Umurambo w’umusirikare w’u Rwanda waguye muri Santarafurika wagejejwe mu Rwanda
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko umurambo wa Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard, waguye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Santarafurika wageze mu Rwanda tariki 21 Nyakanga 2020.
Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard, yaguye mu gitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Santarafurika, tariki ya 13 Nyakanga 2020.
Ku rubuga rwa twitter, Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyanditse ko Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard, azashyingurwa mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe, tariki ya 24 Nyakanga 2020.
Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard, yasezeweho bwa nyuma muri Santarafurika ku wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, ari na bwo umurambo we wahise uzanwa mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
imana ikwakire mubayo
imana ikwakire mubayo kandi ugire iruhuko ridashira
Nsabiyaremye imana imwakire mubayo
Ruhukira mumahoro Kandi ubutwari bwawe buzafasha benshi
Muvandimwe Edouard uruhukire mumahoro twabanye henshi dukorana akazi henshi nzi umuhate wawe mukazi nikinyabupfura cyo hejuru umuryango wawe wihangane muribibihe bikomeye