Uwari inkumi muri Jenoside warokoye uruhinja mu mirambo akarwonsa yagabiwe inka

Umubyeyi wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi yagabiwe inka y’Igihango n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu rwego rwo kumushimira ko yagize neza akarokora umwana w’uruhinja muri Jenoside yakorewe Abatutsi akarushyira ku ibere atarabyara.

Nyinawumuntu (ibumoso wambaye ipantaro) na Nyirandungutse wamutoraguye akamwonsa akiri inkumi
Nyinawumuntu (ibumoso wambaye ipantaro) na Nyirandungutse wamutoraguye akamwonsa akiri inkumi

Uwo mubyeyi witwa Nyirandungutse Siforo wari ufite imyaka 20 muri Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu Kagari ka Nkoto mu Murenge wa Murambi ahahoze hitwa Komini Bwakira. Avuga ko yatoraguye uruhinja mu mirambo aho yari yagiye gutashya inkwi mu ishyamba ryari ryariciwemo Abatutsi akarujyana mu rugo agatangira kurwonsa nta mashereka afite ariko nyuma aza kuyobora umwana aronka.

Nyirandungutse avuga ko nk’umukobwa w’inkumi wari mu kigero cy’imyaka 20 yari azi kuboha imisambi akayijyana ku isoko agakuramo amafaranga yo kugura igikoma n’isabune byo gufasha umwana kubona imfashabere no kumukorera isuku.

Icyo gihe ngo nyina wa Nyirandungutse yari umukecuru atakigira amashereka ngo amufashe konsa umwana yatoraguye, kandi n’inka y’iwabo yari imaze guteka kandi akumva atakwitera umwana yahawe n’Imana, ahitamo kumushyira ku ibere.

Uwo mwana ngo yararaga arira kuko nta mashereka yagiraga ariko ngo nyuma amashereka yizanamo.

Agira ati, “Umwana wanjye nta kundi nari kumugira usibye kumuha ibere, nanjye sinari nzi ko nakonsa umwana ntarabyaye, gusa narabyiyemeje bigeze aho amashereka araza, ni igitangaza cy’Imana amashereka yaraje”.

“Ubundi yararaga arira nyuma hatangira kuzamo utuzi nyuma amashereka azamo nkamwonsa rwose”.

Urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu Murenge wa Murambi bateguriye inka Nyirandungutse kubera igikorwa cy'ubutwari
Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Murenge wa Murambi bateguriye inka Nyirandungutse kubera igikorwa cy’ubutwari

Nyirandungutse avuga ko umwana we yamutoraguye ataramera amenyo akajya yifashisha igikoma n’imbuto ngo amugaburire Jenoside irangiye haza kuboneka ba nyirasenge baza kumutwara aba ari ho akurira.

Abantu baramusekaga ko konsa ari umukobwa bizamutera umwaku none yagororewe

Nyirandungutse akimara kwiyemeza kurera umwana atarabyara yagiriwe nabi bakamucyurira ko atazabyara kuko ari konsa umwana, kandi bakamuca intege bavuga ko uwo mwana azatuma atabona umugabo.

Avuga ko byaje kumenyekana ko afite umwana yatoraguye mu nkangu yajugunywagamo Abatutsi, Interahamwe zitangira kujya zigaba ibitero iwabo ngo zice uwo mwana cyakora ku bw’amahirwe ngo baringingaga bakagenda umwana aza kurokoka atyo.

Nyirandungutse ubu ufite imyaka 45 arubatse afite umugabo babyaranye gatatu abana b’abahungu. Nta nka yagiraga none urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi biyemeje kumugabira inka y’Igihango cy’urukundo yakunze umwana akiri muto.

Nyinawumuntu yaturutse i Kigali aho asigaye aba ajya kwifatanya n'urubyiruko rw'abakorerabushake ba Murambi kugabira umubyeyi wamwonkeje
Nyinawumuntu yaturutse i Kigali aho asigaye aba ajya kwifatanya n’urubyiruko rw’abakorerabushake ba Murambi kugabira umubyeyi wamwonkeje

Nyirandungutse ubu yanatoranyijwe nk’umurinzi w’Igihango uyu mwaka wa 2020 ku rwego rw’Umurenge, akaba avuga ko ibikorwa bye by’urukundo azakomeza kubitoza ababyiruka kugira ngo bakurane urukundo ruzira ivangura.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi Phanuel Uwimana avuga ko amakuru ya Nyirandungutse ari impamo ko yatoraguye umwana mu ishyamba yatashyagamo aho hantu hakaba hari inkangu bajugunyagamo Abatutsi bishwe hakaba haraguye abagera ku 3,000.

Uwimana avuga ko abazi Nyirandungutse bose bemeza ko yonkeje uwo mwana koko ku buryo biri mu byatumye agirwa umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Umurenge ngo ibikorwa bye bizabe intangarugero byigishe n’abandi.

Agira ati, “Amakuru ava mu Mudugudu, ku Kagari n’Umurenge yemeza ko Nyirandungutse yatoraguye umwana akamurokora kandi akajya amwonsa kandi ataranabyara, ari na ho urubyiruko rufatanyije n’Umurenge rwahereye rumugabira inka y’Igihango inka imaze no kwima ku buryo izahita ibyara”.

Umwana w’umukobwa warokowe na Nyirandungutse aba he?

Ku myaka 26, umukobwa w’inkumi witwa Nyinawumuntu Florence ubu arikorera mu Mujyi wa Kigali aho acuruza ibijyanye n’amapiyesi y’ibinyabiziga. Ni we warokotse mu bana icumi bavukana, ashyirwa ku ibere rya Nyirandungutse.

Nyinawumuntu yakuriye kwa nyirasenge warokotse Jenoside nyuma yo kumukura kwa Nyirandungutse. Yarangije amashuri yisumbuye, na we azi neza uwo yita nyina Nyirandungutse wamwonkeje.

Nyirandungutse iburyo, Gitifu Uwimana hagati, na Nyinawumuntu ibumoso bamaze kwakira inka
Nyirandungutse iburyo, Gitifu Uwimana hagati, na Nyinawumuntu ibumoso bamaze kwakira inka

Avuga ko yamenye amakuru abwiwe na nyirasenge ko ababyeyi be na bakuru be icyenda bose bishwe muri Jenoside ariko akagirirwa impuhwe n’umukobwa wamujyanye iwabo akajya amwonsa kugeza nyirasenge uwo amenye ko umwana wabo hari uwamujyanye akajya kumukurayo.

Agira ati “Mwita mama wanjye nemera ko ari we wampaye ibere kuko najyanywe kwa masenge mfite amezi atandatu umenya yarantoraguye mfite nk’ukwezi kumwe kuko ntabwo mbizi ni amakuru nahawe ariko mbifata nk’ukuri kuko nabibwiwe na masenge wandeze ni yo mpamvu nanjye naje kumufasha kwakira inka”.

Nyinawumuntu avuga ko namara kugira ubushobozi bwisumbuye azubakira umubyeyi we Nyirandungutse inzu nziza ikwiye umubyeyi koko udasa n’abandi, kuko aho aba hadashimishije nk’umuntu witanze bene ako kageni.

Nyinawumuntu avuga ko ibyo Nyirandungutse yamukoreye byamufashije gukura yirinda ivangura iryo ari ryo ryose kuko iyo Nyirandungutse akurana ivangura atari kumugirira impuhwe kandi yiyemeza ko azakomeza gukunda abantu bose kuko bafite uburenganzira bwo kubaho.

Abakora muri serivisi z’ubuzima bemeza ko ubundi umukobwa utarabyara adashobora konsa ariko koko ashobora kugira amazi make mu ibere yenda ari yo uwo mwana yakururaga ariko amashereka yo ataboneka kuko nta misemburo iyakora umuntu utarabyaye agira. Icyakora ntibahinyura ko uwo mwana yatamiraga ibere yenda rikamufasha kumva ari kumwe n’umuntu umwitayeho ariko amashereka yo niba yarazaga ngo byaba ari ibidasanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 40 )

Mana we kurokoka mumirambo 3000 yishwe??? Uyu mwana ni umurame pe, kurokoka kwe bifite impamvu Imana igumye kumuba hafi kandi ntiyihebe yabonye Igihugu n’abayobozi beza

Gatsinzi yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Kigali today mwakoze kutubwira uyu munyampuhwe ibyiza yakoze ntagihembo ahubwo ari ubupfura, turashima gahunda ya Ndi Umunyarwanda yashyizweho no kumenya abarinzi b’igihango ngo bahabwe agaciro.

TUYIRINGIRE yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Turashimira cyane urubyiruko rw’abakorerabushake umuco w’ubutwari ukomeje kubaranga mubikorwa byabo bya burimunsi, uyu ni umurage mwiza dukwiye kuzasigira abadukomokaho.

Rise Rwanda youth volunteers in Community policing

NSHIMIYE Donat yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Mana weeee, Imana imugirire neza rwose, iki gikorwa cyindashyikirwa, ubu butwali ntibusanzwe uzabuhonarane kandi uretse ninka nshimira urubyiruko rwakugejejeho, nibindi byinshi biri munzira, uzabyare uheke, uzatunge utunganirwe. Imana ikomeze iguhe umutima mwiza nkuyu.

gh yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Nukuri kose pe uyu mubyeyi yabaye intwari mubandi kurwego rwuko ibyakozwe biramukwiye cyane gsa natwe tumwigireho ubutwari yagize
MURAKOZE

Niyitegeka yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Nibyigiciro

Blessed yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Igikorwa kiza cyane

Nyinawumuntu nubundi aba adasanzwe ariko Nyirandungutse we ararenze kubw’ubumuntu Yagize ubwo abenshi baribambaye umutima wakinyamanswa

Uwaremwe yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

ikiraro nicyiza cyane! cyujuje ibisabwa

Kibamba yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

igikorwa cyiza rwose Murambi murasobanutse Imana ibahane umugisha nuwo mubyeyi.

Kibamba yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Mana we umubyeyi yarakoze n’urubyiruko rwarakoze pe ngo Ineza y’umuntu uyisanga imbere nabo bamuhaye imukanirwa rwose kandi n’umugabo we utarumvise abaturanyi ndamushimiye

Clemence yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Urubyiruko rwakoze igikorwa cyiza cyane

Fils yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Igikorwa cyiza cyaneeee

Nyinawumuntu nubundi aba adasanzwe ariko Nyirandungutse we arihariye kuri NYINAWUMUNTU pee

Uwaremwe yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka