Umuhango wo Kubandwa n’Igitaramo cy’Imandwa byari biteganyijwe byasubitswe

Nyuma y’igihe gito umuyobozi w’ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco, Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga, atangaje ko yateguye umuhango wo kubandwa n’igitaramo cy’imandwa, byari biteganyijwe kuba ku itariki 10 Ugushyingo 2023, bikabera ahakorera iki kigo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, ko icyo gitaramo cyasubitswe.

Umupfumu Rutangarwamaboko
Umupfumu Rutangarwamaboko

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Rutangarwamaboko yavuze ko iki gitaramo kitakibaye, ko gisubitswe akazamenyesha abantu ikindi gihe kizabera.

Yagize ati “Imana y’i Rwanda ihorane namwe Benimana mu Rwnda Umu no mu Rwanda rw’iyo. Turabamenyesha ko umuhango wo kubandwa n’igitaramo cy’imandwa, byari biteganyijwe mu Gicumbi kwa Nyagasani Imandwa nkuru y’u Rwanda, mu kigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco bisubitswe, mukazamenyeshwa igihe bizasubukurwa nyuma”.

Kigali Today yashatse kumenya impamvu iki gitaramo gisubitswe habura umunsi umwe ngo kibe, Rutangarwamaboko ntiyitaba telefone ngo abe yagira icyo atangariza Abanyarwanda, gitumye agisubika igitaraganya.

Umuhango wo Kubandwa n’Igitaramo cy’Imandwa bikimara gutangazwa ko bizaba, ndetse Rutangarwamaboko agasobanura uko bizakorwa, abantu batandukanye ntibabivuzeho rumwe ndetse hari n’abagaragaje ko ari imigenzo idakwiriye muri iki gihe, abandi bayita imigenzo ya gipagani.

Iki gitaramo cyasubitswe
Iki gitaramo cyasubitswe

Umupadiri utarashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bigaragara ko amadini n’amatorero birangaye, bitarimo gukora uko bikwiye, niba imigenzo n’imihango ya kera we yita iya gipagani igarutse.

Ati “Ntaho byabaye ko umuntu akora ibintu nka biriya byo kubandwa akanabitangaza, kuko kera byakorwaga mu bwiru bikamenyekana bene kubandwa batabivuze”.

Uwitwa Rwigema Anatole avuga ko we akibyumva byamubereye nk’ikintu kidasanzwe, kumva umuntu wiyita Imandwa nkuru ategura ibintu nka biriya, akabyemererwa kandi mu by’ukuri ntacyo byafasha umuryango nyarwanda.

Inkuru bijyanye: Hateguwe igitaramo cyo kubandwa no guterekera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Imana yirirwa ahandi igataha I Rwanda Koko.Ishimirwe ko iyi mihango isubitswe inagende buheriheri.

Imana y’i Rwanda iganze.

Ryera yanditse ku itariki ya: 10-11-2023  →  Musubize

Bwacyeye yemwe! Ariko RGB yarikwiye kujya ihagurukira abantu bitwikira imico nyarwanda cg imyemerere bagakora ubujura bushukana, babeshya abanyarwanda ngo barabasengera cg baravura bagamije indonke gusa. Mu byuri mu muco w’u Rwanda nta Mandwa nkuru ibaho. Kubandwa bibera mu miryango icuti n’imandwa zigategura uwo muhango, ariko nta narimwe byigeze cg ngo bitegurwe ku rwego rurenze umuryango. Rutanga areke gukomeza kubeshya abanyarwanda. Ibyo akora mbona ntaho bitaniye na bimwe njya numva abantu biyita ngo niba Apotre kandi ari ibisambo ruharwa. Yirirwa abeshya abantu ngo arabaragurira kandi ari ikinamico aba yibereyemo.

Bajyanama yanditse ku itariki ya: 10-11-2023  →  Musubize

Kubandwa no Guterekera,ni imihango yo gusenga imana y’i Rwanda Ryangombe no gusaba Abakurambere bapfuye ngo babafashe kubona imigisha.Ibyo bitandukanye cyane n’idini ya Gikristu.Ninde ufite ukuli?Yezu washinze idini y’Abakristu,yerekanye ko yatumwe n’Imana yitwa Yehova,igihe yazuraga abantu,agakiza n’abamugaye benshi cyane.Nta muntu w’idini ya Ryangombe wali wakora ibyo bitangaza.Ku munsi w’imperuka wegereje,Yezu azazura abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza,abahe ubuzima bw’iteka.Byerekana ko Idini yashinze,niyo yonyine y’ukuli.Ibindi ni uguta igihe.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 10-11-2023  →  Musubize

Ibyo nibyo wabwiwe nta gihamya ugira. Ntabwo abanyarwanda bigeze basenga ryangombe, uzasome ibitabo bya Alex kagame n’ibindi bijyanye numuco.
Ikindi nuko ntacyo bitwaye kubandwa kumuntu ubyemera. Imandwa zahozeho mumateka yacu.
Ahubwo turebe cyane ibyiwacu, turebe ibizima twakwifashisha naho ibindi ni ubukoroni bugikomeza.
Nigute wiyambaza abazimu babanyamahanda, byaruta ko ugera kubiwanyu. Iso, sogokuru nabandi.....

Alex yanditse ku itariki ya: 11-11-2023  →  Musubize

Uyu padiri yavuze ukuri.
Abanyamadini/amatorero, barangariye mu bindi umuntu atamenya.

Ese ubundi ibintu nka biriya byemerwa bite? Ejo uzasange rwa rubyiruko rugenda mu bigare batangiye kwambara nka we, kwitwara nka we, urusatsi rwabereyeho ukagirango nta bakuru, ndetse bakaba n’aho iyo mihango bajya bayikora ku manywa y’ihangu nta cyo bambaye. Uwiteka arinde u Rwanda ntibizabe

Mparambo yanditse ku itariki ya: 10-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka