Yves Mutabazi ukina Volleyball ari mu bahembwe na Madamu Jeannette Kagame

Umukinnyi w’umukino w’intoki wa Volleyball, Yves Mutabazi, hamwe n’urundi rubyiruko bose hamwe umunani, bahembwe n’umuryango Imbuto Foundation nk’ababaye indashyikirwa mu bikorwa by’iterambere muri uyu mwaka.

Yves Mutabazi ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame na Rosemary Mbabazi, Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco
Yves Mutabazi ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame na Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe byabereye muri Kigali Convention Centre ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, habereyemo n’umuhango wo guhemba urubyiruko rwabaye indashyikirwa mu bikorwa by’iterambere aho kuri urwo rutonde hagaragayeho umukinnyi Mutabazi Yves ubu ukinira Hatta Club yo mu mujyi wa Abu Dhabi ho muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Mutabazi Yves yigaragaje cyane uyu mwaka mu ikipe y’Igihugu ubwo bari mu marushanwa y’igikombe cya Afurika (Africa Nations Championship 2021) yabereye i Kigali mu Rwanda aho ikipe y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa Gatandatu nyuma ya Tunisia, Cameroon, Morocco, Egypt ndetse na Uganda dore ko Yves Mutabazi yaje mu bakinnyi 3 batsinze amanota menshi muri iri rushanwa.

Yves Mutabazi ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe y'Igihugu
Yves Mutabazi ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe y’Igihugu

Mutabazi Yves yerekeje muri Hatta Club mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka avuye mu ikipe ya Gisagara Volleyball Club nyuma yo kubengukwa n’iyi kipe ubwo yigaragazaga mu ikipe y’Igihugu.

Mutabazi Yves ni umwe mu bakinnyi bamenyekaniye cyane mu ikipe ya APR VC yavuyemo yerekeza mu gihugu cy’u Buyapani gukina nk’umukinnyi wabigize umwuga. Nyuma yo kuvayo yerekeje muri REG VC aho yasoje amasezerano agahita yerekeza muri GISAGARA Volleyball Club.

Yves Mutabazi mu mukino u Rwanda rwatsinzemo u Burundi muri Nzeri 2021 mu mikino y'igikombe cya Afurika yabereye mu Rwanda
Yves Mutabazi mu mukino u Rwanda rwatsinzemo u Burundi muri Nzeri 2021 mu mikino y’igikombe cya Afurika yabereye mu Rwanda
Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino wahuje u Rwanda n'u Burundi
Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino wahuje u Rwanda n’u Burundi

Mu bandi bahembwe muri uyu muhango kubera ibikorwa byabo bifasha mu iterambere ry’urubyiruko n’Iterambere ry’Igihugu muri rusange, barimo uwitwa Jessica Gérondal Mwiza w’imyaka 29 y’amavuko akaba ari umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Bufaransa. Yashimiwe uruhare rwe n’abo bakorana mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa n’i Burayi muri rusange.

Nziza Nadege w’imyaka 30 y’amavuko na we ni umwe mu bashimwe akaba ari umuhanga wize ibijyanye n’ubuvuzi, dore ko afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Harvard muri Amerika mu bijyanye n’ubudahangarwa bw’umubiri. Nziza yashimiwe ubushakashatsi yakoze ku misokoro no ku dukoko (virusi) zitera kumugara ingingo ndetse no ku burwayi bw’uruhu.

Moses Turahirwa w’imyaka 30 ufite inzu izwi nka ‘Moshions’ ikora ibijyanye n’imideli na we yahawe ishimwe, dore ko ibikorwa bye bimaze kwamamara haba mu Rwanda no mu mahanga, bikagira umwihariko wo kugaragaza mu ruhando mpuzamahanga bimwe mu bikorerwa mu Rwanda, ndetse akaba afite abasaga 100 barimo urubyiruko yahaye akazi.

Ababaye indashyikirwa mu bikorwa by'urubyiruko by'iterambere bahawe ishimwe
Ababaye indashyikirwa mu bikorwa by’urubyiruko by’iterambere bahawe ishimwe

Undi wahawe ishimwe ni uwitwa Uwineza Aline Nelly w’imyaka 33 wamamaye kubera ikigo yashinze gikora imiti yica udukoko. By’umwihariko muri ibi bihe bya COVID-19, Uwineza yamenyekanye kubera umuti wifashishwaga mu kurwanya Covid-19 ukoze mu gikakarubamba.

Abandi bigaragaje muri ibi bihe bya Covid-19 kandi bakaba babishimiwe ni Urubyiruko rw’Abakorerabushake kubera uruhare rwabo mu gufasha abantu muri serivisi zitandukanye, ndetse no kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Umuryango w’urubyiruko witwa “Acts Of Gratitude” na wo wahawe ishimwe, ukaba uzwi mu bikorwa byo gufasha abantu kwiteza imbere binyuze mu guhanga imirimo.

Abagize ihuriro ry’urubyiruko rizwi nka “Peace And Love Proclaimers” na bo bahawe ishimwe, aba bakaba bagira uruhare mu gutegura gahunda izwi nka “Walk to Remember” iba mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Reba muri iyi video ijambo Madamu Jeannette Kagame yavugiye muri ibi birori

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka