Umusirikare wa Congo yiyemereye ko yafatiwe mu Rwanda

Umusirikare w’ingabo za Congo, Sergent majoro Kusakana Munanga Andre, yashyize yemera ko yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ariko avuga ko atari azi ko yageze mu Rwanda kuko atari amenyereye i Goma.

Ubwo yajyanwaga n’itsinda rishinzwe kugenzura imipaka y’u Rwanda na Congo,joint verfication mechanism (JMV) aho yafatiwe, yagaragaje ko yafatiwe kuri metero imwe n’igice urenze umupaka w’u Rwanda, ndetse avuga ko yaciye ku mukozi w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka.

Abagize itsinda rigenzura umupaka wa Congo n'u Rwanda bareba aho umusirikare wa Congo yafatiwe ku butaka bw'u Rwanda.
Abagize itsinda rigenzura umupaka wa Congo n’u Rwanda bareba aho umusirikare wa Congo yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.

Nubwo uyu musirikare avuga ko yafatiwe muri metero imwe n’igice urenze umupaka, abakozi bakora ku mupaka w’u Rwanda bavuga ko yari yarenze metero 3, naho abakozi bakora ku mupaka wa Congo bakemeza ko yafatiwe muri Zone neutre ahabura nka metero imwe ngo agere mu Rwanda.

Nyuma y’uko itsinda rya JMV ryumvise impande zombi (abakozi bari ku mupaka w’u Rwanda na Congo) hamwe na nyiri ubwite agaragaza aho yafatiwe kuri uyu wa mbere tariki 16/09/2013 bagiye mu nama bariherera, gusa akaba ntawamenya icyavugiwemo kuko basabye ko nta tangazamakuru ribegera.

Abagize itsinda JMV bareba aho umusirikare wa Congo yafatiwe.
Abagize itsinda JMV bareba aho umusirikare wa Congo yafatiwe.

Mbere y’uko iri tsinda risura umupaka, ryabanje kuganira na Sergent majoro Kusakana Munanga imusanze aho acumbikiwe n’ikigo cya gisirikare, kuri we, ubwo yafatwaga ngo yaraziko agiye gupfa, ariko ngo abasirikare b’u Rwanda bamufashe neza nkuko yashoboye kubitangariza umunyamakuru wa Kigali Today.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abaturage benshi ba Congo, ndetse haza n’ingabo zifite intwaro zikomeye zirinda Col. Mamadou wavuze ko bitari bikwiriye ko abaturage bigaragambya nkuko byagenze ahubwo hagombaga guhura ku mpande zombi hakaboneka igisubizo.

Mu bitabiriye kureba aho umusirikare wa Congo yafatiwe harimo n'umusirikare wa Canada.
Mu bitabiriye kureba aho umusirikare wa Congo yafatiwe harimo n’umusirikare wa Canada.

Igikomeje gutera inkeke ni uburyo umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ukomeje gukorwaho n’abasirikare kandi ubusanzwe umupaka urindwa ukanakorwaho n’abapolisi n’abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Bamwe muri aba basirikare akaba aribo batera ibibazo birimo no gukanga abaturage babaka amafaranga.

Abaturage benshi ku ruhande rwa Congo bitabiriye igikorwa cyo kugenzura aho umusirikare wabo yafatiwe.
Abaturage benshi ku ruhande rwa Congo bitabiriye igikorwa cyo kugenzura aho umusirikare wabo yafatiwe.

Sergent majoro Kusakana Munanga Andre yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, tariki 15/09/2013, avuga ko atari asanzwe akorera Goma ahubwo yabaga Bukavu, nyuma yo kubazwa ibibazo yasubijwe aho yari acumbikiwe hakaba hategerejwe umwanzuro urava mu iperereza rya JMV.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 15 )

Arikose beta,niba utizera ko reta yacu itabeshya wa kwize ibyo uwafashwe avuga? Niba utabyizeye se wa kwemeye abashinzwe gusuzuma imipaka ibyo bavuga? objectivity iba ikinewe.Jye nawe ntituriyo.Ariko abariyo baratubwira.Kuki wa kwemera ibya Mende ntiwemere ibyo Urwanda cyangwa verification team ivuga cyangwa uwafashwe? Anyway,biriya nta nicyo bizageraho two kubitindaho gusa nti tukibeshye.

Intsinzi yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

WOWE HAHA URI FDLR PURE. UKWIYE KUBABAZWA N’UKO BAFASHE UMUFATANYABIKORWA WANYU, NTAGITANGAZA

kingos yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Niyo cyaba igice cya metero; ku bwawe yari gufatwa ari uko ageze i Kigali? Ese wowe yaba yarakubwiye icyamugenzaga? ni agasuzuguro? cyangwa ni ubushotoranyi? Nkundira nkwitumire ndabonaaaa ... ubabwire ko Urwanda atari agatobero.

Vincent NTIRYAMIRWA yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Iri nikosora sha!!!usibye na metro hazagire nakarenga cm!!!!!!!nimbunda???ninkoni se yararagiye inka??displine muyibatoze kuko ntayo bigirira bamenye ko kubaha abandi no kwiyubaha ari byo bikwiye!!!!!!!abo bahohotera bihanga ne igihe nikigera ababaohoteraga bazasubizwa i kinshasa cy hakurya yaho!

kizimyamwoto yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Iyi ni politiki yo gutegana imicaca. Bamwe: gushimuta, abandi kwambuka, abandi muri zone neutre...amaherezo yo kuregana, gukorana mu jisho,.....(huuum!)

JABO yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Igihugu cyubatse kugihioza intambara mubaturage ni uku kibaho kuko intambara aba ari igikangisho cy’ uko ari abacunguzi

mahoro yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Twakagize ikibazo ntacyo tubikozeho umuntu yijiranye intwaro mugihugu.Tekereza kubyo utekereza ariwowe.Kuki abantu bunva ko Urwanda rugomba guceceka rushotorwa.Ngo tubone cheap populality se? Hanaga ijosi ufite umusegura sha.Twe duseguwe n’Imana ntituza nezeza abantu.Ng’uwashatse ko ba mushima ya seye ahetse umugabowe amaguru y’umugabo ararenga amene ifu yasyaga.Reta yacu turagushima kandi turabyumva kimwe.

celestin yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

Niba koko yarafatiwe mu rwanda bamurekuriye iki? Sinibaza ko yari kwishora mu rwanda kandi azi ibibazo rufitanye na Kongo.

beta yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

Uwo mu sergent agenda wenyene atagira sens d´orientation ni uwahe? Yariko araraba ko u Rwanda rudafise ba nyene rwo?
Abanyekongo í biheshe agaciro mugabo sinzi ko bazi ico arico.

Nzeyimana yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

wowe uruwo mwijuruse? ngo yaraje kurasa cg kwica nikimwe muribyo cg byombi cg kwiba doko atarigitangaza kuribo. ntukihutire kuvuga kuki yarenze abantu bakora kumupaka wu Rwanda yajyagahe? ababishinzwe bazabikemura kd neza! amahoro ya nyagasani abane nawe.

bakame yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

Kuki bigutangaza aho yafatiwe? Mu gisirikare you dont take chances.Yajyagahe? Icyamuzanye afite imbunda yendaga ku yikoresha.Mube maso ngabo zachu turabashima.

Intsinzi yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

ariko ubwo wowe wumva ukomeye mu mutwe ahubwo niwowe urwaye uge kureba muganaga,ubu ariko n’ubundi amaraso arahama ubwo nawe arakubungamo, iyo ubungabunga ma mashyamba

kay yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka