Yamutemaguye ijosi n’intoki bapfa umugore
Nkurunziza Venuste wo mu murenge wa Kigina arwariye mu Bitaro bya Kirehe nyuma yo gutemagurwa n’umuturanyi we akeka ko amurongorera umugore.
Nkurunziza, aho arwariye mu Bitaro bya Kirehe, avuga ko asanzwe afitanye amakimbirane n’umuturanyi we Ruhanamirindi bapfa ko amurongorera umugore wahukanye agera n’aho ashaka kumuvutsa ubuzima.

Nyirahabimana Perpetue, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhanga icyo cyaha cyabereyemo avuga ko Nkurunziza nyuma yo kuba atabana n’uwo bashakanye yakomeje kumufuhira.
Ati “Arabona igitsina gabo kumwe na we uburakari bukabyuka akumva yamugirira nabi. Ku wa mbere yahuye na Ruhanamirindi ari kumwe n’umugore we mu muhanda asa n’ubakanga bariruka afata ibitoki uwo muturanyi we yari ahetse ku igare aracogagura n’igare araritwara”.
Nyirahabimana akomeza akeka ko iyo yaba ari intandaro yo gutemwa na Ruhanamirindi. Ati “Bukeye bwaho Ruhanamirindi yakoze igikorwa kigayitse ngo arihorera atemagura Nkurunziza umubiri wose abaturage bamutabara inzogera iri hafi kwirenga”.
Ruhanamirindi aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe yemera ko yatemye Nkurunziza kubera umujinya n’ubwoba yararanye amaze kwamburwa igare no gutemagurirwa ibitoki ashinjwa kubana n’umugore wa Nkurunziza kandi ngo atari byo.
Abaturanye n’umuryango wa Mukandayambaje Jeannette, umugore wa Nkurunziza, bavuga ko nta gihamya babona ko Ruhanamirindi ari inshoreke y’uwo mugore.
Nshunguyinka Asuman ati “Abo bagabo basanze bafitanye amakimbirane. Nkurunziza avuga ko mugenzi we yamutwaye umugore ariko ayo makuru nta gihamya afite icyo nzi ni uko Nkurunziza yatemye ibitoki bya Ruhanamirindi nyuma yo guhurira mu nzira ari kumwe n’umugore we bwacya Ruhanamirindi na we agatemagura Nkurunziza”.
Nyiransabimana asaba abaturage kwitabaza inzego z’ubuyobozi aho kwihorera. Agira ati “Niba yari yaraye amukoshereje ntiyagombaga kwihorera ngo amuteme. Yishyizeho umusaraba agiye gufungwa kandi ari we wari wahemukiwe mu buryo bufatika, abaturage nibagane inzego z’ubuyobozi bavuge ibibazo byabo bikemurwe”.
Polisi ya Kirehe, Nyuma yo guta muri yombi Ruharanamirindi, ikomeje iperereza kugira ngo awahemutse ashyikirizwe inkiko nahamwa n’icyaha ahanwe n’amategeko.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi byo ni ibiki? kwica abantu basigaye barabigize umukino, Imana nidutabare.
Ariko se imitima nkiyi izashira koko? niba yamubonanye numugore we mu buryo butemewe na mategeko, iyo amurega mubuyobozi koko!! ariko narinde kwihorera bene aka kageni!! ni kibazo kabisa.