Umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare Dr. Saleh Niyonzima, ari mu maboko ya Polisi, naho ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ibi bitaro we yaburiwe irengero.

Abakozi b’ibi bitaro batangarije Kigali Today ko kuva kuwa gatatu tariki 30 Nzeri 2015 batongeye kubona umuyobozi w’ibitaro, aho bamwe bemeza ko yaba yafunzwe azira igenzuramutungo ibitaro biherutse gukorerwa ku mikoreshereze y’umutungo.

Dr. Niyonzima wayoboraga ibitaro bya Kabutare ubu ari mu maboko ya Polisi.
Dr. Niyonzima wayoboraga ibitaro bya Kabutare ubu ari mu maboko ya Polisi.

Bivugwa ko ushinzwe ubutegetsi muri ibi bitaro, Faustin Ntirenganya, we polisi yaba yamuburiye irengero kuva kuwa mbere tariki 28/9 z’ukwezi gushize.

Iri tabwa muri yombi ribaye nyuma y’aho bivuzwe ko ibitaro bya Kabutare byananiwe guhemba abakozi babyo kubera umwenda ukabakaba miliyoni 300 z’amanyarwanda mituweri ibarimo.

Kugeza n’ubu abakozi bo muri ibi bitaro ntibarahembwa umushahara w’ukwa munani.

Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ibi bitaro biherereyemo, tunabakurikiranira iyi nkuru.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 17 )

Nibaryozwe ibya Rubanda, iminsi y’umujura ni mirongo ine.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

ni uku bijya bijyenda, uriba ariko amaherezo ugafatwa,
ngo mituelle? ariko abantu biba bakiba n’ibitaro...ahantu abantu baza kuramira ubuzima.

Gaspard yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

kombona bitoroshye bakore iperereza kurabo bayobozi

bakarere theogene yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

Yewe, iki kibazo kiri no mubitaro bya Rwamagana.
Muri ibi bitaro bya Rwamagana harimo n’ibindi bibazo bikomeye, aho abayobozi:
1. Batonesha abakozi bamwe, bandi bakabatoteza
2. Abayobozi (H.R na Chief Nursing) bayobora abakozi babashyiraho iterabwoba
3. Ku tahabwa ijambo kwa’abakozi, ahubwo bagahora bakorera ku bwoba, kuko ufungura umunwa bamucishaho hatitawe ku mategeko
4.Gushyira abakozi mu myanya ntapiganwa ryabaye nkuko itegeko ribiteganya
5. Kwirukana abakozi uko bishakiye nkaho ari abakozi babo bo murugo.
6. Kuhahamura abakozi, bagakora nta mutima bafite, bityo bigatuma batanga service mbi kubabagana
7. Kufata ibitaro nkaho ari umutungowe yasigiwe n’ababyeyi
8. Kusuzugurwa kw’abakozi bikabije bikozwe n’abayobozi
9. HR afata abakozi nkaho ari abe, akirengangiza nkana ko ari abakozi ba Leta
10. Kugonganisha no guteranya abakozi mu mirimo yabo ya buri munsi (bikozwe n’abayobozi)

elias yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

ngaho da banyereje umutungo babeshyera ibirarane bya mituweli?mubikurikirane neza badi

Kibwa yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka