Ushobora gusaba uruhushya rw’inzira ujya gushaka serivisi z’ingenzi ukoresheje ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, abantu bashobora gusaba uruhushya rwo kujya gushaka serivisi za ngombwa bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter, ivuga ko zimwe muri serivisi z’ingenzi harimo guhaha, kujya kuri banki, farumasi, gushyingura, kwivuza n’ibindi byihutirwa.

Kugira ngo usabe urwo ruhushya, bisaba kwinjira ku rubuga rwa www.mc.gov.rw, cyangwa se ugakoresha telefoni igendanwa, ugakanda *127#.

Nyuma bisaba kwandika umwirondoro wawe, nomero yawe y’indangamuntu n’iya telefoni, hanyuma ukinjizamo ibikubiye mu rugendo rwawe, werekana aho uva n’aho ujya, impamvu y’urugendo n’ibirango by’ikinyabiziga (purake).

Hakurikiraho kwinjizamo itariki, igihe ugendeye n’igihe ugarukira, hanyuma ukohereza ugategereza igisubizo.

Iyo urugendo rwawe rwemewe cyangwa se rutemewe, Polisi ikoherereza ubutumwa ibikumenyesha.

Polisi y’u Rwanda isaba abantu bose bemerewe kujya gushaka serivisi zemewe ko bagomba kwerekana ubutumwa bugufi bubemerera kugenda, igihe Polisi ibahagaritse.

Ibitekerezo   ( 14 )

Kucyi twaka uruhushya mukatwereka ko mwabyemeje ntimuduhe message kd rubarukenewe murakoze

Jeanne yanditse ku itariki ya: 26-07-2021  →  Musubize

Kucyi twaka uruhushya mukatwereka ko mwabyemeje ntimuduhe message kd rubarukenewe murakoze

Jeanne yanditse ku itariki ya: 26-07-2021  →  Musubize

Mwadufasha kutubariza ahantu twajya tunyura dusaba uruhushya rwokujya Mukazi dufite imodoka kuko Police ya Rubavu irikuzidukuramo zigafungwa ngo ikarita yakazi ntihagije kuba twakajyamo dutwaye imodoka zacu ubworero turasaba uruhushya bakatubwirako urujya Mukazi Atari Police irutanga ko rutangwa na Ministry y’umurimo kdi ntarubuga yagaragaje cyangwa nimero twanyuraho ngo tubavugishe Mwatubariza tukarenganurwa kuko twahashiriye pe kdi tujya ahantu henshi hatandukanye nkabakorera mumipaka hatandukanye Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Ndumunyeshuri nkeneye uruhusha twurugendo rwogukora ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu wamashuri yisumbuye murakoze

Christophe Byiringiro yanditse ku itariki ya: 17-07-2021  →  Musubize

Ko tugerageza kwandika dusaba uruhushya hakazamo ngo the nid may not be greater than 16 characters,biba byapfiriye he? Byakosoka gute?
I

NYIRABIZIMANA EMERITHA yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

Ndabasuhuje!
Ndashimira cyane RNP ukuntu ikomeje kutwitaho no kudushakira ibisubizo aho rukomeye,
nasabaga ko mwanoza uburyo bwo gusaba uruhushya ry’urugendo, maze iminsi 2 nsaba uruhushya ryo kujya mu kazi byanze.
mudufashe.

Nshuti Emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-01-2021  →  Musubize

Ngiye gusarura imyaka nahinze mukarere ka Nyagatare,umurenge wa Nyagatare,akagari ka bushaga

MUNYEMBABAZI Emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

Twabasabaga uruhushya rwo kujya gutabara amatungo yacu aho yabaga mwifamu hatewe numwuzure twasabaga kujya kuzishakira aho tuzikodeshereza kugirango zibone aho ziba

Semakabanya Moses yanditse ku itariki ya: 7-05-2020  →  Musubize

KUKI MU VUGA KO UDASHOBORA GUTEGURA GAHUNDA MBERE Y,IMINSI IRENZE 2 ? NDUMVA NTAGITANGAZA CYABA KIRIMO

RWIMIRA JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 30-04-2020  →  Musubize

Abagenda namaguru twe nti twemerewe uruhushya
Murakoze

Ueimsns yanditse ku itariki ya: 27-04-2020  →  Musubize

Mwiriwe? Abakene batagira imodoka cg amapikipiki twe ntitwemerewe?

Bosco yanditse ku itariki ya: 27-04-2020  →  Musubize

mwiriwe neza mbere nambbere ndashimira RNP kubunyamwuga nubwitange bahorana mukazi kabo kabiri minsi .ndasabako mwanoza ububuryo bwo gisaba uruhushya hifashishijwe ikorana buhanga ntibiranoga neza haba kuri Internet no kuri terefone nibirigikunda ubu maze amasaha abiri mbigerageza byanze .Iyaduhanze ikomeze iturinde iturindire ningobyi iduhetse idufashe gutsinda covide 19 murakoze

Hakizimana Gilbert yanditse ku itariki ya: 26-04-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka