Yatwawe umukunzi n’uwamwakiriraga amabaruwa

Ubu ni ubuhamya bwa Nyirahabimana Donathile w’imyaka 50 mu karere ka Karongi akimara guhabwa inyemezabumenyi yo gusoma no kwandika.

Ibi byatangajwe ku munsi mpuzamahanga wo kwandika, gusoma no kubara muri aka karere ka Karongi aho yavuze ko ubwo yari akiri inkumi atazi gusoma mugenzi we wamusomeraga amabaruwa akanamusubiriza byaje kurangira yikundaniye n’uwo yizeraga kubana nawe.

Abarangije bashyikirizwa inyemezabumenyi
Abarangije bashyikirizwa inyemezabumenyi

Ni nyuma y’uko abaturage bagera kuri 1899 bo mu Mirenge ya Murambi, Ruganda, Gashari na Mutuntu yo mu Karere ka Karongi batagize amahirwe yo gukandagira mu ishuri, basoje amasomo yabo bari bamazemo umwaka bigishwa gusoma, kwandika no kubara ku bufatanye n’umuryango ADRA Rwanda.

Ndagijimana Fidele w’imyaka 30 ati:” Ikintu nshimira, baje gufata abantu bakuru ngo babajijure, tugira aho tuva n’aho tugana. Kandi ikiyongeyeho batwigishije ibindi birimo nko gukora uturima tw’igikoni n’ibindi".

Nyirahabimana Donathile ni umukecuru w’imyaka 50, ukomoka mu Murenge wa Murambi, avuga ko kutamenya gusoma byaje gutuma uwo yizeraga wamufashaga mu gusoma amabaruwa yandikiwe n’uwamurambagizaga ndetse no kuyasubiza amutwara umugabo.
Nyirahabimana ati: “Umukobwa witwaga inshuti yanjye ubwo twari inkumi, yaje kunkoraho antwarira uwandambagizaga nyuma y’uko nawe amubengutswe.

Nyirahabimana Donathile waje kwangwa n'uwamurambagizaga kubera kutamenya gusoma
Nyirahabimana Donathile waje kwangwa n’uwamurambagizaga kubera kutamenya gusoma

Yaragiye anyandikira ibyo ntamubwiye arampimbira, nza kubimenya nyuma mbibwiwe n’inshuti y’uyu wandambagizaga, gusa yari yaramaze gufata umwanzuro wo kunyanga, bipfa bityo, undi aramwegukana.”

Hakizimana Sebastien, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, yavuze ko ntawe ugomba kuvutswa amahirwe yo kujya mu ishuri, yaba umuto cyangwa ukuze.
Uyu munsi mpuzamahanga wo gusoma, kwandika no kubara wijihijwe mu karere ka Karongi kuri uyu wa gatatu, usanzwe wizihizwa ku itariki ya 08 Nzeri buri mwaka, kuri iyi tariki ku rwego rw’igihugu ukaba warizihirijwe mu karere ka Nyamagabe, aho byari ku nshuro ya 48 wizihizwa. Abarangije iki kiciro kuri uyu munsi muri aka Karere bose hamwe ni 1899.

Uyu munsi mpuzamahanga wizihijwe ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti:” Fungura igitabo usome, imiryango y’isi irafunguka”.

Ndayisaba Ernest

Ibitekerezo   ( 14 )

nukuri kutiga nibibi nabandi barebereho bagane isomero.

nana yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Turashimira leta yita kubaturage bayo,ariko uzikubaho utazi gusoma no kwandika ninkokubana n’uburwayi bwo kutumva no kutavuga, dushimire ubuyobozi bw’iki gihugu.

MPINGANZIMA yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Abataragize amahirwe yo gusoma no kwandika nibenshi muzagere mugihugu hose.

PMINGANZIMA yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

@ineza, ubwo se ko utangajwe n’umubare kandi aho ari mu karere kamwe, fata uwo mubare uwukube n’uturere twose urebe,birababaje kandi si mubyaro gusa no mumijyi utibagiwe umujyi wa Kigali, iyo niyo miyoborere myiza rero.

NDIZIHIWE yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Yego ko ngo abantu 1890 noneho abanyarwanda benshi ntibazi gusoma no kwandika, ariko buriya impamvu yaba ari iyihe, nizereko ntarubyiruko rurimo,bose ni aba BBC(Born before computer) bitameze bityo byaba bibabaje.

INEZA yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Adela mukasine.....burya kutiga biragatinzwa, Abanyarwanda batazi guoma no kwandika nibenshi turashimira Leta ikomeje kwita kubaturage munzego zose.

INEZA yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Mbega mbega, kutiga biragatsindwa ibyakubayeho bihe isomo abandi batazi gusoma no kwandika.

KAKIRA yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

Mbega mbega, ni akayandirimbo ngo Burya kutiga biragatsindwa..... Adela mukasine, uyu mukecuru rwose...icyambwira ibyo bagusubirizaga ubwo aho wakavuze yego, basubizaga oya.

AGASARO yanditse ku itariki ya: 18-09-2015  →  Musubize

N.habimana yashize agahinda kuko bamuteye gapapu bamutwara cheriyikundiraga azira kutamenya gusoma koko yabimenye abashake abihenureho kuko barahemutse pe

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Adela Mukasine....,burya kutiga biragatsindwa ndakababura

Kibwa yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Nuko nuko Nyirahabimana Donathile, na bandi basheshakanguhe nibashyiremo agatege turabashyigikiye.

Mary kalisa yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Bravo baturage ba karere ka karongi,ubu ntanumwe bakongera gutwara umukunzi we cyangwa ngo bamusomere ibitaribyo, bityo rero bibere urugero rwiza nabandi bose batazi gusoma no kwandika.

Sharon Rugema yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka