Umurambo w’umusirikare w’u Rwanda waguye muri Santarafurika wagejejwe mu Rwanda

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko umurambo wa Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard, waguye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Santarafurika wageze mu Rwanda tariki 21 Nyakanga 2020.

Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard, yaguye mu gitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Santarafurika, tariki ya 13 Nyakanga 2020.

Ku rubuga rwa twitter, Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyanditse ko Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard, azashyingurwa mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe, tariki ya 24 Nyakanga 2020.

Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard, yasezeweho bwa nyuma muri Santarafurika ku wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, ari na bwo umurambo we wahise uzanwa mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

imana ikwakire mubayo

byiringiro samuel yanditse ku itariki ya: 25-07-2020  →  Musubize

imana ikwakire mubayo kandi ugire iruhuko ridashira

byiringiro samuel yanditse ku itariki ya: 25-07-2020  →  Musubize

Nsabiyaremye imana imwakire mubayo

Sadi yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Ruhukira mumahoro Kandi ubutwari bwawe buzafasha benshi

Semana Judith yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Muvandimwe Edouard uruhukire mumahoro twabanye henshi dukorana akazi henshi nzi umuhate wawe mukazi nikinyabupfura cyo hejuru umuryango wawe wihangane muribibihe bikomeye

Frank yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka