Umujyi wa Kigali weruye ko nta ngurane zizahabwa abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu byago
Umujyi wa Kigali watangaje ko abantu batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga (high risk zone) bazimurwa kandi ntibagire ingurane bagenerwa, uretse guha ubufasha abo bizagaragara ko batishoboye.
Iki cyemezo ubuyobozi bw’Umujyi bwagitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 27/03/2013, nyuma y’uko bamwe mu batuye muri ibyo bice bavugaga ko bazahava ari uko bahawe ingurane.
Uko iminsi yakomezaga kwicuma niko ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ikirere byakomezaga kwiyongera, n’ubwo nta mibare minini igaragaza buzima bw’abantu byahitanye yari yagaragara.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, yatangaje ko muri iyi minsi ishize hakomeje kugaragara imiyaga n’imvura bidasanzwe, ibyo bikiyongeraho ko abantu babaye benshi. Ubwo bwinshi bwabo bukagenda bwongera ingaruka ku buzima bwabo.
Yagize ati: “Mbere yo gutekereza ku ndishyi kuko abantu bakunze kuvuga indishyi, ubundi se amazi naza akamutwara azahabwa indishyi ari mu isanduku mu irimbi, azayihabwa na nde izamumarira iki?
Niba utishoboye uri uwo gutabarwa ibyo byo abantu baragutabara nk’uko basanzwe batabara abandi”.
45% by’abagomba kwimuka ahamaze kugaragazwa n’inyigo ko hashobora gushyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga ni abakodesha, bamaze no kugirwa inama yo kujya gushaka ahandi bakodesha.
Umujyi wa Kigali ugaragaza neza mu buryo buziguye ko abasigaye bari mu mazu yabo bazimurwa nta ngurane bazahabwa uretse bamwe bazafashwa kwimuka.
Ikindi ni uko abazimuka ubutaka bazasiga buzaguma bukaba ubwabo, ku buryo babukoresha ibijyanye n’imiterere yaho; nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Solange Mukasonga.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
kwita ku buzima ni inshingano z’ubuyobozi, tubashimiye icyo gitekerezo.
icyifuzo cyange ni uko mwatekereza ibyafasha abaturage kutarengana;
imisoro basoreye ayo mazu ikibazo mukizi kuko si icya none
– abafite ibibazo by’imiriro
– abafite imyenda ya za banki
– murebe niba nta buryo abaturage bafatanije na reta bataziba izo ruhurura aho gasenyera abaturage.
ABATURAGE BATERANE N’ABAYOBOZI HASHAKWE UMUTI
Reta y’ubumwe,abishyize hamwe ntakizatunanira.
cyakora byo yavuze nabi pe!ikigaragara ni uko kera bajya gutura hano hantu hari hameze neza ariko kubera imvura bigenda bihinduka ndibaza ko na biriya bigende bitwara amazi ari umugi uba warabikatishijemo ngo amazi adasenya amazu? niba imvura iza ikongeramo rero Leta ni inshingano zo kwita kubaturage ibimure batazahapfira kuko nta wanga ubuzima, bagumye hariya kubera nta mikoro bafite yo kujya ahandi, so nareke kuvuga ngo abaye yapfuye ari mu isanduka kuko ntabwo bahagumye kubera gushaka amafranga ya leta ahubwo ni uko badafite uko babigenza.
ejo bundi imvura yanyeganyeje cyane amabati yo murugo mama agira ubwoba arayasambura ashyirishaho ayandi ariko nabonye amafranga byamutwaye (Gusakara gusa) kandi hari abo imvura yasamburiye kugeza ubu bakaba batarabona uburyo bwo gusakara nkanswe kubaka!!! ABA BANTU AHUBWO NIBATABARIZWE KUKO BARAKOMEREWE BIKABIJE NJYE KURUHANDE RWANJYE BIZAMBABAZA NIHAGIRA ABONGERA KWICWA N’IMVURA KANDI HARI HARI UBURYO BWO KUBAKIZA.Murakoze.
umujyi wa kigali ufite ishingiro uzimure abashobora kuhasiga ubuzima ariko nawo ukemure ibibazo bya za ruhurura zo mu kiyovu zihora zitwara abantu,ntibakabyibuke ari uko hari abo zahitanye.Murakoze
Nonese Fideli Ndayisaba yabuzwa niki kwishongora ku baturage ko ntaho ahuriye nabo? Ntibamutora ngo ubutaha bazamwima amajwi,kuba badafite aho bazajya ntacyo bimurebaho kuko umujyi wa Kigali ntabwo ari croix rouge! Ubwo ananirwe gukora uko ashoboye nngo ashimishe uwamuhaye umwanya atera indabo umujyi ugasa neza atinde ku bibazo by’abatindi ngo bazajyahe?Ahubwo ni mube muzinga uturago batarazibasenyeraho! Singaha aho nibereye!
imiyoborere myiza niyo iranga abanyarwanda imana ibafashe mu bemezo byanyu ndetse tubaziho ubunyangamugayo bwanyu...
Murenzi we, sha jya ubareka uyu munsi bi bo ejo ni we. Umuntu wese utakwishyira mu mwanya wa mugenzi ngo atekereze uko yamufasha ahubwo wa mugani akarangwa no kwishongora gusa njye mbona nta kazaza ke(nta na valeurs éthiques aba afite. Bene abo bayobozi iyo babahaye aho kuyobora ugira ngo ni akarima baba babahaye...ubundi se ingurane hari uwabwiye Fideli ko zizava mu mufuka we? cg ni uko asanga nta njyawuro irimo..nagende aradusebya.
iki kibazo kirakomeye cyane ku mpande zombi,ubuyobozi bugomba kurengera ubuzima bw’umuturage wugarijwe n’ibiza,umuturage agomba kubona aho atura,ubu se ubuyobozi burekere abaturage aho batuye hahanamye maze bahitanwe n’inkangu?ibi ntibyaba aribyo nagato,ikindi kandi mbona hagomba gushakishwa uburyo abimuwe hutihuti bashakirwa aho bacumbikirwa igihe gitoya bagashakisha ahandi.
Kwimuka birakwiye, ariko nibahabwe uburyo bwo kwimuka. niba se nta ngurane, barerekeza he? Dore ko na nyakatsi zaciwe. Leta ibashakire aho bajya. Ubuse murashaka ko bomongana koko?
buryo iyo umuntu ari muzima ashobora kwisuganya gahoro gahoro,kuko bitabaye ibyo inkangu zirabatwara mu mibande abandi barengerwe n’amazi,ngirango musigaye mureba invura n’imiyaga bisigaye biriho,none ngo ubuyobozi bubirebere bwicecekere??ahaaa!!!ngirango ahongaho inshingano za mayor ntiyaba azujuje.
EWASA irangwaje peeeeee, bazongere guhindura ibe ELECTROGAZ, it is bad to worse
Mayor Ndayisaba yakoreheje imvugo itarimo ikinyabupfura aho avuga ati: “..... ubundi se amazi naza akamutwara azahabwa indishyi ari mu isanduku mu irimbi, azayihabwa na nde izamumarira iki? yabivuga mu mvuga y’ikinyabupfura mu muco wa kinyarwanda..nta muyobozi wishongora gutyo imbere y’ikibazo cy’umuturage!!
Sigaho bahubuka bahubuka ibiki ubu ubona utuye aha atari ukwiyahura ?kwiyahur nicyaha maze ubwo habaye ibindi biza bagapfa ngo ikosa ni irya Leta yabasize aho batuye birababaza ndetse namikoro ni make ariko let move forward man .