Undi Munyarwanda yahohotewe i Goma
Umusore w’Umunyarwanda witwa Samuel yafatiwe mu mujyi wa Goma taliki 20/07/2013 n’ingabo za Congo zimutwikisha amakara ubundi ziramubohera amaboko inyuma ziramukubita zimusaba kwemera ko ari umusirikare w’u Rwanda.
Samuel avuga ko abasirikare barindwi ba Congo bamufashe bakamwaka ibyangombwa bye ariko banga kubyemera ahubwo bamushinja kuba umusirikare w’u Rwanda winjiye muri Congo gufasha abarwanyi ba M23.
Nyuma yo kumusaba kwemera ko ari umusirikare akabihakana, bahisemo kumubohera amaboko inyuma bamukubita ibibuno by’imbunda mu gatuza, barangije bamukubita imigozi abasirikare bagendana ndetse ngo banamutwikishije amakara.

Abisobanura muri aya magambo: “Nyuma yo kunkubita icyuma mu mutwe no kunkubita munsi y’ikirenge no ku kibuno bahise kumanika mu kirere ariko nabwo ndabahakanira nuko bafata umwanzuro wo kujya kunyica ariko bavuga ko babanza bagasaba uburenganzira umumajoro wahise aza mu kamodoka kundeba arebye ibyangombwa n’uko bangize abategeka kunjyana ku mupaka muto nkagaruka mu Rwanda”.
Samuel uvuka ku Kibuye, avuga ko bahamagaye uyu mu majoro bamaze kumvikana ko bamwicisha ibyuma kuko batagomba kwimarira amasasu, kuriwe akaba abifata nko kurokorwa n’Imana.
Hari abandi Banyarwanda bagiye bafatwa bakaburirwa irengero, ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Rubavu buvuga ko hari abaturage baza kuvuga ko babuze abantu babo bikaba bikekwa ko aribo bashinjwa kuba abarwanyi ba M23.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko nta kintu Abanyarwanda bajya gushaka i Goma kitaba mu Rwanda kuburyo bakwemera kubura ubuzima bwabo kuko n’ubucuruzi bahakorera babokorera Gisenyi kandi bukagenda neza.
Ku bajyana ibicuruzwa i Goma ngo bareke Abanyecongo baze kubyifatira aho kujyayo bakahicirwa kandi ubukungu bw’u Rwanda ari abanyagihugu; nk’uko umuyobozi w’akarere abitangaza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
baca umugani mu kinyarwanda ngo nyamwanga kumva ntiyanze kubona iyo ubwiye umuntu 1;2;3 anangira uramureka agahura ni ngorane kuki abanyagisenyi batumva niba bakunda ubuzima bwabo bumve icyo ubuyobozi bubabwira
Ariko kuki mutumva koko. ziriya nterahamwe hamwe na banyekongo ibyabo ko mubizi, mugirayo iki? koko? ndunga mu byamugenzi wangye mushyitsi ibyavije. umuntu uvuga ngo yahohotewe agiye muri congo, mwabiretse mukumva inama zu muyobozi wa karere ababwira.
Mana we ubu bugome bwabanyekongo! ahasigaye buriya abanyarwanda nitureke kongera kujya muri congo kuko bigaragara ko nta mahoro batwifuriza! Tubareke babjye baza guhahira mu Rwanda naho twe ibyo kujya guhahira yo tubivemo! Mbega ubugome!! Mana tabara Congo!!!
Ariko aba banyagisenyi barogewe i Goma? Nibashaka babatonore kabisa jyewe sinimvikana nabantu batumva! Murashakayo iki ko ari namwe mubiteza mugatuma babita abasirikare!!