Ushobora gusaba uruhushya rw’inzira ujya gushaka serivisi z’ingenzi ukoresheje ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, abantu bashobora gusaba uruhushya rwo kujya gushaka serivisi za ngombwa bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter, ivuga ko zimwe muri serivisi z’ingenzi harimo guhaha, kujya kuri banki, farumasi, gushyingura, kwivuza n’ibindi byihutirwa.

Kugira ngo usabe urwo ruhushya, bisaba kwinjira ku rubuga rwa www.mc.gov.rw, cyangwa se ugakoresha telefoni igendanwa, ugakanda *127#.

Nyuma bisaba kwandika umwirondoro wawe, nomero yawe y’indangamuntu n’iya telefoni, hanyuma ukinjizamo ibikubiye mu rugendo rwawe, werekana aho uva n’aho ujya, impamvu y’urugendo n’ibirango by’ikinyabiziga (purake).

Hakurikiraho kwinjizamo itariki, igihe ugendeye n’igihe ugarukira, hanyuma ukohereza ugategereza igisubizo.

Iyo urugendo rwawe rwemewe cyangwa se rutemewe, Polisi ikoherereza ubutumwa ibikumenyesha.

Polisi y’u Rwanda isaba abantu bose bemerewe kujya gushaka serivisi zemewe ko bagomba kwerekana ubutumwa bugufi bubemerera kugenda, igihe Polisi ibahagaritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Mwiriwe nabonye kuri email arabafite ibinyabiziga gusa ntabanyamaguru barimo mwatubariza murakoze

Irambona Pierre yanditse ku itariki ya: 26-04-2020  →  Musubize

Ariko uruhushya kuri video nabonye arabafite ibinyabiziga gusa! Police ntago abanyamaguru barimo.

Felix yanditse ku itariki ya: 26-04-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka