Umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare yatawe muri yombi
Umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare Dr. Saleh Niyonzima, ari mu maboko ya Polisi, naho ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ibi bitaro we yaburiwe irengero.
Abakozi b’ibi bitaro batangarije Kigali Today ko kuva kuwa gatatu tariki 30 Nzeri 2015 batongeye kubona umuyobozi w’ibitaro, aho bamwe bemeza ko yaba yafunzwe azira igenzuramutungo ibitaro biherutse gukorerwa ku mikoreshereze y’umutungo.

Bivugwa ko ushinzwe ubutegetsi muri ibi bitaro, Faustin Ntirenganya, we polisi yaba yamuburiye irengero kuva kuwa mbere tariki 28/9 z’ukwezi gushize.
Iri tabwa muri yombi ribaye nyuma y’aho bivuzwe ko ibitaro bya Kabutare byananiwe guhemba abakozi babyo kubera umwenda ukabakaba miliyoni 300 z’amanyarwanda mituweri ibarimo.
Kugeza n’ubu abakozi bo muri ibi bitaro ntibarahembwa umushahara w’ukwa munani.
Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ibi bitaro biherereyemo, tunabakurikiranira iyi nkuru.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
musabwe kwihutira kuza kugenzura ibitaro bya KIREHE kuko bifite bene icyo kibazo hakiyongeraho ruswa yakwa abahabwa akazi irihagati ya 200000 na 400000 yamanyarwanda uyasaba HR waho na MUGANGA MUKURU( KANDAMAZI )
ibyakozwe ni ngombwa ko ubujuru bucika kuko birakwiye
urabona kuko naho bikorwa ba AUditors bahabwa ajantu bakazavuga ko arisawa. kandi ari ntakigenda ibigo byose bya minisiteri yubuzima byumwihariko ibitaro n’ibigo nderabuzima byakorerwa amagenzura yimbitse kuko abayobozi babyobigamba ko bagabanye igihugu aho usanga biba umutungo cyaneee w’ibigo baba babereye abayobozi ugasanga bigwizaho imitungo idahwanye nubushobozi bwabo kubijyanye nimishahara
umwanzuro: bahera ruhande bakora iryo genzura bagaragaza amafaranga bahawe nayo bakoresheje nicyo bayakoresheje kuko usanga ibigo byarabaye amasambu yabayobozi utuzu mubigo. ibimenyane nibindi bibi byinshi bihesha isurambi igisate cyubuzima.
ariko banadufashe ubuyobozi guhindura ibintu muri kabutare:ugasanga umuntu numuforomoA1 akajya gukorera controle pharmacien wibitaro ;ugasanga ngoni usigaye ushinzwe recouvrement uwarubishinzwe yarigijweyo atwzi ukobimeze ngaho gukota abari muri stage umva njye biransiga rwose ese yakaba umukobwa wabayobozi ntiyakora ibyoyigiye ahokugirango avangire abandi mukazi oya rwose nimudufashe bayobozi ibi bicike buriwese amenye akazike utisimbukuruje mubyo utigiye utanafitiye impamyabumenyi.murakoze.gjp
ko bitoroshye
ahaaa ntawamenya
Ibya rubanda bigira uburyo bicungwa unyuranyije nabwo arabibazwa byanze bikunze
nuko mutazi ibibera mu rwego rushinzwe inzu ndangamurage udatanze kubintu ntubona akazi
kabutare we;ukuntu yabeshyeraga abandi ngo nabajura ubuse uwitwaga umukobwa wa bayobozi arihe koko.mibikurikirane byimbitse
yewe nagahinda,nuko mutazi ibyo HR w’ I nyanza ya dukore ye tugiye yo gusaba akazi ngudafite 150 000 FR ntakiraka wabona
ruswa arya iraka bije abayobozi bi bitaro ba kwiye ku mukura kuri uriya mwanya kuko ya ngiza isura yibitaro
kandi byari by ariko so ye bitanga serivice nziza
rwamagana ni bintangaje kuko itoneshwa abantu iyo bafite imirimo iremereye vagirango abo bayobora bo si abakozi cyangwa ntawo kubarengera babona
ibisambo nibijye bifatwa,ibi bikorwa henshi ntaho bitaba
Leta nikaze umurego mu ngamba ifite zo gufata ibisambo, ubundi ahantu hari ibisambo ikihakubwira ni iyirukanwa rya hato na hato ry’abakozi.
abarya ibya Rubanda bajye babiryozwa,erega Imana ntizigera yemera ko musenyera igihugu munda zanyu.