Yamutemaguye ijosi n’intoki bapfa umugore

Nkurunziza Venuste wo mu murenge wa Kigina arwariye mu Bitaro bya Kirehe nyuma yo gutemagurwa n’umuturanyi we akeka ko amurongorera umugore.

Nkurunziza, aho arwariye mu Bitaro bya Kirehe, avuga ko asanzwe afitanye amakimbirane n’umuturanyi we Ruhanamirindi bapfa ko amurongorera umugore wahukanye agera n’aho ashaka kumuvutsa ubuzima.

Yatemaguwe na mugenzi we bapfa umugore.
Yatemaguwe na mugenzi we bapfa umugore.

Nyirahabimana Perpetue, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhanga icyo cyaha cyabereyemo avuga ko Nkurunziza nyuma yo kuba atabana n’uwo bashakanye yakomeje kumufuhira.

Ati “Arabona igitsina gabo kumwe na we uburakari bukabyuka akumva yamugirira nabi. Ku wa mbere yahuye na Ruhanamirindi ari kumwe n’umugore we mu muhanda asa n’ubakanga bariruka afata ibitoki uwo muturanyi we yari ahetse ku igare aracogagura n’igare araritwara”.

Nyirahabimana akomeza akeka ko iyo yaba ari intandaro yo gutemwa na Ruhanamirindi. Ati “Bukeye bwaho Ruhanamirindi yakoze igikorwa kigayitse ngo arihorera atemagura Nkurunziza umubiri wose abaturage bamutabara inzogera iri hafi kwirenga”.

Ruhanamirindi aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe yemera ko yatemye Nkurunziza kubera umujinya n’ubwoba yararanye amaze kwamburwa igare no gutemagurirwa ibitoki ashinjwa kubana n’umugore wa Nkurunziza kandi ngo atari byo.

Abaturanye n’umuryango wa Mukandayambaje Jeannette, umugore wa Nkurunziza, bavuga ko nta gihamya babona ko Ruhanamirindi ari inshoreke y’uwo mugore.

Nshunguyinka Asuman ati “Abo bagabo basanze bafitanye amakimbirane. Nkurunziza avuga ko mugenzi we yamutwaye umugore ariko ayo makuru nta gihamya afite icyo nzi ni uko Nkurunziza yatemye ibitoki bya Ruhanamirindi nyuma yo guhurira mu nzira ari kumwe n’umugore we bwacya Ruhanamirindi na we agatemagura Nkurunziza”.

Nyiransabimana asaba abaturage kwitabaza inzego z’ubuyobozi aho kwihorera. Agira ati “Niba yari yaraye amukoshereje ntiyagombaga kwihorera ngo amuteme. Yishyizeho umusaraba agiye gufungwa kandi ari we wari wahemukiwe mu buryo bufatika, abaturage nibagane inzego z’ubuyobozi bavuge ibibazo byabo bikemurwe”.

Polisi ya Kirehe, Nyuma yo guta muri yombi Ruharanamirindi, ikomeje iperereza kugira ngo awahemutse ashyikirizwe inkiko nahamwa n’icyaha ahanwe n’amategeko.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 14 )

Ariko nge narumiwe. Barinda kubatema mwaretse kurongora abagore babandi? Mu Rwanda mwabuze abagore koko?

agaciro peace yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

Uyu mugabo utema amajosi ntazi ko ibyo abanyarwanda babyamaganiye kure? Ariko agomba kuba atanakomeye mu mutwe! Ngo yacoce ibitoki atwara igare! Yaryitaga irye seee! Ni akumiro

Mutikuzi yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

Buri gihe ijambo "inshoreke" rikoreshwa ku gitsina gore. Ruhanamirindi rero ntabwo ari inshoreke ya Mukandayambaje Jeannette. Nta nshoreke y’umugabo ibaho.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

Iyi nkuru ni agatogo! Ni nde watemwe: uca inyuma y’undi cyangwa nyiri gufuhira umugore? Ariko ntacyo turabireba kwa KNC/TV1

syiiii yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

abantu bazajya bicana bapfa abagore. buri wese yashatse uwe ko abagore mu rwanda ari benshi aho kujya kurwana ababandi

etienne yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

gufuhira nuwo wataye kweli ubwo se yamutaga ajyahe

mbarushimana yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

ndumiwe koko , iyo umuntu agutwaye umugore uhitamo kumuvatsa ubuzima? wamureze se ko hari inzego z’ubutabera zigakora akazi kazo

Kaneza yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Niyihangane ntakundi.

john Ruzima yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

aba bantu birirwa bakora amahano bica abandi baratuvangira rwose bajye bahanirwa kukarubanda ibihano abantu nkaba bahawe abanyarwanda bose bajye babimenya nibamukwena nkawawundi wishe bera, bishobora kugabanyuka.

uwera yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

igisubizo k’ibibazo abantu bafitanye cyabaye kwicana, hakwiye kubaho ingamba ubu bwicanyi abantu barabukura he koko? hari igihe wibaza uti ni ingaruka z’ibyabaye mu Rwanda ariko ugasanga n’umwana wa 16 ans arica umuntu, ibyabaye ntanaho arabyumva.

Yvan yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

ariko noneho ni akumiro, guhuhira umuntu kugeza nigihe mutakibana.

Murwa yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

ni ikihe gihano gikomeye cyashyirwa mubihano amategeko y’u Rwanda ateganyiriza abanyabyaha koko, abantu bagomba kuba baraciye amazi ibihano bitangwa, umuntu akumva yatemagura mugenzi we amuziza umugore, undi ukumva ngo namwishe nyine kuko yantutse n’ibindi, nihafatwe izindi ngamba, abantu kwica babigize umukino cg ikosora.

Cyprien yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka