Uwemezaga ko Col. Theoneste Bagosora arengana arashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida

Jean Daniel Mbanda wabaye umudepite mu nteko ishingamateko akomoka mu ishyaka rya PSD hagati 1994-1999, aragera mu Rwanda kuwa 29 Werurwe 2017 saa 19h10, aho aje kuzuza ibisabwa kugira ngo ahatanire umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Mbanda Jean Daniel yahoze yemeza ko Col Bagosora ari umwere amusabira kurekurwa
Mbanda Jean Daniel yahoze yemeza ko Col Bagosora ari umwere amusabira kurekurwa

Mbanda ngo aje gushaka uko yakuzuza ibyangombwa bisabwa, kugira ngo azahatanire umwanya wa Perezida wa Repulika mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.

Mbanda wakinnye umupira w’amaguru ndetse akanatoza mu ikipe ya Kiyovu sports mu myaka ya 1980, yiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri Mutarama 2014, ariko ntibyamuhira kuko yabonye ijwi rimwe rukumbi, umwanya wegukanwa na Degaule Nzamwita n’amajwi 19.

Mu gihe ishyaka rya PSD ryavugwagamo ubwumvikane buke, uyu murwanashyaka yumvikanye mu itangazamakuru anenga ishyaka rye maze birangira arivuyemo.

Nyuma gato ya 2014, Mbanda yafashe inzira y’ubuhunzi akomeza ibikorwa bya politiki.

Muri Kanama 2015 ni bwo yongeye kumvikana mu itangazamakuru yibaza impamvu Col. Theoneste Bagosora afunzwe kandi urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwaramuhanaguyeho icyaha cyo gutegura Jenoside, we akaba abifata nk’akarengane.

Col. Bagosora wari Umuyobozi Mukuru w’Ibiro muri Minisiteri y’Ingabo zatsinzwe (FAR), afatwa nk’inkingi ya mwamba mu gucura umugambi wo kurimbura Abatutsi dore ko yanikubise agasohoka mu biganiro by’amahoro byahuzaga Leta na FPR-Inkotanyi byaberaga Arusha, ashimangira ko agiye gutegura imperuka “y’Abatutsi.”

Col Theoneste Bagosora yakatiwe imyaka 35 n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda
Col Theoneste Bagosora yakatiwe imyaka 35 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda

Kuba Jean Daniel Mbanda yavuga ko afunze ku bw’akarengane, bifatwa nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbanda abaye Umunyarwanda wa kabiri uvuye mu buhungiro ushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Republika, nyuma ya Philippe Mpayimana wageze mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

nukoye !naze Pe twumve ibye Wenda yanatuyobora.

jackson yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Ibi babyita kurangaza abantu. Umuntu wabonye ijwi rimwe mu matora ya Ferwafa arashaka kuyobora igihugu? Ariko ntacyo nibura muramuvuze mu binyamakuru da!

citoyen yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Biriya nsinzi impamvu mubitindaho cg mukabyibazaho cyane. Umukandida ntagomba kuba umwe ntaho mwigeze kubona barengaga 40 biriya ahubwo bigaragaza democracie ndabyemera nabo bipime muri protique

cameroun yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Cameroun, uti PROTIQUE? iki ni igiki bahu?

bido yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

bandika politique tabwo ari PORTIQUE

kalisa yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

ego di uzi gukosora ubundi ufitangahe di?

emmy yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Urwanda rwagorwa ye!!!!!
Nuyu koko?
Naze asebe muri ferwafa yabonye ijwi rimwe none mugihugu azabona angahe?
perhaps aya abapfobya genocide kandi nabo bari kurushyi

GAPIRA yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Ndumva ntaho bihuriye. Abantu bose bakomeye bahereye hasi. Umuntu ashobora kuba atigeze atsindira umwanya wose, ariko akaza gutanga gahunda nziza agatorwa.

Amos yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka