Hateguwe igitaramo cyo kubandwa no guterekera

Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco cyateguye umuhango wo kubandwa n’igitaramo cy’imandwa, kizaba tariki 10 Ugushyingo 2023 kikazabera ahakorera iki kigo mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.

Rutangarwamaboko wiyita Imandwa nkuru, ni we wateguye icyo gitaramo
Rutangarwamaboko wiyita Imandwa nkuru, ni we wateguye icyo gitaramo

Mu Rwanda ntibisanzwe ko umuco wo kubandwa no guterekera utumirwamo abandi bantu batandukanye ndetse bigatangazwa ku mugaragaro kuko mu bihe byo hambere byakorwaga habwiwe abantu bo mu miryango y’abagomba kubandwa.

Umuyobozi w’iki kigo Nyarwanda cy’Ubuzima gishingiye ku muco Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga yavuze ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gukomeza gusigasira uyu muco wo kubandwa no guterekera kuko wari usanzwe ho mu bihe byo hambere hataraduka amadini ya Gikirisitu.

Rutangarwamaboko avuga ko muri iki gitaramo bazabandwa nk’uko mbere babandwaga.
Ati “ Ati iki kigo gitangira ni ukureba gahunda y’ubushakashatsi bushingiye ku bikorwa muri iki gitaramo harimo igikorwa cyo kubandwa ariko harimo n’ubushakashatsi, hagendewe uko byakorwaga nuko byahoze mu mateka yo hambere tukanareba niba bihuza n’ibyakorwaga mu gihe cyo hambere, hanyuma byahura tukareba icyo twigiramo muri uwo muhango ndetse tukanareba indangagaciro zirimo”.

Rutangarwaboko avuga ko uyu muhango wo kubandwa bazaba babandwa Imana y’i Rwanda bisobanuye ko abanyarwanda bomatanyijwe niyo Mana.

Umuco wo kubandwa
Umuco wo kubandwa

Rutangarwamaboko avuga ko mu muco nyarwanda uyu muhango wari ingenzi ugenda ukendera bitewe n’amadini yagiye aza mu Rwanda akagenda ahindura byinshi mu muco.

Ati “Amadini aje yagerageje guhindura umuco wacu kuko kubandwa nibyo bise kubatizwa, naho gusubizaho babihindura gukomezwa niyo mpamvu tutazatwarwa n’umuco w’amahanga ngo twibagirwe ibyacu”.

Rutangarwamaboko avuga ko yateguye iki gitaramo agamije gukomeza gusigasira uyu muco wo kubandwa ukaba n’umwanya mwiza wo gusobanurira abazakitabira uburyo byakorwaga mu gihe cyo hambere n’icyo byari bimaze mu muco nyarwanda.

Yanavuze ko ntawe uhejwe muri icyo gitaramo ko uwo ariwe wese yakitabira ariko akabanza kuvunyisha agashyirwa ku rutonde rw’abazabandwa ku munsi nyiri zina.

Ati “Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima gishingiye ku muco gikora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi kizakomeza gukora ubushakashatsi kuyindi mico yo hambere isa nk’irimo ikendera kubera iterambere n’amadini”.

Inteko y’Umuco ntacyo yigeze itangaza kuri iki gitaramo niba byemewe ko uyu muhango ukorwa ku mugaragaro mu gihe mu bihe byo hambere wasaga n’ukorwa mu bwiru kuko wakorwaga nijoro kandi ugakorwa n’umuryango ndetse ugatumiramo abantu bake b’inshuti za hafi y’umuryango.

Kigali Today yegereye Prof Gamariel Mbonimana, umwe mu basaza bagize inteko izirikana akaba n’umunyamateka, agira icyo avuga kuri iki gitaramo giteganywa gukorwa cyo kubandwa.

Prof Mbonimana avuga ko umuhango wo kubandwa wari ushingiye ku myemerere y’igihe cya kera kandi atari umuco Abanyarwanda bari bihariye kuko byakorwaga no mu bindi bihugu.

Ati “ Umuhango wo kubandwa nawanditseho ubwo narimo ndangiza Kaminuza, mu bushakashatsi nakoze nasanze ibindi bihugu duturanye birimo u Burundi, Uganda, Congo, Tanzaniya na bo babandwa bakanaterekera. Kuba rero avuga ko arimo agarura umuco nyarwanda si byo kuko umuco ukubiyemo byinshi.”

Prof Mbonimana avuga ko uburyo kubandwa byakorwaga hambere bidashoboka muri iki gihe kuko hari imigenzo ubu itashoboka irimo kwambara ubusa ku barimo kubandwa.

Ikindi Prof Mbonimana avuga ni uko mu bihe bya none kubandwa nta nyungu abibonamo kuko ubu hahindutse ibintu byinshi uko iterambere rigenda rizana ibintu byinshi bitandukanye.

Ati “Mu muco hari ibigenda bihinduka uko imyaka igenda itambuka, ariko nanone ubu mu Rwanda kubandwa ntacyo byamarira Abanyarwanda kuko abenshi bafite indi myizerere bamaze kwemera kandi itagize icyo ihungabanya mu mibereho yabo”.

Prof Mbonimana asanga ubundi umuco ukwiye kujyana n’igihe ndetse hakanarebwa icyo umarira abakiri bato cyane cyane urubyiruko.

Inkuru bijyanye:

Umuhango wo Kubandwa n’Igitaramo cy’Imandwa byari biteganyijwe byasubitswe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Kamanzi cisha make menya neza icyo kubandwa bakoraga!! Niba Yesu utamwemera ubyange ubyemere Umenye ko ari guterekera abazimu niba Umuzimu wiwanyu akurinda courage. Gusa Iyo wabaga Uzi aho isi igeze ntiwata umwanya ugarura ibyo mugihe cya kera!!!! Ese ko Habaho Breakfast prayers buri kwezi nuko se turi injiji. Yesu akugenderere.

Xxxxxxxx yanditse ku itariki ya: 9-11-2023  →  Musubize

IMANA niyo ikwiriye gushimwa no kubahwa.
Yarabaremye irabarinda mugiye kuyitura kubandwa? Kubandwa no guterekera ni igicyaniro kinezeza satani n’abadayimoni,bizana umuvumo
Birababaje

Denise yanditse ku itariki ya: 8-11-2023  →  Musubize

Twirukanye ingoyi zasatani nimigambi yayomibi
Yesu yatubereye umucyo birahagije.

Umutambyi wubwami bw’Imana yanditse ku itariki ya: 8-11-2023  →  Musubize

@ Faustin,ibyo uvuga sibyo.Ntabwo idini ya Vodoo ariyo ituma Haiti igira ibibazo.Ubuse ko muli Gaza,DRC,Somalia,Ukraine,etc...hariyo intambara,nuko basenga Vodoo?? Oya.Nkuko bible ivuga,iyi si iyoborwa na Satani.Kandi abatuye isi,abenshi ni abanga kumvira Imana,bagakora ibyo itubuza: Kurwana,Kwiba,Gusambana,Ruswa,Kwikubira,etc...Ku munsi wa nyuma,abongabo Imana izabarimbura bose,isigaze abayumvira gusa nkuko bible ivuga.Nibwo isi izaba paradizo.

rukabu yanditse ku itariki ya: 8-11-2023  →  Musubize

Kubandwa no Guterekera,ni imihango yo gusenga imana y’i Rwanda Ryangombe no gusaba Abakurambere bapfuye ngo babafashe kubona imigisha.Ibyo bitandukanye cyane n’idini ya Gikristu.Ninde ufite ukuli?Yezu washinze idini y’Abakristu,yerekanye ko yatumwe n’Imana yitwa Yehova,igihe yazuraga abantu,agakiza n’abamugaye benshi cyane.Nta muntu w’idini ya Ryangombe wali wakora ibyo bitangaza.Ku munsi w’imperuka wegereje,Yezu azazura abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza,abahe ubuzima bw’iteka.Byerekana ko Idini yashinze,niyo yonyine y’ukuli.Ibindi ni uguta igihe.Abayoboke b’amadini atemera Yezu,kandi ni menshi,nibadahinduka ntabwo bazaba muli paradis.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 8-11-2023  →  Musubize

Ubwo se ibyo uvuze si ibyo watamitswe n’idini twazaniwe n’abavantara? Ibyo wemeza ko byabaye se wari uhari? Ni iki kikubwira se ko izo paradis uvuga zibaho?? Kwizerera mu byo ubwirwa bizaba gusaaa..?

Michael Shumbusho yanditse ku itariki ya: 8-11-2023  →  Musubize

Toka satani mw’izina rya Yesu! Kubandwa n’imyuka mibi iva kuri Satani n’aba dayimoni be. Niho haturuka za karande ziba mu miryango. Yesu asenya imirimo yose ya Satani no kuvana abantu mu mw’ijima. Igihugu nka Haiti imyuka imeze nkiyo ngiyo (Vodoo) ikigeze habi.
a religion practised in parts of the Caribbean (especially Haiti) and the southern US, combining elements of Roman Catholic ritual with traditional African magical and religious rites, and characterized by sorcery and spirit possession.

Faustin yanditse ku itariki ya: 7-11-2023  →  Musubize

Uwo yesu uvuga uramuzi cg nukugendera mukigare

Nshuti jean Paul yanditse ku itariki ya: 8-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka