Uwari inkumi muri Jenoside warokoye uruhinja mu mirambo akarwonsa yagabiwe inka

Umubyeyi wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi yagabiwe inka y’Igihango n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu rwego rwo kumushimira ko yagize neza akarokora umwana w’uruhinja muri Jenoside yakorewe Abatutsi akarushyira ku ibere atarabyara.

Nyinawumuntu (ibumoso wambaye ipantaro) na Nyirandungutse wamutoraguye akamwonsa akiri inkumi
Nyinawumuntu (ibumoso wambaye ipantaro) na Nyirandungutse wamutoraguye akamwonsa akiri inkumi

Uwo mubyeyi witwa Nyirandungutse Siforo wari ufite imyaka 20 muri Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu Kagari ka Nkoto mu Murenge wa Murambi ahahoze hitwa Komini Bwakira. Avuga ko yatoraguye uruhinja mu mirambo aho yari yagiye gutashya inkwi mu ishyamba ryari ryariciwemo Abatutsi akarujyana mu rugo agatangira kurwonsa nta mashereka afite ariko nyuma aza kuyobora umwana aronka.

Nyirandungutse avuga ko nk’umukobwa w’inkumi wari mu kigero cy’imyaka 20 yari azi kuboha imisambi akayijyana ku isoko agakuramo amafaranga yo kugura igikoma n’isabune byo gufasha umwana kubona imfashabere no kumukorera isuku.

Icyo gihe ngo nyina wa Nyirandungutse yari umukecuru atakigira amashereka ngo amufashe konsa umwana yatoraguye, kandi n’inka y’iwabo yari imaze guteka kandi akumva atakwitera umwana yahawe n’Imana, ahitamo kumushyira ku ibere.

Uwo mwana ngo yararaga arira kuko nta mashereka yagiraga ariko ngo nyuma amashereka yizanamo.

Agira ati, “Umwana wanjye nta kundi nari kumugira usibye kumuha ibere, nanjye sinari nzi ko nakonsa umwana ntarabyaye, gusa narabyiyemeje bigeze aho amashereka araza, ni igitangaza cy’Imana amashereka yaraje”.

“Ubundi yararaga arira nyuma hatangira kuzamo utuzi nyuma amashereka azamo nkamwonsa rwose”.

Urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu Murenge wa Murambi bateguriye inka Nyirandungutse kubera igikorwa cy'ubutwari
Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Murenge wa Murambi bateguriye inka Nyirandungutse kubera igikorwa cy’ubutwari

Nyirandungutse avuga ko umwana we yamutoraguye ataramera amenyo akajya yifashisha igikoma n’imbuto ngo amugaburire Jenoside irangiye haza kuboneka ba nyirasenge baza kumutwara aba ari ho akurira.

Abantu baramusekaga ko konsa ari umukobwa bizamutera umwaku none yagororewe

Nyirandungutse akimara kwiyemeza kurera umwana atarabyara yagiriwe nabi bakamucyurira ko atazabyara kuko ari konsa umwana, kandi bakamuca intege bavuga ko uwo mwana azatuma atabona umugabo.

Avuga ko byaje kumenyekana ko afite umwana yatoraguye mu nkangu yajugunywagamo Abatutsi, Interahamwe zitangira kujya zigaba ibitero iwabo ngo zice uwo mwana cyakora ku bw’amahirwe ngo baringingaga bakagenda umwana aza kurokoka atyo.

Nyirandungutse ubu ufite imyaka 45 arubatse afite umugabo babyaranye gatatu abana b’abahungu. Nta nka yagiraga none urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi biyemeje kumugabira inka y’Igihango cy’urukundo yakunze umwana akiri muto.

Nyinawumuntu yaturutse i Kigali aho asigaye aba ajya kwifatanya n'urubyiruko rw'abakorerabushake ba Murambi kugabira umubyeyi wamwonkeje
Nyinawumuntu yaturutse i Kigali aho asigaye aba ajya kwifatanya n’urubyiruko rw’abakorerabushake ba Murambi kugabira umubyeyi wamwonkeje

Nyirandungutse ubu yanatoranyijwe nk’umurinzi w’Igihango uyu mwaka wa 2020 ku rwego rw’Umurenge, akaba avuga ko ibikorwa bye by’urukundo azakomeza kubitoza ababyiruka kugira ngo bakurane urukundo ruzira ivangura.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi Phanuel Uwimana avuga ko amakuru ya Nyirandungutse ari impamo ko yatoraguye umwana mu ishyamba yatashyagamo aho hantu hakaba hari inkangu bajugunyagamo Abatutsi bishwe hakaba haraguye abagera ku 3,000.

Uwimana avuga ko abazi Nyirandungutse bose bemeza ko yonkeje uwo mwana koko ku buryo biri mu byatumye agirwa umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Umurenge ngo ibikorwa bye bizabe intangarugero byigishe n’abandi.

Agira ati, “Amakuru ava mu Mudugudu, ku Kagari n’Umurenge yemeza ko Nyirandungutse yatoraguye umwana akamurokora kandi akajya amwonsa kandi ataranabyara, ari na ho urubyiruko rufatanyije n’Umurenge rwahereye rumugabira inka y’Igihango inka imaze no kwima ku buryo izahita ibyara”.

Umwana w’umukobwa warokowe na Nyirandungutse aba he?

Ku myaka 26, umukobwa w’inkumi witwa Nyinawumuntu Florence ubu arikorera mu Mujyi wa Kigali aho acuruza ibijyanye n’amapiyesi y’ibinyabiziga. Ni we warokotse mu bana icumi bavukana, ashyirwa ku ibere rya Nyirandungutse.

Nyinawumuntu yakuriye kwa nyirasenge warokotse Jenoside nyuma yo kumukura kwa Nyirandungutse. Yarangije amashuri yisumbuye, na we azi neza uwo yita nyina Nyirandungutse wamwonkeje.

Nyirandungutse iburyo, Gitifu Uwimana hagati, na Nyinawumuntu ibumoso bamaze kwakira inka
Nyirandungutse iburyo, Gitifu Uwimana hagati, na Nyinawumuntu ibumoso bamaze kwakira inka

Avuga ko yamenye amakuru abwiwe na nyirasenge ko ababyeyi be na bakuru be icyenda bose bishwe muri Jenoside ariko akagirirwa impuhwe n’umukobwa wamujyanye iwabo akajya amwonsa kugeza nyirasenge uwo amenye ko umwana wabo hari uwamujyanye akajya kumukurayo.

Agira ati “Mwita mama wanjye nemera ko ari we wampaye ibere kuko najyanywe kwa masenge mfite amezi atandatu umenya yarantoraguye mfite nk’ukwezi kumwe kuko ntabwo mbizi ni amakuru nahawe ariko mbifata nk’ukuri kuko nabibwiwe na masenge wandeze ni yo mpamvu nanjye naje kumufasha kwakira inka”.

Nyinawumuntu avuga ko namara kugira ubushobozi bwisumbuye azubakira umubyeyi we Nyirandungutse inzu nziza ikwiye umubyeyi koko udasa n’abandi, kuko aho aba hadashimishije nk’umuntu witanze bene ako kageni.

Nyinawumuntu avuga ko ibyo Nyirandungutse yamukoreye byamufashije gukura yirinda ivangura iryo ari ryo ryose kuko iyo Nyirandungutse akurana ivangura atari kumugirira impuhwe kandi yiyemeza ko azakomeza gukunda abantu bose kuko bafite uburenganzira bwo kubaho.

Abakora muri serivisi z’ubuzima bemeza ko ubundi umukobwa utarabyara adashobora konsa ariko koko ashobora kugira amazi make mu ibere yenda ari yo uwo mwana yakururaga ariko amashereka yo ataboneka kuko nta misemburo iyakora umuntu utarabyaye agira. Icyakora ntibahinyura ko uwo mwana yatamiraga ibere yenda rikamufasha kumva ari kumwe n’umuntu umwitayeho ariko amashereka yo niba yarazaga ngo byaba ari ibidasanzwe.

