Bahumurijwe ku mpungenge bafite z’ibyiciro by’Ubudehe barimo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi burizeza abaterwa impunge n’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo ko mu kubagenera serivisi hazajya habanza gushishozwa ku bushobozi bwabo.

Umuyobozi w’aka karere Ndayisaba Francois, yibutsa abaturage ko mu gihe cyose ibintu bikorwa n’abantu kandi bafite inshingano zo kurengera abo bayobora, bagomba guharanira ko ntawe urengana.
Yagize ati ˝Abayobozi babereyeho abaturage, nta mpungenge zakabayeho kuko ababikora ni abantu, kumva ikibazo cy’umuntu bakamugenera icyo agomba si ibintu bikomeye, abafite impungenge rero nazibamara.˝
Ubwo aheruka muri aka Karere muri Nyakanga 2016, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Munyeshyaka Vincent yasabye abayobozi kwirinda gutsimbarara kuri ibi byiciro mu guha serivisi abaturage.

Ati ˝Muri gahunda runaka zigenerwa abaturage, mugerageze kudatsimbarara ku byiciro by’Ubudehe barimo kurusha gusuzuma koko ibibazo bafite.
Hari ibintu bibiri tugomba gutandukanya, ibyiciro by’ubudehe ni uburyo budufasha mu iganamigambi mu gushyiraho za porogaramu zitandukanye ndetse no kugira ngo tumenye imibereho y’abanyarwanda.”
Ku ruhande rw’Abaturage nabo ngo kubanza kureba uko umuntu ahagaze mu gihe cya gahunda runaka byarengera benshi, nk’uko uwitwa Mbarira Donatien abivuga.
Ati “Ibyiciro by’ubudehe birafasha, ariko hari umuturage usanga yari aha ejo, uyu munsi akaba ari aha, kandi wongereho ko hari n’abo bibeshyeho.˝
Mukamugenza Léocadie we ati “Hari igihe rwose umuntu bamurenganya ngo ari mu cyiciro cy’abishoboye ntahabwe ibi n’ibi kandi uramutse utagendeye kuri ibyo ukajya kureba iwe, ntacyo atunze.˝
Hari abatari bake bakunze kugaragaza kutishimira ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo, bagaragaza ko amikoro yabo ari make ugereranyije n’ay’abagomba kukibamo, gusa ntawe ugaragaza ko yashyizwe mu cyiciro arengeje ubushobozi bwacyo.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
kabisa nihatali bamwe kwiga byaranze kubera ubudehe
ibyo byicyiro byadukozeho nkubu nishyuye mituelli ariko barayinyimye ngosinabaruwe ahongiye hose baranyamagana ngontacyicyiro ndimo banze kumpa ikarita kndi ndarwaye naheze muburiri nabuze ayo kwivuza ahubwo ibyo byicyiro biratumara pe bakwiye kutworohereza
tuvuze amanyakuri ibi bintu byazambijwe nabayobozi butugari n.imidugudu nkanjye nibera kwamuganga kubera asima yingutu abo hasi banshyize mucyiciro cya2hejuru nshyirwa mucya3ngo mfite inzu ibamo umuriro ibyo biciye mumucyo?ababizambije nibihane tubabarire bidupfundikanya
Ibyiciro by’ubudehe byazanye ibibazo by’ingutu mu miryango. Njye mbona byavaho! Nkubu igihe babivugururaga, bavugaga ko bitazagenderwaho mu gutanga inguzanyo yo kwiga kaminuza. Ariko ubu biri kumwanya wa mbere! Urugero nabaha, hari umuturanyi ufite abana batatu batsinze neza bifuza gukomeza muri kaminuza. Mubigaragarira amaso nuko uwo muturanyi washyizwe mu cyiciro cya kane(4) atazarusyaho! Biragoye keretse ashaka ko umwaka umwe gusa bamubarura mu cyiciro cya mbere hhhhhh. Nukuri babikureho kuko bishobora gutuma abanyarwanda baguma kwijujutira ubuyobozi. Thanks for reading this idea!