Umujyi wa Kigali urashaka gusenya sitasiyo ya Mirimo ariko umugore we yabyanze

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugiye gusenya sitasiyo ya ’essence’ ya Mirimo Gaspard yegereye ikiraro cyubakwa kuri ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo, ariko umufasha wa nyakwigendera yitambitse asaba ko babanza gusenya sitasiyo zose ziri mu bishanga i Kigali.

Gahongayire Winifride, wari madamu wa Mirimo yabwiye itangazamakuru ko afite icyemezo cy’urukiko kibuza Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gusenya inyubako z’umugabo we witabye Imana mu mwaka wa 2016.

Gahongayire yavuze ko adateze kwemera ko sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli ye isenywa mu gihe hakiri n’izindi zitarasenywa kandi na zo ziri mu gishanga.

Yagize ati "Icyemezo cy’urukiko kivuga ko iyi sitasiyo igomba kuguma hano kugeza igihe Leta izafatira icyemezo cyo gukuraho sitasiyo zose nta kuvangura".

Gahongayire avuga ko uretse sitasiyo, inzu zari iruhande rwayo na zo zitagombaga gusenywa kuko ngo Urukiko rw’Ikirenga rwamwemereraga ingurane mu rubanza rwaciwe mu mwaka wa 2005, ndetse ko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe na byo byamwemereye mu mwaka ushize wa 2020, ko azahabwa ingurane.

Ku rundi ruhande ariko, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ibikorwa biri mu gishanga byose nta ngurane bigomba guhabwa kuko bihari mu buryo butubahirije amategeko.

Enjeniyeri w’Umujyi wa Kigali Emmanuel Asaba Katabarwa yagize ati "Itegeko rirasobanutse neza, hari ibikorwa biri mu gishanga byemewe n’ibitemewe, ibyo bitemewe n’amategeko bikaba bigoranye ko byahabwa ingurane".

Enjeniyeri Katabarwa yavuze ko sitasiyo ya ’essence’ ya Mirimo na yo igomba kuhava byihuse, kuko iri mu gishanga kandi ikaba ngo ibangamiye imyubakire y’ikiraro(iteme) cyashyizwe muri Nyabugogo kugira ngo gikumire imyuzure.

Enjeniyeri Katabarwa avuga ko hari gahunda yo kuvanaho sitasiyo za ’essence’ ziri mu gishanga hamwe n’izishobora guteza ibyago n’umutekano muke bitewe n’aho zubatse.

Umufasha wa nyakwigendera Mirimo avuga ko yiteguye gukuraho igisenge cya sitasiyo gitwikiriye umuhanda urimo kubakwa ndetse no gukora inzira zijyayo, ariko Umujyi wa Kigali ukavuga ko iyo sitasiyo yegereye umuhanda ku buryo bukabije.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko imirimo yo kubaka ikiraro n’umuhanda i Nyabugogo kuri ruhurura ya Mpazi mu rwego rwo gukumira imyuzure, izatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari zirindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Njyewe mbona icyarangiza ibi bibazo ari uko bafata umwanzuro niba ari ugusenya ibikorwa biri mugishanga ari uko bahera ruhande kuva Kiruhura kugera mukanogo batagiye umwe umwe kandi ari hagati y’abandi bahuje ikibazo maze bagakubita indi myaka bakora byaba byiza barangirije ikibazo rimwe wenda ingurane zigasigara zishakwa kuri bose dore ko leta itambura abaturage burundu.

Niyibizi yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

We have to build future without to destroy
As Rwandan we have to work together and we build country together let ask Question before made project of that bridge why they didn’t planed to moved that station and moved to next location as infrastructure of rwanda ma idea,that is not good decision

Alias, yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Why this happen
Let build future without conflict if u need new one not means to destroy old one let we make rebuild , respect each other bcz,this decision not good for the people as Rwandan

Alias, yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Ararenganye

Alias yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Ararenganye

Alias yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Nyamara ibi bintu birakomeye. Uru rwanda sinzi aho rugana. Kumvikana nubu buyobozi biragoye. Polisi mu muhanda ntibyoroshye. Imisoro ni hatali. Gusenya ibikorwa hatitawe ku bihombo bya ba nyirabyo. Gufungwa bya hato na hato. Ibi birenze igitugu noneho.

