Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika yaguye mu gitero

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yamaganye igitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, kigahitana umusirikare umwe w’u Rwanda.

Uwo musirikare w’u Rwanda utaratangazwa amazina, yaguye mu gitero cyagabwe ku basirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, ku wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2020.

Binyuze kuri Stéphane Dujarric, umuvugizi wa António Guterres, yavuze ko yamaganye yivuye inyuma icyo gitero bivugwa ko cyagabwe n’umutwe wa 3R (Return, Reclamation and Rehabilitation), ahitwa Gedze muri Perefegitura ya Nana-Mambere.

Bivugwa ko icyo gitero cyahitanye umusirikare umwe w’u Rwanda, ndetse kikanakomeretsa abandi babiri.

Umuvugizi w’agateganyo w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), ku murongo wa telefoni yemeje aya makuru, ariko avuga ko amazina n’amakuru arambuye bizatangazwa nyuma yo kubimenyesha umuryango wa nyakwigendera.

Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni byanditse biti “Umunyamabanga Mukuru yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, abaturage ndetse na Guverinoma y’u Rwanda. Yifurije abakomeretse gukira vuba.

Umunyamabanga Mukuru aributsa ko ibitero bigabwa ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro ari ibyaha by’intambara, kandi ko bihanwa n’amategeko mpuzamahanga. Arasaba ubuyobozi bwa Santarafurika gushakisha abagize uruhare muri icyo gitero, bakagezwa mu butabera”.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni yavuze ko Loni izakomeza gushyigikira ingufu z’igihugu mu kwimakaza amahoro n’umutekano muri Santarafurika, ikorana bya hafi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira ubwitange bwingabozurwanda ahomubutumwabwamahoro’kandi tunihanganisha umuryango wanyakwigendera

Eugene niwese yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

UN Missions zose zifite abakozi bagera ku bihumbi 100.Zikoresha budget irenga 6.5 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 6 Trillions. Bihwanye n’inshuro hafi 2 za Rwanda Annual Budget !!!. UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

rutagengwa marcel yanditse ku itariki ya: 15-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka