Watuvuyemo ariko turacyari kumwe - Musenyeri Mbanda ku rupfu rw’umuhungu we

Musenyeri Laurent Mbanda yatanze ubutumwa bw’ihumure nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umuhungu we, Edwin Eddie Mbanda, aho yavuze ko n’ubwo yitabye Imana ariko bakiri kumwe.

Musenyeri Laurent Mbanda n'umuhungu we, Edwin Eddie Mbanda
Musenyeri Laurent Mbanda n’umuhungu we, Edwin Eddie Mbanda

Ku rukuta rwe rwa Twitter yatanze ubutumwa bugira buti “Watuvuyemo, ariko uracyari kumwe natwe kandi ntuzigera udusiga, kuko umunsi uzagera tukongera guhura”.

Arongera ati “Ikivi usize tuzacyusa, Ndagukunda Eddie”.

Ku wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2023, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Edwin Eddie Mbanda, umuhungu wa Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, witabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Edwin Mbanda
Edwin Mbanda

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter rwa GAFCON, Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Foley Beach, ni we watangaje iby’urupfu rwe, asaba abandi bashumba gufata mu mugongo umuryango wa Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda.

Ni urupfu rwatunguranye, kuko nk’uko Foley Beach yabitangaje, yavuze ko uwo muhungu w’imyaka 31 bamusanze aryamye iwe mu nzu yapfuye, hakaba hategerejwe ibizava mu iperereza ku rupfu rwe.

Inkuru bijyanye:

Umuhungu wa Musenyeri Laurent Mbanda yitabye Imana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyigendere.Aho agiye mu gitaka,natwe ejo tuzamusangayo.Ariko tujye twizera tudashidikanya ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Concile de Latran ibiha umugisha mu mwaka wa 1513.Nyamara Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.Nkuko ijambo ry’imana ribisobanura,abigisha n’abemera ibinyoma ntabwo bazaba mu bwami bw’imana.

nyemazi yanditse ku itariki ya: 21-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka