Umusirikare w’u Rwanda waguye muri Santarafurika yasezeweho
Ubuyobozi bw’ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), bwatangaje ko umusirikare w’u Rwanda uherutse kugwa mu gitero cyagabwe kuri izo ngabo, yasezeweho kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri twitter, MINUSCA yatangaje ko bashimira battalion y’ingabo z’u Rwanda muri Santarafurika n’Igisirikare cy’u Rwanda, kuba babanye na bo mu gusezera bwa nyuma kuri SM Nsabiyaremye Edouard (Umusirikare w’u Rwanda waguye mu gitero).
Uyu musirikare yaguye mu gitero tariki ya 13 Nyakanga 2020. Icyo gitero cyakomerekeje abandi basirikare babiri.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera. Kand nyakwigendera Sm Nsabiyaremye Edouard. tumwifurije iruhuko ridashira kand naho roho ye izajya ige yumvako yaguye mumurongo w’intwari.
IMANA YAKIRE ROHO YAWE MWANA WU RWANDA AMARASO YAWE ABE IMBUTO YO KUROKORA CAR
RIP Soldier & thank you for contribution of Rwandan security other countries.
Family ye niyihangane.Niyo twese tugana.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana neza ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Uko niko kuri gushingiye ku ijambo ry’Imana.
Uwo musirikare wacu wu rwanda imana imuhe irukoridashira imana imwakire mubayo twe nka banyarwanda tubabajwe nurupfu rwitwari y,urwanda
Imana imwakire mu ntore zayo ipfuye gitore