Undi Munyarwanda yahohotewe i Goma
Umusore w’Umunyarwanda witwa Samuel yafatiwe mu mujyi wa Goma taliki 20/07/2013 n’ingabo za Congo zimutwikisha amakara ubundi ziramubohera amaboko inyuma ziramukubita zimusaba kwemera ko ari umusirikare w’u Rwanda.
Samuel avuga ko abasirikare barindwi ba Congo bamufashe bakamwaka ibyangombwa bye ariko banga kubyemera ahubwo bamushinja kuba umusirikare w’u Rwanda winjiye muri Congo gufasha abarwanyi ba M23.
Nyuma yo kumusaba kwemera ko ari umusirikare akabihakana, bahisemo kumubohera amaboko inyuma bamukubita ibibuno by’imbunda mu gatuza, barangije bamukubita imigozi abasirikare bagendana ndetse ngo banamutwikishije amakara.

Abisobanura muri aya magambo: “Nyuma yo kunkubita icyuma mu mutwe no kunkubita munsi y’ikirenge no ku kibuno bahise kumanika mu kirere ariko nabwo ndabahakanira nuko bafata umwanzuro wo kujya kunyica ariko bavuga ko babanza bagasaba uburenganzira umumajoro wahise aza mu kamodoka kundeba arebye ibyangombwa n’uko bangize abategeka kunjyana ku mupaka muto nkagaruka mu Rwanda”.
Samuel uvuka ku Kibuye, avuga ko bahamagaye uyu mu majoro bamaze kumvikana ko bamwicisha ibyuma kuko batagomba kwimarira amasasu, kuriwe akaba abifata nko kurokorwa n’Imana.
Hari abandi Banyarwanda bagiye bafatwa bakaburirwa irengero, ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Rubavu buvuga ko hari abaturage baza kuvuga ko babuze abantu babo bikaba bikekwa ko aribo bashinjwa kuba abarwanyi ba M23.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko nta kintu Abanyarwanda bajya gushaka i Goma kitaba mu Rwanda kuburyo bakwemera kubura ubuzima bwabo kuko n’ubucuruzi bahakorera babokorera Gisenyi kandi bukagenda neza.
Ku bajyana ibicuruzwa i Goma ngo bareke Abanyecongo baze kubyifatira aho kujyayo bakahicirwa kandi ubukungu bw’u Rwanda ari abanyagihugu; nk’uko umuyobozi w’akarere abitangaza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko se abo banyecongo baradushakaho iki? ese ko bo tubareka bakaza murwanda baba bumva nta soni bafite koko! bagerageze bisubireho rwose uriya ni umuco mubi pe!!!
Ese ko mwese muvuga ko abanyarwada bagenda gukoreki igoma ntimuvuge icyo abanyekongo baza gukora mu Rwanda.
Kandi kenshi abaturage ba kongo babifitemo uruhare.
habaye icyo abanyekongo bakorerwa ino ibyo byose byagabanyuka
Kuki se mufotora umubiri ufite ibikomere ntimutwereke mu maso h’uwakomeretse?Ikindi kandi iyo abantu bakomeza guhatiriza kujya Goma bagomba no kwitegura ibigomba kubabaho.
Uko gucengera ahantu hari umutekano muke, mwarangiza mukaboroga ngo mwahohotewe, mumenye ko abanyecongo nabo bagomba gukanura ijisho kuko bazi neza ko MANEKO ziba zishaka kwinjira Goma amanwa n’ijoro.
Agapfa kaburiwe ni IMPONGO.
Buriya bugome bwakorewe Emmanuel n’igisirikare cya Congo burerekana ko gifite ’ubujiji n’ubucucu bukabije’niba atari ’ubunyamaswa’!
Avuka ku Kibuye? cyangwa avuka i Karongi?
Kuri Mweusi: Urakoze rwose jya ukomeza ubabwire tugize imana bashyira bakumva
Ariko twe turibaza, kuki bajyayo baba bagiye gushakayo iki? Abayobozi birwa bababwira ngo nyamuneka nimureke kwambuka kongo, ugasanga babwira abadashaka kumva, aho bigeze, bishoboke kuba abo batumva baba bafitanye gahunda nabo hanyuma bakaza kubihinduka. Ntabwo byumvikana!
Ariko aba bakongomani ko baza mu rwanda tukabakira neza ,bazi yuko gukubita no kwica abaturanyi babo aricyo kizabaha amahoro,ahubwo ndabona batazi icyo bakora kuko birengagiza yuko benewabo ntawe ubakoraho iyo bari murwanda.erega ntagisirikare kongo izagira bazima,monuc mbona nayo yaraje kubakingira gusa ikibaba ngo bice abanyarwanda ariko bihorere........
Ariko twe harabura iki ngo tubiceke erega bizashyekerwa bisigare byumva ko twabaye ibikange nyamara diplomatie igabanywe batazatumenyera
Kurikira uko Mayor wa Rubavu avuga:
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko nta kintu Abanyarwanda bajya gushaka i Goma kitaba mu Rwanda kuburyo bakwemera kubura ubuzima bwabo kuko n’ubucuruzi bahakorera babokorera Gisenyi kandi bukagenda neza.
Mpereye kuri aya magambo mpora nibaza buri gihe:
1. Niba abantu bahohoterwa na FARDC i Goma kuki abandi bakomeza basubirayo?
2. Ninde wibeshya ko FARDC itagomba gucunga umutekano wayo mu bihe nk’ibi?
3. Ese niba ari nk’abanyeshuri kuki batagenda ari group imwe bari hamwe, no gutaha bakagendera hamwe, kandi buri gihe bakaba bitwaje ibya ngombwa byabo?Aho ndumva FARDC nayo itahangara kubahohotera.
4. Ese abo bafatwa ko mutadushyiriraho imyirondoro yabo yuzuye, n’ibya ngombwa byabo ngo tumenye n’icyo bakora?
Nta kindi nshobora kwemeza uretse kuvuga ko aba bantu
bakomeza kwihatira kujya Goma baba bafite izindi missions bahawe, hanyuma FARDC nayo ikabacakira kuko izi neza imvo n’imvano.
Ibinibyaha bihanwa namategekompuzamahanga kuko byibasira inyoko muntu.retayurwanda igomba guhesha
icyubahiro kubantubayobajyahanze cyanecyane muri Congo
ndetse nabatuyeimyakanimyaka muri Tanzania.bakwa ibintuyabo.Rwose retayumve abayo.Turekekuvugangontibumva.Oya twekotutakorakuriya
nuko haramategeko dukurikiza.
congo uragowe, Imana ijya yibuka abarengana.ese abanyecongo barashaka kugera kuki?
urabona