Umuhanda wa Kigali-Musanze wacitse ku buryo nta modoka ishobora kugenda

Umuhanda wa Kigali-Musanze ntukiri nyabagendwa kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04/05/2013, nyuma yo gucika ahantu hanini mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke.

Umuhanda waturitse hagati ya metero 6-8 z’ubutambike biturutse hasi, bigakekwa ko byatewe n’amazi. Umuhanda wacitse urenga akarongo k’umweru kagabanyamo umuhanda kabiri ku buryo nta modoka ishobora gutambuka; nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi, Simeon Byiringiro abitangaza.

Umuhanda wangiritse igice kinini.
Umuhanda wangiritse igice kinini.

Imodoka zitwara abagenzi ku gihe zizwi nka “Express” zo ingendo zirakomeje, izituruka i Kigali na Musanze zihagarara hakurya, abagenzi bagahinduranya imodoka, bagakomeza ingendo zabo.

Abagenzi b'imodoka za express basimburana imodoka babanje kugenda n'amaguru.
Abagenzi b’imodoka za express basimburana imodoka babanje kugenda n’amaguru.
Abanyamaguru nibo bakoresha icyo gice cy'umuhanda cyacitse.
Abanyamaguru nibo bakoresha icyo gice cy’umuhanda cyacitse.

Ugucika k’uyu muhanda bifite ingaruka ku rujya n’uruza rw’abagenzi n’ibicuruza kuko ni wo muhanda uhuza u Rwanda n’igihugu cya Kongo-Kinshasa. Ariko bashaka kujya mu Karere ka Rubavu na Goma bashobora gukoresha umuhanda wa Kigali-Muhanga-Ngororero.

Ibiti byari biri munsi y'umuhanda nabyo byanyereye.
Ibiti byari biri munsi y’umuhanda nabyo byanyereye.

Kugira ngo uwo muhanda usanwe wongere ube nyabagendwa, bishobora gufata iminsi itari micye kuko bisaba imirimo myinshi.

Imodoka zahagaritswe.
Imodoka zahagaritswe.

Ibi bibaye mu gihe uyu muhanda mu Karere Ka Rulindo hafi y’ibiro by’akarere uteza ibibazo abagenzi byo gutinda iyo imvura yaguye, igitaka kiramanuka kigwa mu muhanda, imodoka ntizibashe kugenda kubera ubunyereri.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 13 )

iyi photo ntabwo ijyanye ninkuru mwatanze kuko uyirebye wakwibaza ukuntu umuhanda utagendwa?

mujyanama yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka