Umuhango wo gushyingura umugore wa Sheikh Musa Fazil uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu
Uwimana Ziada wari umugore wa Sheikh Musa Fazil Harerimana wahoze ari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu mubyeyi wari ufite imyaka 49 y’amavuko ngo yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017, aho yari amaze iminsi asezerewe n’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byakurikiranaga uburwayi bwe bwa Cancer.
Uwimana Ziada kandi ngo yari yaranivurije mu gihugu cy’ubuhinde uburwayi bwe burananirana, agaruka mu Rwanda.
Amakuru Kigali Today ikesha Munyandekwe Hussein inshuti y’Umuryango wa Sheikh Musa Fazil, yatangaje ko uyu mubyeyi azashyingurwa ku wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2017, nyuma y’umuhango wo kumusezera uzabera kuri TGI Nyarugenge guhera saa yine z’amanywa.
Munyandekwe yatangaje kandi ko uyu mubyeyi azashyingurwa mu irimbi ry’i Nyamirambo nyuma y’isengesho ryo kumusabira, rizabera ku musigiti wo kwa Kadafi.
Uyu mubyeyi yakoraga akazi k’Ubushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge. Yashakanye na Sheikh Musa Fazil ku itariki ya 26 Ukuboza 1994, ubu akaba atabarutse bari bafitanye abana batatu b’abahungu.
Ohereza igitekerezo
|
Allah yohereze uriya mibyeyi amushyire mu bagaragu beza ahe abo asize kwihangana bamenye ko arinzira ya twese.
Inalillah wa Inalillah Rajiuna Imana imwakire imulinde ibihano byomwikabuli.
Nukwihangana mwisi twese turabagenzi Abasigaye bihangane
Imana ikomeze abasigaye kandi ihe iruhuko ridashira nyakwigendera