Ela yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

La loi de la jungle.
Buri wese akora ibyo yishakiye, ubutabera n’amategeko ntacyo bimaze😂🤣. Ngayo nguko!!!!! Pauvre Afrique. Les ennemis de l’Afrique ce sont les africains,....
Nibura bamuhe ingurane.

Zéro Faute yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ni akumiro pe

Zigirinshuti i.nnocent yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Biragaragara ko ubutabera bwo mu Rwanda budafatika kuko bari abari henuru yabwo

Zigirinshuti i.nnocent yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Umuyobozi mwiza, akwiye kuba afite ubumuntu! Gukomera Kandi si ugukandamiza no guhonyora rubanda. Biteye agahinda kumva umuntu yavuga ngo nta ngurane yibye, ngo yubatse ahatemewe! Niko bayobozi, mwari he, mwari mumaze iki mu gihe abaturage bakoraga ibudakwiye ntimubagire inama? Kuki mutababujije bakubaka bakarangiza, bakahakorera imyaka? Urwo rubanza mushora ni urucabana, usibye kwitwaza ububasha mufite. Yes, niba hari ibigomba gukorerwa aho hantu, mutange ingurane bikorwe. That is easy. Kandi mbere yo gukora tujye twibuka ko imyanya turimo yahozemo abandi kuva isi yaremwa, twoye kwigira ibitangaza Imana itazaducisha bugufi tukumirwa cg tugasaba abo twihenuyeho. Ntimunyumve nabi nta byo ndwanira, nta n’uwo tuziranye doreko Hari aburukira kuvuga ngo ubwo runaka anenze amafuti reka tumugire inyangarwanda(it’said no mu biganiro ku ma radiyo abaturage barabivuga!). Reka tuvuge ko uwanditse iyi nkuru hari impamvu yumvikana atanditse, ku buryo uwo umudamu adakwiye ingurane. If not, hari ikibyihishe inyuma. Reka twubake u Rwanda ruzira urwango. Dutekereze kuri izi ngingo: UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA IGIHUGU.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ariko ukumva ko waza ukareba iyi station nubatse niyushye akuya ngo uje kuyisenya? Nakwica! Nakwica utarabigeraho! Nakwica rwose

Abdarah yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaje cyane. Niba nta banyamategeko bufite ntibunatekereza!!! Ushaka kuhasenya yishyire mu mwanya w’uwo mugore yumve uko byagenda abaye ari ibikorwa bye bigiye gusenywa. Uku kwikunda kuzagarukira hehe koko?Umuntu ntarakira n’ibikomere by’urupfu rw’umugabo we, none ngo nibamusenyere. Niba ibyo bikorwa byarashyizweho itegeko ryariho ribyemera, bigomba kwishyurwa.Mumenye ko itegeko rireba gusa ibyakozwe nyuma y’uko ritangira gukurikizwa, cyane ko hari n’icyemezo cy’Urukiko cyavuzwe ko cyafashe icyemezo ku mitungo y’uwo mugabo. Umujyi wa Kigali niba ushaka gusenya ibyo bikorwa ugomba kubyishyura kuko ntibyavuye mu kirere ngo bijye aho, hari uwabishyizeho kandi igihe yabishyiragaho byari byemewe. Kuba Itegeko ubu ritabyemera kandi byaramaze gushyirwaho si ikibazo cy’uwo mugabo n’umugore we; mwirenganya abo banyarwanda kuko Itegeko Nshinga riteganya ko abantu bose bangana imbere y’amategeko kandi ko Itegeko ribarengera ku buryo bungana.

Kuki, wakumva ko ukwezi gushira ugahembwa ngo ni uko wasenyeye umuntu; ugeze iwawe ugasanga nawe bahashenye, uwahasenye wamuhemba cyangwa byakubabaza. Musa n’aho mwirengagiza nkana imbaraga umuntu aba yarakoresheje ngo agere kuri ibyo bikorwa; rimwe na rimwe bamwe baba badafite. Nshyigikiye ko uwo muntu asenyewe yakwishyurwa agaciro k’ibikorwa bye agahabwa ingurane ikwiye.

Edmond yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka