Umunyamakuru wa The Chronicles ufunzwe ngo yarabeshye ashaka kugerageza Leta

Byiringiro Gasana Idrissa ukorera ikinyamakuru The Chronicles umaze iminsi ibiri afunzwe avuga ko yabeshyeye inzego zishinzwe umutekano n’ubutabera bw’u Rwanda ko ahohoterwa, kugira ngo agenzure koko niba itangazamakuru mu Rwanda rihutazwa, nk’uko yagiye abyumva.

Mu kiganiro Byiringiro yahaye abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 19/07/2012, aho afungiye kuri stasiyo ya Polisi ku Kicukiro, yahakanye ko ubutumwa bugufi bwamuteye ubwoba (kubera inkuru akora) guhera mu kwezi gushize atari inzego zishinzwe umutekano zabwoherezaga. Akavuga ko ari we wabwiyohererezaga.

Umunyamakuru yamubajije uwamusabye kwisobanura atyo, Byiringiro Idrissa ati: “Ntawe, nta n’umwe. Ahubwo nashakaga kumenya niba koko ibyo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko itanganzamakuru rihutazwa ari byo. None nsanze bafata neza cyane abanyamakuru.”

Byiringiro atarafatwa yajyaga abwira abantu b’inshuti ze ndetse n’ikinyamakuru akorera ko aterwa ubwoba n’inzego zishinzwe umutekano binyuze mu butumwa bugufi kuri telefone, ndetse ngo tariki 15/06/2012 yafashwe akajyanwa gufungirwa i Nyamata mu karere ka Bugesera. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ibi yabihakanye.

Byiringiro Idrissa yavuze ko ubuyobozi bwa “The Chronicles” bwavugaga ko umunyamakuru wabwo yahohotewe butari buzi icyo buvuga kuko we yabeshyeye inzego z’umutekano n’ubutabera kugirango akore ubushakashatsi bwe.

Byiringiro Idrissa akorera ikinyamakuru “the Chronicles” akabibangikanya no kuba umunyeshuri mu mwaka wa Gatatu w’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko ubu bushakashatsi buzajya mu gitabo cye abanyeshuri bandika iyo barangije Kaminuza cyangwa amashuri makuru (memoire).

Nubwo Byiringiro avuga ko yakoraga ubushakashatsi, dosiye nshinjabyaha imaze kumurega icyaha cyo kubeshyera Leta ko yashimuswe; nk’uko umuvugizi wa Polisi, Supt.Theos Badege, yabitangaje.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga agera kuri miliyoni eshanu.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 13 )

sha simpamyako ibyo uvuze ubu aribyo byo kuko waba usebeje kamenuza nkuru y’ u Rwanda nabakwigishije research methodology muri rusange! ndiwowe aho kuba imbwa iminsi nsigaje naba umugabo umunsi umwe gusa kdi aho kwibeshyera naceceka kuko ubu hari benshi bagiye kuzira irikosa ukoze kdi bazagufata nkimbwa kurinda upfuye.

TUYISENGE ELLY yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

Aka gahungu kari karenzwe iki ra? Nafungwe yumve uko bimera.

yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Uwo ntabwo ari umunyamakuru ahubwo ibyakora ntabizi ndasaba reta imubabarire kuko no kukazi ubu bahise bamwirukana kubera ko atazi ibyo akora.

Kabera ramadhan yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Ni ubwana bwari bumurimo. Ubutabera bukore ibyabwo. N’abandi bana bose bajya bakina nka we bumvireho

Jeiro yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Babanze bamuce amabya, iyo mbwa y’umusilamu gusa ishaka gusebya abo basengana bose n’igihugu muri rusange

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Ako gahungu ni gakanirwe urugwakwiye. urabona ngo arateranya leta-abanyamakuru-chronicles? ibi ntago aribyo rwose, iyo methodollogy yakoresheje ntibaho, ese nuwuhe mwarimi we babanje kubiganira ngo amwemerere? ibyo yisobanuramo ntago aribyo ahubwo byanze bikunze hari ikindi kibyihishe inyuma.

Kiiza yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Maze n’uwiyahuye polisi y’igihugu cy’u Rwanda iramutabara ikamujyana kwa muganga ngo irebe icyamwishwe none ngo umunyamakuru uhohoterwa niwe itatabara? Uyu musore arabeshya kandi ubushakashatsi bwe hari izindi nzira yagomgaba kubukoramo ariko atabeshyeye inzego z’umutekano n’iz’iperereza

yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

uwo musore yabonye za enquetes police yakoze zigiye kumufata ahita avuga ko yashakaga kureba ibya reba nu kubeshya,nu miwe nunvise ko yaterefonye na president aka mubwira ayo mafuti musome ku museke hano ntabyo banditse rero abantu badashakira amahoro u rwanda biharaje kubeshera leta ngo yashimuye abantu amategeko abikurikiranire hafi ntihagire na bandi bakomeza guharabika isura yi gihugu cacu

guharabika yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

ubuse umuntu yakwizera ate ko ibyo uvuze ari ukuri?

niba aribyo ariko, sha uwiyishe ntaririrwa pe ntampuhwe nakugirira kuko inkuru yawe yageze henshi ku isi ndetse mu minsi iri imbere tuzabibona muri raporo mpuzamahanga kuko wabeshye benshi.

yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Sha gasa! bagukatire wumve uko abanyamakuru bafatwa.

yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

If a successful academic dissertation research is done by lying,therefore to prison,many will not do it!!!!

yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

Uyu munyamakuru abiguyemo bitewe no kutamenya amategeko kandi nta muntu ubigira urwitwazo. Yihangane yize kandi Leta yarikwiriye guca inkoni izamba yamenye byinshi ntazongera. Murakoze.

yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka