Uwabeshye ko umugore we yapfuye akagurisha imitungo bari bafitanye yatangiye gukurikiranwa
Habimana Idrissa yatangiye kwitaba inzego z’ubutabera, abazwa ku cyemezo yafashe cyo kugurisha inzu n’ibindi byaha yaba yarakoreye umugore we witwa Ayingeneye Léonie wamaze imyaka itatu arwariye mu bitaro bya Ruhengeri.
Ni nyuma y’inkuru yanditswe na Kigali Today tariki 01 Ukwakira 2020 ifite umutwe ugira uti “Yamaze imyaka itatu muri koma aje asanga ahari iwe haratejwe”, aho uwo mugore yasabaga ubufasha bwo kubona aho aba nyuma y’uko ahari iwe hagurishijwe n’umugabo we, nyuma yo kubeshya ko umugore we yapfuye.
Uwo mugabo ubu aritaba inzego z’ubutabera nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Yirinze kubivugaho byinshi agira ati “Ni byo uwo mugabo ari gukuriranwa ngo yisobanure ku bimuvugwaho byo kugurisha inzu n’ibindi byaha yaba yarakoreye uwo bashakanye”.
Ibyo uwo muyobozi wungirije w’Akarere yatangarije Kigali Today byashimangiwe na Mukamana Jacqueline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri aho uwo muryango wari utuye.
Yagize ati “Ni byo koko Habimana aritaba ubuyobozi ataha iwe ntabwo afunze, ni uburyo bwo kumenya neza ikibazo cyavuzwe hagati ye n’umugore we”.
Arongera ati “Uwo mugabo avuga ko uwo mugore ajya kurwara ngo bari baratandukanye, ariko hakaba hari amafaranga bari baremeje yagombaga gutanga icyo gihe akagurirwa umwana ikibanza. Ibyo byose abayobozi bari kubihuza ngo barebe ukuri kuri byo, urabona ko uriya mubyeyi yarwaye igihe kirekire bituma adakurikirana ibyo bibazo”.
Ayingeneye abayeho ate nyuma yo kuva muri koma?
Mu gushaka kumenya neza uko Ayingeneye Léonie abayeho muri iki gihe nyuma yo kuva muri koma aho yari amaze imyaka itatu arembeye mu bitaro bya Ruhengeri, Kigali Today yegereye Murekatete Delphine, Umuyobozi w’Umudugudu wa Muhe ari na we ucumbikiye Ayingeneye akaba ari na we umurwaje.
Uwo muyobozi yavuze ko uko iminsi ihita ubuzima bwa Ayingeneye bugenda buba bwiza gake gake, aho ngo ku wa kabiri tariki 06 Ukwakira 2020 ngo bagize amahirwe babona atangiye kweguka ashaka kwicara nyuma y’uko bitashobokaga.
Ati “Yarahinamiranye ku buryo mu maguru no mu maboko mbese ahantu hose harambuka cyangwa hakihina ku mubiri hameze nk’aho bashyizemo beto. Ntibyashobokaga kuba yakwicara ariko uyu munsi Imana ikoze igitangaza tubona aricaye tumufasha kurambura amaboko, ni bwo bwa mbere mbibonye. Ubundi yahoraga mu buriri washaka kumuhagurutsa akababara cyane mu mugongo no mu bikanu, yicaye bigaragara ko ari guhungabana, ariko uyu munsi rwose yicaye nk’iminota icumi. Imana yakoze ibitangaza”.
Uwo muyobozi avuga ko hari icyizere cy’uko uwo murwayi azakira, dore ko ngo bakomeje kumufasha kurambura ingingo zimwe na zimwe z’umubiri zahinamiranye.
Murekatete kandi avuga ko ngo iyo Ayingeneye abonye abamusura bimuha icyizere cy’ubuzima nyuma yuko yajyaga agaragaza ukwiheba gukabije.
Ati “Iyo hagize umusura akamuhumuriza, biramushimisha bikamuha icyizere cy’ubuzima, kandi nanjye umurwaje ngerageza kumukomeza kandi nzakomeza mufashe mu gihe cyose ngifite ubushobozi.
Arongera ati “Kugeza ubu ntabwo ndabura icyo kumuha, uyu muvandimwe ni Imana yamunzaniye nta nubwo nari mpari nari nagiye kurwaza umwana wanjye i Kigali muri CHUK numva barampamagaye, niyo mpamvu ngomba kumufasha bijyanye n’ubushobozi bwanjye, mfite dodo, sinzabura ibishyimbo abafite za butike baranyizera , nta kibazo ndagira cy’ibyo kurya ibyo mfite tuzabisangira kandi ku bubasha bw’Imana azabaho”.
Ayingeneye ngo iyo agerageje kurya, afashwa kurya imbuto n’ibindi bintu byoroshye dore ko amenyo ye adakora nyuma y’igihe kirekire yamaze atarya kubera uburwayi, ku bijyanye n’isuku akaba afashirizwa aho aryamye kuko atabasha kujya mu bwiherero.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwose Imana ihumugisha uyumubyeyi urigufasha uy’umurwayi.muzaduhe numero yatelephone ya mobile money yuyu murwayi abafite umutima ukunda barebeko bamugurira agasukari nigikoma.nanjye nateraho agahumbi1000fr
Rwose Imana ihumugisha uyumubyeyi urigufasha uy’umurwayi.muzaduhe numero yatelephone ya mobile money yuyu murwayi abafite umutima ukunda barebeko bamugurira agasukari nigikoma.nanjye nateraho agahumbi1000fr
Nukuri uwiteka amufashe kdi nuwo muvandimwe nashike intege
Murekatete,Imana iguhe umugisha.
Imana ishimwe kuba nyuma y’ imyaka itatu agarutse mu buzima. Igitekerezo cyange ni uko inzego z’ ubuyobozi zagira icyo zikora zikorohereza uyu mubyeyi umufite. Rwose bamufashe kumutunga kuko uretse ubumuntu yifitemo urugamba ariho ntirworoshye. Imana imuhe umugisha na we ni intwari mu zindi.
Birakwiye ko abantu bafite umutima wubugwa neza bafasha abantu bimbabare nkaba bajya bamenyekana bagafashwa kwita kuli abo batishoboye nka ministeri yimibereho yabaturage iyu buzima akarere nimishinga isanzwe yo gufasha ubuyobozi atari ibyo ubuyobozi wumudugudu byaba arukumukorera umutwaro urenze ubushobozi bwe abaturage ndetse nabo bakagira urukundo rwo gufasha *