Umuhungu wa Musenyeri Laurent Mbanda yitabye Imana
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2023 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Edwin Mbanda, umuhungu wa Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, witabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urupfu rwe rukaba rwatunguranye.
- Edwin Mbanda
Mu butumwa bwanyujijwe kuri konti ya Twitter ya GAFCON, Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Foley Beach, ni we watangaje iby’urupfu rw’uyu musore, asaba abandi bashumba gufata mu mugongo umuryango wa Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda.
Ati “Ntewe agahinda no kubasangiza amakuru y’akababaro y’uko umuhungu wa Musenyeri Laurent Mbanda yitabye Imana bitunguranye aho yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Edwin Mbanda apfuye afite imyaka 31 y’amavuko. Ntihatangajwe impamvu nyamukuru y’urupfu rwe, gusa bavuze ko bamusanze aryamye mu nzu aho yabaga yapfuye.”
- Musenyeri Dr Laurent Mbanda
Edwin Mbanda apfuye mu gihe i Kigali hateraniye inama y’Umuryango w’Amatorero Angilikani mu Isi uharanira gukurikiza inyigisho za Bibiliya (Global Anglican for Future Conference - GAFCON), ikaba yaritabiriwe n’umubyeyi we Musenyeri Laurent Mbanda, akaba n’umwe mu bayobozi b’uyu muryango mpuzamahanga. Ni inama yatangiye ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023 ikazamara iminsi itanu.
Inshuti za Musenyeri Mbanda zihanganishije umuryango we mu butumwa bumuhumuriza n’umufasha we ndetse n’abana babo.
Umuyobozi mukuru w’Umuryango GAFCON yagize uti “Iyi ni inkuru y’inshamugongo. Nifatanyije n’umuryango mugari wa GAFCON, twihanganishije Musenyeri Laurent Mbanda, Umugore we Chantal ndetse n’abana babo Eric na Erica. Twifatanye n’Umuryango wa Mbanda mu masengesho muri ibi bihe bitoroshye.”
Inkuru bijyanye:
Watuvuyemo ariko turacyari kumwe - Musenyeri Mbanda ku rupfu rw’umuhungu we
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Inkuru ibabaje cyane.Yali akiri muto.Abana b’abanyarwanda bagiye kwiga hanze,bakunze gupfa mu buryo butunguranye.Muribuka ko ariko byagenze ku mwana wa Bazivamo.Gusa uyu musore ntabwo yitabye imana.Abaye yitabye imana mu ijuru,bene wabo aho kurira,bakoresha umunsi mukuru ko yitabye Imana.Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu dusenga.
RiP Edwin. May your soul rest in eternal peace!!
Shitani yariye karungu! Kubera umwanzuro bamufatiye