Umuhanda wa Kigali-Musanze wacitse ku buryo nta modoka ishobora kugenda
Umuhanda wa Kigali-Musanze ntukiri nyabagendwa kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04/05/2013, nyuma yo gucika ahantu hanini mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke.
Umuhanda waturitse hagati ya metero 6-8 z’ubutambike biturutse hasi, bigakekwa ko byatewe n’amazi. Umuhanda wacitse urenga akarongo k’umweru kagabanyamo umuhanda kabiri ku buryo nta modoka ishobora gutambuka; nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi, Simeon Byiringiro abitangaza.

Imodoka zitwara abagenzi ku gihe zizwi nka “Express” zo ingendo zirakomeje, izituruka i Kigali na Musanze zihagarara hakurya, abagenzi bagahinduranya imodoka, bagakomeza ingendo zabo.


Ugucika k’uyu muhanda bifite ingaruka ku rujya n’uruza rw’abagenzi n’ibicuruza kuko ni wo muhanda uhuza u Rwanda n’igihugu cya Kongo-Kinshasa. Ariko bashaka kujya mu Karere ka Rubavu na Goma bashobora gukoresha umuhanda wa Kigali-Muhanga-Ngororero.

Kugira ngo uwo muhanda usanwe wongere ube nyabagendwa, bishobora gufata iminsi itari micye kuko bisaba imirimo myinshi.

Ibi bibaye mu gihe uyu muhanda mu Karere Ka Rulindo hafi y’ibiro by’akarere uteza ibibazo abagenzi byo gutinda iyo imvura yaguye, igitaka kiramanuka kigwa mu muhanda, imodoka ntizibashe kugenda kubera ubunyereri.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
impanuka izira aho ishakiye kd ifite nimpamvu iba yayiteye,si ubuswa bwabakoze umuhanda kuko sibo baremye n’ubutaka kd nabwo bwabyara ikibazo.
Nshimire Kigali Today mu kutugezaho amakuru ku buryo bwihuse muri abambere. Nshimire umunyamakuru wanyu watugejejeho inkuru mbere y’ibindi bitangazamakuru Courage! Nari mfite gahunda yo kujya i Kigali mpita nyura mu Ngororero. K2D muri indashyikirwa. Dukeneye itangazamakuru nk’iri.
Nah’amasengesho! Mbona hari n’indi mihanda y’ibice bitandukanye by’u Rwanda izamera nk’uyu. Nk’umuhanda Nyamagabe-Rusizi, Mukamira-Ngororero-Muhanga.
ariko se wowe cyuzuzo, ubona ko iyo umuntu asondetse umuhamda bitera inkangu.Inkangu ni natural disaster ntabwo iterwa n’abafundi.Do no get confused.
Mujyanama banza ugere kuri tere kuko uri guhakana ibyo utazi. Umuhanda wangiritse cyane.
Yewe ni uguhungira ubwayi mu giho,ese uwo muhanda wa Ngororero iyo ugeze ku ga centre ka kabaya wambukanya ujya Nyabihu,muyobewe ko nawo wacitse!Ziriya zarukururana zizahaca kangahe?Mwikwiyibagiza ko umaze umwaka ucitse.
Iyo habaye ibibazo nk’ibi usanga abatwara aibintu n’abantu bazamura ibiciro cyane bashaka indonke ya gusa,polisi na RURA babicungire hafi hatagira abikinga mu biza bagafatirana abagenzi.
Hagomba gushaka impanvu umuhanda wasenyutse gutya,byagaragara ko uwawubatse yawusondetse agacibwa amande ndetse akanishyura igihombo cyatewe n’iri senyuka
Mujyanama ntarusoni, ubwo uramona umuhanda utacitse, ntiwahanyuza imodoka rwose, urabona ko na banyamaguru barikuhaca bigengesereye.Ni gihombo gikomeye.
Niba ntawapfuye imana ishimwe,ubundi Ministere ibishinzwe ikore iyo bwabaga hashakishwe umuti urambye
Iyo foto washyizeho ni iya Rulindo, ujye utangaza inkuru ushyireho ifoto yaho. Njye mvuyeyo n’amafoto ndayafite reba kuri facebook
nubundi ntampamvu zokudasenyuka kuko na bawukozemo barambuwe