Ushobora gusaba uruhushya rw’inzira ujya gushaka serivisi z’ingenzi ukoresheje ikoranabuhanga
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, abantu bashobora gusaba uruhushya rwo kujya gushaka serivisi za ngombwa bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.
Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter, ivuga ko zimwe muri serivisi z’ingenzi harimo guhaha, kujya kuri banki, farumasi, gushyingura, kwivuza n’ibindi byihutirwa.
Kugira ngo usabe urwo ruhushya, bisaba kwinjira ku rubuga rwa www.mc.gov.rw, cyangwa se ugakoresha telefoni igendanwa, ugakanda *127#.
Nyuma bisaba kwandika umwirondoro wawe, nomero yawe y’indangamuntu n’iya telefoni, hanyuma ukinjizamo ibikubiye mu rugendo rwawe, werekana aho uva n’aho ujya, impamvu y’urugendo n’ibirango by’ikinyabiziga (purake).
Hakurikiraho kwinjizamo itariki, igihe ugendeye n’igihe ugarukira, hanyuma ukohereza ugategereza igisubizo.
Iyo urugendo rwawe rwemewe cyangwa se rutemewe, Polisi ikoherereza ubutumwa ibikumenyesha.
Polisi y’u Rwanda isaba abantu bose bemerewe kujya gushaka serivisi zemewe ko bagomba kwerekana ubutumwa bugufi bubemerera kugenda, igihe Polisi ibahagaritse.
Ushobora gusaba uruhushya rw’inzira ujya gushaka serivisi z’ingenzi ukoresheje ikoranabuhanga. Zimwe muri serivisi z’ingenzi harimo: guhaha, kujya kuri Banki, Farumasi, gushyingura, kwivuza n’ibindi byihutirwa .Reba iyi videwo umenye uko ushobora gusaba uruhushya rw’inzira: pic.twitter.com/Fvy2QdPzLd
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) April 25, 2020
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe nabonye kuri email arabafite ibinyabiziga gusa ntabanyamaguru barimo mwatubariza murakoze
Ariko uruhushya kuri video nabonye arabafite ibinyabiziga gusa! Police ntago abanyamaguru barimo.