Ibitekerezo   ( 40 )

Reka nvuge ngo IMANA ihimbarizwe ibyo yakoze rwose.
kandi uyu mu byeyi,Iyi nka arayikwiriye pe!aragahoza amata kuruhimbi.
kandi uyu mwari nawe, namfashe dushime Imana ndetse na MAMA wacu. kuko byari bikomeye kugira ngo ubone abantu bafite umutima mwiza w’impuhwe kiriya gihe 1994.

NSHIMYIMANA Theogene yanditse ku itariki ya: 21-11-2020  →  Musubize

Reka nvuge ngo IMANA ihimbarizwe ibyo yakoze rwose.
kandi uyu mu byeyi,Iyi nka arayikwiriye pe!aragahoza amata kuruhimbi.
kandi uyu mwari nawe, namfashe dushime Imana ndetse na MAMA wacu. kuko byari bikomeye kugira ngo ubone abantu bafite umutima mwiza w’impuhwe kiriya gihe 1994.

NSHIMYIMANA Theogene yanditse ku itariki ya: 21-11-2020  →  Musubize

Uyu mubyeyi agabirwe amashyo; ashyirwe mu ntwari yo gahorana amata ku ruhimbi.
Uhoraho amwishimire

Madeleine Mukeshimana yanditse ku itariki ya: 21-11-2020  →  Musubize

Uyu mwana warokowe rwose ajye arata Imana ayishime kuko yamukuye kurwobo rw’urupfu Imana yarakoze gukorera muri uyu mugore nagereranya n’umusamariya mwiza konsa atarabyara ni nka Bimiramariya wasamye Inda ari isugi.

Umukristo yanditse ku itariki ya: 21-11-2020  →  Musubize

Urwanda ni Igihugu cyagiriwe amahirwe nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi twabonye Abayobozi beza bashoboye inshingano bayobowe imbere n’Umutoza w’ikirenga ariwe Nyakubahwa Paul KAGAME n’abandi banyamabanga nshingwa bikorwa bakomeze begere urubyiruko barwigishe amateka yaranze I Gihugu cyacu kd barwereke abakoze neza bashimirwe. Nshimiye uru Rubyiruko rwakoze igikorwa cy’ubutwari rwose kd rukomez rukore byinshi kuko nizo mbaraga z’Igihugu kd zubaka. Nshimiye nanone Umuyobozi w’Umurenge wa Murambi kuko yakoze ibikwiye yegera abaturage nkuko Umukuru w’Igihugu abisaba buri muyobozi wese. Reka nsoze mbwira uyu mukobwa ko agomba kuzirikana ko Imbere heza haharanirwa , kd Turiho kandi Neza.
Murakoze

NIYIBIZI Simon yanditse ku itariki ya: 21-11-2020  →  Musubize

Iyi nkuru cyakora haricyo yigisha gikomeye.
Uyu mubyeyi niwe mubyeyi Kbx umutima we wuzuye Inez. Kigali today ndabashimiye kubwiyi nkuru mwateguye

Shabban yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Uyu mubyeyi ni uwo gushimirwe cyaneeee gusa iyi nka yahawe ndabona Ari inyamahembe mu za cyera!

Ni cyprien yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Uyu mubyeyi wonkeje uyu mwana ni urugero ruhebuje rw’ubumuntu. Gitare amugirire neza.

Urubyiruko rwamushimiye ni urwo gushimirwa.

Karigirwa yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Uyu mubyeyi arakwiye Kandi agomba no kubera abandi urugero

Yves yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Iyo kuri buri Mudugudu haba abantu nka 4 nkaba wenda hari kurokoka benshi niyo yaba babiri bari bwigishe abicanyi bamwe bakunamura icumu

Siboyintore yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Uyu mubyeyi akwiye kuba umurinzi w’Igihango kurwego rw’igihugu

Gedeo yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Ariko disi biriya bihe byari bigoye uziko abantu bicaga abatutsi byagera kumunsi basenga bagashyira imihoro hasi bagafata bibiriya ariko babona umututsi bagaterura imihoro.... ariko hari abatagira idini bamwe bakarokora umuntu

Alpha yanditse ku itariki ya: 20-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka