Umunyamakuru wa The Chronicles ufunzwe ngo yarabeshye ashaka kugerageza Leta
Byiringiro Gasana Idrissa ukorera ikinyamakuru The Chronicles umaze iminsi ibiri afunzwe avuga ko yabeshyeye inzego zishinzwe umutekano n’ubutabera bw’u Rwanda ko ahohoterwa, kugira ngo agenzure koko niba itangazamakuru mu Rwanda rihutazwa, nk’uko yagiye abyumva.
Mu kiganiro Byiringiro yahaye abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 19/07/2012, aho afungiye kuri stasiyo ya Polisi ku Kicukiro, yahakanye ko ubutumwa bugufi bwamuteye ubwoba (kubera inkuru akora) guhera mu kwezi gushize atari inzego zishinzwe umutekano zabwoherezaga. Akavuga ko ari we wabwiyohererezaga.
Umunyamakuru yamubajije uwamusabye kwisobanura atyo, Byiringiro Idrissa ati: “Ntawe, nta n’umwe. Ahubwo nashakaga kumenya niba koko ibyo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko itanganzamakuru rihutazwa ari byo. None nsanze bafata neza cyane abanyamakuru.”
Byiringiro atarafatwa yajyaga abwira abantu b’inshuti ze ndetse n’ikinyamakuru akorera ko aterwa ubwoba n’inzego zishinzwe umutekano binyuze mu butumwa bugufi kuri telefone, ndetse ngo tariki 15/06/2012 yafashwe akajyanwa gufungirwa i Nyamata mu karere ka Bugesera. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ibi yabihakanye.
Byiringiro Idrissa yavuze ko ubuyobozi bwa “The Chronicles” bwavugaga ko umunyamakuru wabwo yahohotewe butari buzi icyo buvuga kuko we yabeshyeye inzego z’umutekano n’ubutabera kugirango akore ubushakashatsi bwe.
Byiringiro Idrissa akorera ikinyamakuru “the Chronicles” akabibangikanya no kuba umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu w’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko ubu bushakashatsi buzajya mu gitabo cye abanyeshuri bandika iyo barangije Kaminuza cyangwa amashuri makuru (memoire).
Nubwo Byiringiro avuga ko yakoraga ubushakashatsi, dosiye nshinjabyaha imaze kumurega icyaha cyo kubeshyera Leta ko yashimuswe; nk’uko umuvugizi wa Polisi, Supt.Theos Badege, yabitangaje.
Iki cyaha gihanishwa igifungo kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga agera kuri miliyoni eshanu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu munyamakuru abiguyemo bitewe no kutamenya amategeko kandi nta muntu ubigira urwitwazo. Yihangane yize kandi Leta yarikwiriye guca inkoni izamba yamenye byinshi ntazongera. Murakoze.