Kayonza: Afunzwe akekwaho kwiba umwana

Umukobwa witwa Musabyimana Assumpta ari mu maboko ya RIB ikorera mu Karere ka Kayonza, akaba akekwaho kwiba umwana w’imyaka itatu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu mwana w’umukobwa yafashwe tariki ya 3 Nzeri 2022, afatirwa ahitwa i Karangazi muri Nyagatare, amakuru atanzwe n’abaturage bavuga ko babonye umwana w’umukobwa w’imyaka 17 ufite umwana muto w’imyaka 3, bagakeka ko ari umukozi wo mu rugo waba yamwibye.

SP Twizeyimana avuga ko amakuru babashije kumenya ajyanye n’uyu mwana w’imyaka 3, ari uko Musabyimana Assumpta yamuhawe na nyina witwa Uwizeyimana Anisie, bahuriye muri gare ya Ngoma.

Ati “Musabyimana abajijwe yavuze ko ajya kubonana n’uriya mwana yamuhawe na nyina bahuriye muri gare ya Ngoma, arimo arira avuga ko atazashobora kurera abo bana wenyine kuko umugabo bababyaranye yari yaramutaye nuko amumuha atyo.”

Musabyimana yasobanuye ko uwo mwana ari we wamwisabiye nyina akamubwira ko iwabo bafite ibyo kurya ko yamumuha akamutwara, yahise amujyana iwabo aho mama we aba ku Rusumo ajya kumwitaho bakaba bari bamaranye ukwezi babana.

Nyuma Musabyimana yaje kujya gusura Papa we i Karangazi ari kumwe n’uwo mwana, aza gufatwa akekwaho ko yamwibye, atangira gukorwaho iperereza.

Uyu Musabyimana yavuze ko mama w’uyu mwana bavugana umunsi ku wundi, amubaza amakuru uko umwana we ameze.

SP Twizeyimana avuga ko andi makuru bamenye yerekeye mama w’uyu mwana, ari uko ari ahitwa i Ngoma mu rugo rw’umugore umurerana n’umwana muto yasigaranye.

Ati “Mama w’umwana witwa Uwizeye Anisie yamaze gutanga uyu mwana aho muri gare yahuriye na Musabyimana, ahita ajya ku rusengero rwa Ngoma atanga ubuhamya bw’ukuntu yahuye n’umugabo bakabyarana abana 2 akaza kumubwira ko agiye kumutuza ahitwa Zaza, bagera mu nzira umugabo akamukwepa we agasigara ashwiragira”.

Muri urwo rusengero havuyemo umubyeyi w’umugore amujyana iwe baragumana ndetse amwemerera ko azajya kumwereka aho yashyize uwo mwana mukuru, akabarerana bombi.

SP Twizeyimana avuga ko uyu Musabyimana n’umwana baraye i Kayonza, hanyuma bakazabajyana i Ngoma guhura na mama w’uwo mwana, ndetse banakore iperereza ryimbitse ko amakuru aba bombi batanze ari ukuri.

Inkuru bijyanye:

Umwana byakekwaga ko yibwe yasubijwe umubyeyi we

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RIB nisanga uyu mwana w’umukobwa ataramwibye ahubwo ari ubugiraneza bazamurekure yitahire. Ndumva uwo kugawa ari umubyeyi wijishura umwana mwiza nk’uyu akamutanga ngo ajye aho batamuzi. Ni uwo kugawa.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka