Umwana byakekwaga ko yibwe yasubijwe umubyeyi we
Umwana w’Imyaka itatu wafatanywe umukobwa witwa Musabyimana Assumpta, bigakekwa ko yamwibye, yongeye guhura na nyina.

Uyu mwana byakekwaga ko yatwawe na Musabyimana tariki ya 3 Nzeri 2022, ubwo yafatirwaga ahitwa i Karangazi muri Nyagatare, abaturage bamubonye asa n’ushaka kumwambukana muri Uganda bagakeka ko amwibye, batanga amakuru ku buyobozi arafatwa.
Uyu mukobwa amaze gutabwa muri yombi yahise atanga amakuru y’uko yamuhawe n’umubyeyi we, ngo ajye kuba amumurerera na we arabyemera.
Inzego z’ubuyobozi zakomeje gukurikirana aya makuru kugira ngo zirebe niba ibyo Musabyimana avuga aribyo, zimusaba guhamagara nyina w’umwana bakamenya aho aherereye, arabikora bahita bajya kumureba mu Karere ka Ngoma.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, avuga ko bakimenya kino kibazo bahise bacyinjiramo, batangira kugikurikirana kugeza umwana ahuye na nyina.
Ati “Tumaze kubibona mu binyamakuru twatangiye gushakisha aho umubyeyi w’uyu mwana witwa Uwizeyimana Anisie aherereye, ari kuko bavugaga ko ari muri aka Karere ka Ngoma mu muryango wemeye kumurera hamwe n’undi mwana muto afite, twaje kumubona rero ndetse tubasha no kumuhuza n’uwo mwana we”.
Visi Meya Mukayiranga avuga ko ubu Akarere ka Ngoma karimo gashaka uko kazamufasha kugira ngo abashe kubona icumbi, kuko basanga bigoranye kuba muri uwo muryango afite abana 2.
Ati “Tuzaba tumushakiye inzu yo kubamo tuyimukodeshereze ndetse turebe niba hari icyo ashoboye, tumushakire igishoro atangire gukora ashake imibereho n’icyatunga abana”.
Impamvu ubuyobozi bwiyemeje kumufasha ni uko uyu mubyeyi witwa Uwizeyimana Anisie, yabatekerereje ingorane yahuye nazo z’uko umugabo we yamushutse ko bagiye kwimukira i Zaza, bakagurisha ibintu byose ndetse n’inzu bari bafite n’imitungo yabo yose bagera mu nzira akamukwepa akayoberwa aho yanyuze.
Ati “Ni umuturage ukeneye gufashwa kugira ngo n’abana babashe kwitabwaho bakure, ni yo mpamvu tuzongera tukamuhamagara tukaganira tukumva icyo yashobora gukora tukamufasha”.
Nyuma yo gushyikiriza uyu mubyeyi umwana we, RIB yahise irekura Musabyimana Assumpta arataha.
Inkuru bijyanye:
Kayonza: Afunzwe akekwaho kwiba umwana
Ohereza igitekerezo
|
Icyo kibwa ngo ni nza mugabo gishakishwe gihanwe
Ntago bizoroha.
Gusa uwo mukobwa wari wahawe umwana yihanganire ibyamubayeho kuko hariho abana bibwa bakaburirwa irenjyero.
Ntabwo byoroshye gutandukanya uwibye umwana n’uwamuhawe kuko abana baribwa cyane bakabajyana mu mahanga. Uwo mukobwa rero yihangane amenye ko Leta yacu ikunda abaturage bayo.