Umusirikare wa Congo yiyemereye ko yafatiwe mu Rwanda

Umusirikare w’ingabo za Congo, Sergent majoro Kusakana Munanga Andre, yashyize yemera ko yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ariko avuga ko atari azi ko yageze mu Rwanda kuko atari amenyereye i Goma.

Ubwo yajyanwaga n’itsinda rishinzwe kugenzura imipaka y’u Rwanda na Congo,joint verfication mechanism (JMV) aho yafatiwe, yagaragaje ko yafatiwe kuri metero imwe n’igice urenze umupaka w’u Rwanda, ndetse avuga ko yaciye ku mukozi w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka.

Abagize itsinda rigenzura umupaka wa Congo n'u Rwanda bareba aho umusirikare wa Congo yafatiwe ku butaka bw'u Rwanda.
Abagize itsinda rigenzura umupaka wa Congo n’u Rwanda bareba aho umusirikare wa Congo yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.

Nubwo uyu musirikare avuga ko yafatiwe muri metero imwe n’igice urenze umupaka, abakozi bakora ku mupaka w’u Rwanda bavuga ko yari yarenze metero 3, naho abakozi bakora ku mupaka wa Congo bakemeza ko yafatiwe muri Zone neutre ahabura nka metero imwe ngo agere mu Rwanda.

Nyuma y’uko itsinda rya JMV ryumvise impande zombi (abakozi bari ku mupaka w’u Rwanda na Congo) hamwe na nyiri ubwite agaragaza aho yafatiwe kuri uyu wa mbere tariki 16/09/2013 bagiye mu nama bariherera, gusa akaba ntawamenya icyavugiwemo kuko basabye ko nta tangazamakuru ribegera.

Abagize itsinda JMV bareba aho umusirikare wa Congo yafatiwe.
Abagize itsinda JMV bareba aho umusirikare wa Congo yafatiwe.

Mbere y’uko iri tsinda risura umupaka, ryabanje kuganira na Sergent majoro Kusakana Munanga imusanze aho acumbikiwe n’ikigo cya gisirikare, kuri we, ubwo yafatwaga ngo yaraziko agiye gupfa, ariko ngo abasirikare b’u Rwanda bamufashe neza nkuko yashoboye kubitangariza umunyamakuru wa Kigali Today.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abaturage benshi ba Congo, ndetse haza n’ingabo zifite intwaro zikomeye zirinda Col. Mamadou wavuze ko bitari bikwiriye ko abaturage bigaragambya nkuko byagenze ahubwo hagombaga guhura ku mpande zombi hakaboneka igisubizo.

Mu bitabiriye kureba aho umusirikare wa Congo yafatiwe harimo n'umusirikare wa Canada.
Mu bitabiriye kureba aho umusirikare wa Congo yafatiwe harimo n’umusirikare wa Canada.

Igikomeje gutera inkeke ni uburyo umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ukomeje gukorwaho n’abasirikare kandi ubusanzwe umupaka urindwa ukanakorwaho n’abapolisi n’abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Bamwe muri aba basirikare akaba aribo batera ibibazo birimo no gukanga abaturage babaka amafaranga.

Abaturage benshi ku ruhande rwa Congo bitabiriye igikorwa cyo kugenzura aho umusirikare wabo yafatiwe.
Abaturage benshi ku ruhande rwa Congo bitabiriye igikorwa cyo kugenzura aho umusirikare wabo yafatiwe.

Sergent majoro Kusakana Munanga Andre yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, tariki 15/09/2013, avuga ko atari asanzwe akorera Goma ahubwo yabaga Bukavu, nyuma yo kubazwa ibibazo yasubijwe aho yari acumbikiwe hakaba hategerejwe umwanzuro urava mu iperereza rya JMV.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 15 )

Ubundi se wowe uvuga ibyo, uwo musilikare we yari aje mu Rwanda n’imbunda aje gukora iki? Kudakubita imbwa byorora imisega.

Lambert yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

kongo nireke kwiyenza ahubwo isabe imbabazi

Leon yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

Abaturage bo mu rwanda mufite ibibazo byo mumutwe. Murashaka kwanduranya kubanya RDC kubera iki? ngo muri metero zingahe? Ese yari aje azanywe no kwica? cyangwa kurasa?

Hahaha yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka