Uwavuwe uburwayi budasanzwe na we yifuza kuzaba muganga akavura abandi

Habanabakize Olivier, uheruka kuvurirwa indwara y’amagufa mu Gihugu cy’u Buhinde, yari yaratumye amugara irubavu, arifuza kuzaba muganga w’abana bagize ikibazo cy’ubumuga.

Nyuma yo kuvurwa, Habanabakize arifuza kuzaba muganga w'indwara z'amagufa
Nyuma yo kuvurwa, Habanabakize arifuza kuzaba muganga w’indwara z’amagufa

Habanabakize yafashwe n’uburwayi bw’amagufa y’urubavu rumwe afite imyaka irindwi y’amavuko, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Ababyeyi be bamujyanye mu mavuriro atandukanye mu Gihugu, ariko bikomeza kwanga kugeza ajyanywe mu Buhinde mu mpera za 2022, agaruka tariki ya 16 Gashyantare 2023 yarakize.

Ashima abaturage b’Umurenge wa Karama atuyemo, Akarere ka Nyagatare, Minisiteri y’Ubuzima na NUDOR, kubera ubufasha batanze akabasha kuvurwa uburwayi yari amaranye imyaka 14 yose.

Uwo mwana avuga ko yari yaramaze kwiyakira, ko azabana n’ubumuga kuko yumvaga nta kizere cyo gukira.

Ati “Sinabona uko nshimira buri wese wagize uruhare mu kuvurwa kwanjye, Imana yonyine izabahe imigisha. Nta kizere cyo gukira nari mfite nari nariyakiriye kubana n’ubumuga. Jye mbona ari ibitangaza byabaye kugira ngo nkire.”

Avuga ko yifuza gusubira mu ishuri ndetse akiga agasoza amashuri harimo na kaminuza, akifuza kuzaba umuganga w’amagufa by’umwihariko, akita ku bana bavukana ibibazo by’ubumuga bw’ingingo.

Yagize ati “Ishuri nariretse kubera kwivuza no kurambirwa kwiganwa n’abanyeshuri bagenzi banjye uko nagendaga. Ubu rero narakize, igisigaye ngomba guhangana nacyo ni ukwigana mu ishuri rimwe n’abana bato nduta kure, ariko nabyo natangiye kubyitegura uburyo nzigana nabo kandi nzasoza mbe muganga, cyane uw’abana bavukana ibibazo by’ubumuga.”

Ku mabwiriza yahawe na muganga ni uko agomba kumara amezi arindwi nta murimo akora uretse siporo yoroheje, ndetse no kujya kubonana na muganga ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, rimwe mu kwezi.

Uko Habanabakize yari ameze mbere yo kuvurirwa mu Buhinde
Uko Habanabakize yari ameze mbere yo kuvurirwa mu Buhinde

Umubyeyi we, Uwimana Vestine, avuga ko n’ubwo nta bushobozi afite ariko azagerageza kubahiriza gahunda ya muganga, kugira ngo umwana we akomeze gukurikiranwa.

Yagize ati “Sinakomeza kugondoza abantu kuko baramfashije bikomeye, n’ubwo nta bushobozi nsigaranye ariko nzagerageza kubahiriza gahunda ya muganga.”

Na we yifuza ko umwana we yakomeza amashuri kugira ngo akabye inzozi ze, kuko imirimo isaba ingufu yazamugora.

Ati “Kutigisha umwana ni uguhemuka cyane, ubu nibwo nkibibona neza, nzemera turarire amazi ariko mwigishe kuko amahirwe aracyayafite, binkundiye namwigisha imyuga.”

Indi nkuru bijyanye:Yishimiye ko umwana we yakize indwara yari amaranye imyaka 14

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka