Yatwawe umukunzi n’uwamwakiriraga amabaruwa
Ubu ni ubuhamya bwa Nyirahabimana Donathile w’imyaka 50 mu karere ka Karongi akimara guhabwa inyemezabumenyi yo gusoma no kwandika.
Ibi byatangajwe ku munsi mpuzamahanga wo kwandika, gusoma no kubara muri aka karere ka Karongi aho yavuze ko ubwo yari akiri inkumi atazi gusoma mugenzi we wamusomeraga amabaruwa akanamusubiriza byaje kurangira yikundaniye n’uwo yizeraga kubana nawe.

Ni nyuma y’uko abaturage bagera kuri 1899 bo mu Mirenge ya Murambi, Ruganda, Gashari na Mutuntu yo mu Karere ka Karongi batagize amahirwe yo gukandagira mu ishuri, basoje amasomo yabo bari bamazemo umwaka bigishwa gusoma, kwandika no kubara ku bufatanye n’umuryango ADRA Rwanda.
Ndagijimana Fidele w’imyaka 30 ati:” Ikintu nshimira, baje gufata abantu bakuru ngo babajijure, tugira aho tuva n’aho tugana. Kandi ikiyongeyeho batwigishije ibindi birimo nko gukora uturima tw’igikoni n’ibindi".
Nyirahabimana Donathile ni umukecuru w’imyaka 50, ukomoka mu Murenge wa Murambi, avuga ko kutamenya gusoma byaje gutuma uwo yizeraga wamufashaga mu gusoma amabaruwa yandikiwe n’uwamurambagizaga ndetse no kuyasubiza amutwara umugabo.
Nyirahabimana ati: “Umukobwa witwaga inshuti yanjye ubwo twari inkumi, yaje kunkoraho antwarira uwandambagizaga nyuma y’uko nawe amubengutswe.

Yaragiye anyandikira ibyo ntamubwiye arampimbira, nza kubimenya nyuma mbibwiwe n’inshuti y’uyu wandambagizaga, gusa yari yaramaze gufata umwanzuro wo kunyanga, bipfa bityo, undi aramwegukana.”
Hakizimana Sebastien, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, yavuze ko ntawe ugomba kuvutswa amahirwe yo kujya mu ishuri, yaba umuto cyangwa ukuze.
Uyu munsi mpuzamahanga wo gusoma, kwandika no kubara wijihijwe mu karere ka Karongi kuri uyu wa gatatu, usanzwe wizihizwa ku itariki ya 08 Nzeri buri mwaka, kuri iyi tariki ku rwego rw’igihugu ukaba warizihirijwe mu karere ka Nyamagabe, aho byari ku nshuro ya 48 wizihizwa. Abarangije iki kiciro kuri uyu munsi muri aka Karere bose hamwe ni 1899.
Uyu munsi mpuzamahanga wizihijwe ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti:” Fungura igitabo usome, imiryango y’isi irafunguka”.
Ndayisaba Ernest
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Bravo baturage ba karere ka karongi,ubu ntanumwe bakongera gutwara umukunzi we cyangwa ngo bamusomere ibitaribyo, bityo rero bibere urugero rwiza nabandi bose batazi gusoma no kwandika.
Adela Mukasine....,burya kutiga biragatsindwa ndakababura