Uwemezaga ko Col. Theoneste Bagosora arengana arashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida

Jean Daniel Mbanda wabaye umudepite mu nteko ishingamateko akomoka mu ishyaka rya PSD hagati 1994-1999, aragera mu Rwanda kuwa 29 Werurwe 2017 saa 19h10, aho aje kuzuza ibisabwa kugira ngo ahatanire umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Mbanda Jean Daniel yahoze yemeza ko Col Bagosora ari umwere amusabira kurekurwa
Mbanda Jean Daniel yahoze yemeza ko Col Bagosora ari umwere amusabira kurekurwa

Mbanda ngo aje gushaka uko yakuzuza ibyangombwa bisabwa, kugira ngo azahatanire umwanya wa Perezida wa Repulika mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.

Mbanda wakinnye umupira w’amaguru ndetse akanatoza mu ikipe ya Kiyovu sports mu myaka ya 1980, yiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri Mutarama 2014, ariko ntibyamuhira kuko yabonye ijwi rimwe rukumbi, umwanya wegukanwa na Degaule Nzamwita n’amajwi 19.

Mu gihe ishyaka rya PSD ryavugwagamo ubwumvikane buke, uyu murwanashyaka yumvikanye mu itangazamakuru anenga ishyaka rye maze birangira arivuyemo.

Nyuma gato ya 2014, Mbanda yafashe inzira y’ubuhunzi akomeza ibikorwa bya politiki.

Muri Kanama 2015 ni bwo yongeye kumvikana mu itangazamakuru yibaza impamvu Col. Theoneste Bagosora afunzwe kandi urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwaramuhanaguyeho icyaha cyo gutegura Jenoside, we akaba abifata nk’akarengane.

Col. Bagosora wari Umuyobozi Mukuru w’Ibiro muri Minisiteri y’Ingabo zatsinzwe (FAR), afatwa nk’inkingi ya mwamba mu gucura umugambi wo kurimbura Abatutsi dore ko yanikubise agasohoka mu biganiro by’amahoro byahuzaga Leta na FPR-Inkotanyi byaberaga Arusha, ashimangira ko agiye gutegura imperuka “y’Abatutsi.”

Col Theoneste Bagosora yakatiwe imyaka 35 n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda
Col Theoneste Bagosora yakatiwe imyaka 35 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda

Kuba Jean Daniel Mbanda yavuga ko afunze ku bw’akarengane, bifatwa nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbanda abaye Umunyarwanda wa kabiri uvuye mu buhungiro ushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Republika, nyuma ya Philippe Mpayimana wageze mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Ariko se Mbanda yabuzwa ni iki kuvugira Bagosora kandi ngo ariwe wamuhungishije, we n’umugore we akabageza i Burundi?
Birababaje gusa!! Kandi siwe wenyine, abarya umwanda nkawe ni benshi: hari naho ibigarasha byavuze amateshwa birirwa bavuga ku Mukuru w’Igihugu?Ariko abavuga Mbanda bose, kuki bibagirwa ko yapfunzwe? Harya yaziraga iki?
Abanyamakuru namwe koko muratangaje, muvuga ibyo mushatse gusa cyangwa bababwiye. Nimubaze icyo yazize, noneho muraza kumenya uwo ari we nera!

saro wa sibo yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

hhh ariko koko nkuwo naze are be yige kuko ntacyo namwizeza

ueizeyimana jpaul yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Nta mufa w’igikeri ubaho,uko wagiteka ukakirunga kose ntacyavamo.

Mutama yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Egoko harahagazwe, Rwanda wagorwa wagorwa, ukunyuzehowese azakuyobora? Uyumugabo ninzogaze, nitikurye, nintambaraze zigipfunsi, nimanzaze zidashyira, yatuyoborate numufuke ahorana 24hours? Numusinzimubi kandahwanywereye hose ahavarwanye, akagiranibitutsi bibicyane numushumba atatinyuka, sindabonumuntu ugirurwango akanavuganabi nkawe, arushakure na evode na rukokoma ntahobahuliye. jyembonafite trauma cg dayimoni yogutukana kuko niyomuhuye ubonayiteguye kugutuka cg kurwana ahorafunze isura nigipfunsi namasoye ahoratukuye. ahokumutora natora wawundi wa moto cg padiri ibibibirarutana, uziko niyumusuhuje agutuka, naragenzendabona. ahokuyoborwa nuyu twagarurubwami tukayoboka wamucogomani wimitswena benzige ntakundi

nidanger yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

mu Rwanda hari democrasi nibaze bapime amahirwe yabo!

isaac nsengimana yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Ikaze murwakubyaye!! Nibakureke nibura waza ukatubwira impamvu wumva ko Bagosora arengana. Ntugire ikibazo kuko niwowe uzi ibyo uvuga ubwo rero uzasobanurira Abanyarwanda neza n impamvu wari warahunze. Nkwijeje icumbi ahagukwiriye ariko atari indera muri Gasabo ahubwo muri v.i.p.i Nyarugenge epfo gato ya Sulfo Rwanda. Mumumpere ikaze ntabure umwanya wihariye kukoyabayeho na Depute.

Bebeto yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Arion Jyewe narumiwe ubwo se agi gutora uwahagaritse Génocide watora uyifobya nkuwo uvuga ko Bagosora arengana?
Abo n’ose nibaze Arion bajye bibaza bâti ( Ese natanze inka mu banyarwanda, nahagaritse Genocide? Nagiye bibaza onto bibazo bike mbahaye murakoze)

Kayonga Alphonse yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Urwishe ya mbwa ruracyayirimo ijwo rimwe mu matora ya mbere yi tabiriye,ubu none nta narimwe azabona ni kindi nuko film azayirangiriza muri 1930 nshya.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Arasha kuba président ngo abone uko azafungura bagosora cg azabone uko ahakana jenoside ifite ubudahangarwa

donathi gasongo yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Twese ndabona bitunaniye...umwe ati PORTIQUE undi ati PROTIQUE undi nawe ati POLITIQUE nanjye nti POLITIKI...ntawarubara.

Maniriho yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Ko kitahise se ?

Kayihura Alexis yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Ubu se ko umuntu we se ugerageje Kubica ko yifuza kwiyamamaza ahita abonner wa impamvu zikaze ai kumutesha agaceront murabona vital witz Kubica demolrasi?

Kayihura Alexis yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

ariko bazajya bamara guhaga ngo barashaka kuyobora leta y’uRwanda erega sibo bize gusa natwe ubu twarize kwiyobora turabizi, uwo mugambanyi nagume atege amaboko mu mahanga twebwe ubu tugeze kure mu kwirwanaho perezida dufite arahagije ntwundi dushaka

boniface yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka