Umuryango Imbuto Foundation wizihije isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uyu muryango utangira utari ugamije kwishimagiza ahubwo byari inshingano, mu rwego rwo kurushaho gufasha abari babikeneye.

Ibirori byizihirijwe mu nyubako ya Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021, bikaba byanitabiriwe n’umugore w’umukuru w’igihugu cya Namibia Madamu Monica Geingos.

Mu ijambo rye Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku rugendo rw’umuryango Imbuto Foundation kuva mu mwaka wa 2001, ubwo uwo muryango watangiye witwa PACFA, aho wibandaga ku bikorwa byo kwita ku banduye virusi itera SIDA hamwe no kuyirwanya, byakozwe kugera mu mwaka wa 2007, aho uwo muryango waje guhindurirwa izina ukitwa Imbuto Foundation nyuma yo kwagura ibikorwa byawo.

Ni umuryango watangiranye icyerekezo gisobanutse aho intego nyamukuru yari ukugira ngo Abanyarwanda babeho mu buzima bwiza, ari na yo mpamvu usanga muri gahunda zabo zitandukanye harimo uburezi, ndetse no kubaka ubushobozi bw’umuryango nyarwanda muri rusange bahereye mu rubyiruko.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko impamvu bahitamo gushyira imbaraga nyinshi mu rubyiruko ari ukubera ko gufasha urubyiruko ari ukubiba imbuto kuko iyo ubibye imbuto uba wizeye ko izakura ukabona umusaruro.

Ngo mu ntangiriro z’uyu muryango, Leta y’u Rwanda yawuhaye ubwisanzure bwatumye ubasha gukora amahitamo akwiriye atuma basubiza ibibazo umuryango nyarwanda wari ufite nk’uko Madamu Jeannette Kagame yabisobanuye.

Ati “Gahunda yafashije umuryango Imbuto uhereye ku ntangiriro yari izwi nka PACFA mu myaka 20 ishize, ntabwo yari ukwicyeza ahubwo yari inshingano, hafi igice cy’ikinyacumi cy’imyaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutaka bw’igihugu cyanyu bwongeye kubona gakondo yabwo yo kurumbuka, Imbuto yagombaga kubibwa yari ikeneye gutunganywa neza, kugira ngo yere imbuto yagombaga gusarurwa, ariko kandi nta murongo wari uhari,..”.

Madamu wa Perezida wa Namibiya, yashimye uruhare rwa Imbuto Foundation mu guhindura imibereho y'abantu no gushyigikira urubyiruko mu bikorwa by'iterambere
Madamu wa Perezida wa Namibiya, yashimye uruhare rwa Imbuto Foundation mu guhindura imibereho y’abantu no gushyigikira urubyiruko mu bikorwa by’iterambere

Madamu Monica Geingos, Madamu wa Perezida w’Igihugu cya Namibia, yavuze ko ibikorwa Umuryango Imbuto Foundation umaze kugeraho mu myaka 20 ishize ari ibikorwa byivugira kandi ko bitari kugerwaho mu gihugu kirimo amacakubiri ahubwo ko ubumwe Abanyarwanda bafite ari bwo bwatumye Imbuto Foundation ibasha gukora kandi ibikorwa byawo bikagera ku musaruro ugaragara uyu munsi.

Ati “Tugomba gushaka ibituranga bishingiye ku ndangagaciro zo kubabarira, zitarangwa no kwicamo ibice, irondabwoko, ahubwo zishingiye ku rukundo, dushobora kugira ibyo tutumvikanaho, dushobora no kutumvikana hagati yacu, ariko amaherezo dufite kimwe tugomba gukora, icyo na cyo ni ukubaka si ugusenya, byoroshye gusenya kurusha gusana”.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, yashimiye Madamu Jeannette Kagame, ku cyizere yabagiriye no kubabaza inshingano z’ibyo bakora kuko bahawe urubuga n’amahirwe yo kuzana impinduka muri sosiyete barimo.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni

Uretse amavuriro abiri agendanwa ari mu modoka nini yashyikirijwe Minisiteri y’Ubuzima mbere y’uko ibirori nyirizina bitangira, kuri uyu munsi hizihizwa isabukuru y’imyaka 20 umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe, hanahembwe abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango umunani bose hamwe, babaye indashyikirwa mu bikorwa biteza imbere urubyiruko n’Igihugu. Reba abahembwe HANO.

Ababaye indashyikirwa mu bikorwa by'urubyiruko by'iterambere bahawe ishimwe
Ababaye indashyikirwa mu bikorwa by’urubyiruko by’iterambere bahawe ishimwe
Ange Kagame n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma na bo bitabiriye ibi birori
Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma na bo bitabiriye ibi birori

Reba muri iyi video ijambo Madamu Jeannette Kagame yavugiye muri ibi birori

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka