Umujyi wa Kigali urashaka gusenya sitasiyo ya Mirimo ariko umugore we yabyanze

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugiye gusenya sitasiyo ya ’essence’ ya Mirimo Gaspard yegereye ikiraro cyubakwa kuri ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo, ariko umufasha wa nyakwigendera yitambitse asaba ko babanza gusenya sitasiyo zose ziri mu bishanga i Kigali.

Gahongayire Winifride, wari madamu wa Mirimo yabwiye itangazamakuru ko afite icyemezo cy’urukiko kibuza Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gusenya inyubako z’umugabo we witabye Imana mu mwaka wa 2016.

Gahongayire yavuze ko adateze kwemera ko sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli ye isenywa mu gihe hakiri n’izindi zitarasenywa kandi na zo ziri mu gishanga.

Yagize ati "Icyemezo cy’urukiko kivuga ko iyi sitasiyo igomba kuguma hano kugeza igihe Leta izafatira icyemezo cyo gukuraho sitasiyo zose nta kuvangura".

Gahongayire avuga ko uretse sitasiyo, inzu zari iruhande rwayo na zo zitagombaga gusenywa kuko ngo Urukiko rw’Ikirenga rwamwemereraga ingurane mu rubanza rwaciwe mu mwaka wa 2005, ndetse ko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe na byo byamwemereye mu mwaka ushize wa 2020, ko azahabwa ingurane.

Ku rundi ruhande ariko, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ibikorwa biri mu gishanga byose nta ngurane bigomba guhabwa kuko bihari mu buryo butubahirije amategeko.

Enjeniyeri w’Umujyi wa Kigali Emmanuel Asaba Katabarwa yagize ati "Itegeko rirasobanutse neza, hari ibikorwa biri mu gishanga byemewe n’ibitemewe, ibyo bitemewe n’amategeko bikaba bigoranye ko byahabwa ingurane".

Enjeniyeri Katabarwa yavuze ko sitasiyo ya ’essence’ ya Mirimo na yo igomba kuhava byihuse, kuko iri mu gishanga kandi ikaba ngo ibangamiye imyubakire y’ikiraro(iteme) cyashyizwe muri Nyabugogo kugira ngo gikumire imyuzure.

Enjeniyeri Katabarwa avuga ko hari gahunda yo kuvanaho sitasiyo za ’essence’ ziri mu gishanga hamwe n’izishobora guteza ibyago n’umutekano muke bitewe n’aho zubatse.

Umufasha wa nyakwigendera Mirimo avuga ko yiteguye gukuraho igisenge cya sitasiyo gitwikiriye umuhanda urimo kubakwa ndetse no gukora inzira zijyayo, ariko Umujyi wa Kigali ukavuga ko iyo sitasiyo yegereye umuhanda ku buryo bukabije.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko imirimo yo kubaka ikiraro n’umuhanda i Nyabugogo kuri ruhurura ya Mpazi mu rwego rwo gukumira imyuzure, izatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari zirindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Ariko buriya umugi wa kigali igihe wahereye utesha umutwe umuryango wa Milimo nturasoza? Mwarekeye gutesha umutwe umupfakazi wa Milimo! Ko bivugwako nurupfu rwa Milimo umugi wabigezemo urihare! Aho hantu mubona ntabundi buryo mwahubaka badasenye byo kwihimura mumuturage wabatsinze murukiko? Mwatuje koko! Umuturage nawe akabona umutuzo! Ikikibazo Nyakubahwa Perezida wa Rep.akwiye kukinjiramo!

Malaika yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ikimaze kugaragara nuko iyo umugabo apfuye ajyana nibye uzarebe abantu bamaze gusenyerwa nyuma yuko abagabo babo bitabye Imana,gusenyera abantu ntangurane sibyiza rwose

Alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ariko umuntu wihanikira akangiza ibikorwa by’umuturage byari bimutunze abonako ntaho umunyarwanda yavugira cq akekako abantu dusinziriye, usenya station yubatswe amenyeko RIB ikwiye kumukurikirana nkuwangisha ubutegetsi buriho rubanda kabisa.

Alias kawesa yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Biramutse sribyemejwe n’Urukiko cg undi wese ubifitiye ububasha biciye mu ruhame, Atari bya bindi byo kuza ngo "ndavuze" ndumva bitaba bibangamiye rubanda ahubwo kubera ko Leta ari Umubyeyi wa bose, ikwiye gushaka uburyo bwo gushaka icyatunga uwo mudamu wa Nyakjwigendera niba koko iyo station ariyo yari imutunze.
Ikindi wenda gikwiye gukorwa nuko abantu bari bafite ibikorwa biremeye nukuvuga bihenze, Leta yakagombye kwita ku mbaraga bakoresheje cyane ko igihe bubakaga byari byemewe n’amategeko.

Etienne yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Arikose ko namwe murabagabo mwumva ufata ibyemezo bihamye?

Alias Kawesa yanditse ku itariki ya: 7-01-2021  →  Musubize

Ubwose iyo station yubatswe abantu batareba ariko imyanzuro ifatwa nkumva itanyuze twebwe abaturage koko ni Leta iyifata cq nibyemezo byabantu kugiti cyabo nkabyabindi byitirirwaga Leta muguhirika ya Kaminuza ya Gitwe?
Dukwiriye kumenya rwose tukamagana uwapatanye kabone naho yaba arenze kuba injeniyeri ntagufatiranya abanyarwanda kuko nabyo RIB yakabikurikiranye nko kwangisha ubutegetsi buriho rubanda.

Alias Kawesa yanditse ku itariki ya: 7-01-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka