Umugore arashinja umuyobozi wa Lycée de Nyanza kwihakana umwana babyaranye

Umuyobozi w’ishuli ryisumbuye rya Lycée de Nyanza riri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza arihakana umwana mu gihe umugore babanaga nk’abashakanye ahamya ko umwana wese uvutse aba ari uw’umugabo wo muri urwo rugo.

Mukashyaka Alice wahoze ari umugore wa Nzayisenga Tharcisse avuga ko mu myaka igera kuri itatu babana nk’umugabo n’umugore yatunguwe no kubona amusize mu nzu wenyine akigendera ubutagaruka muri urwo rugo bombi bari bafitanye.

Uyu mugore asobanura ko ukugenda k’uwahoze ari umugabo we bitigeze bimubabaza ngo kuko n’ubundi babanaga mu buryo butemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Mukashyaka avuga ko umwana wavutse muri ubwo buryo atagomba kwimwa ibyo amategeko amuteganyiriza birimo guhabwa indezo igomba kumutunga ndetse n’ibindi bijyanye n’uburenganzira bwe bw’ibanze burimo kuvuzwa no kujyanwa mu ishuli.

Ngo iyo ibyo byose bibajijwe Nzayisenga abihindura imfabusa akavuga ko adashobora gutangira indezo umwana atemera.

Mukashyaka Alice n'umwana w'umuhungu we avuga ko yabyaranye na Nzayisenga Tharcisse.
Mukashyaka Alice n’umwana w’umuhungu we avuga ko yabyaranye na Nzayisenga Tharcisse.

Ingaruka zifitwe n’uwo mwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri. Nk’uko nyina abivuga ngo hari ubwo bombi bajya mu nzu bagasasa bakaryama nta cyo babonye babeshyeshya igifu.

Mukashyaka Alice abivuga atya: “Njye bintera isoni kubona umwana w’umuyobozi w’amashuli yisumbuye arwara akaremba nabimenyesha se umubyara akantera utwatsi kandi nawe ubwe atayobewe ko nta w’undi mugabo twigeze tubana mu myaka isaga ibiri yose twamaranye mu nzu”.

Nyuma yo kuganira kuri icyo kibazo cy’indezo y’umwana ariko impande zombi ntizikivugeho rumwe nyina w’uwo mwana avuga ko agiye kwisunga ubutabera. Nzayisenga Tharcisse yongeye gushimangira ko iby’uwo mwana w’umuhungu yitirirwa nta shingiro bifite.

Nzayisenga Tharcisse na Mukashyaka Alice bombi bari batuye mu mudugudu wa Gatengezi, akagali ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2011.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 23 )

Ndumiwe pe!Ibimenyetso tubona muri iki gihe birerekana ko isi igeze ku musozo.Uwo mugore Mukashyaka Alice Martine twaraturanye n’umugabo avuga ndamuzi.Ndagira inama abantu bandika ibyo batazi kujya bitonda kuko guharabikana nta nyungu ibamo, uretse ko bitanantunguye kuko abanyarwanda dukunda byacitse, tukanezezwa no kuvuga nabi abandi.Alice ni umugore w’indaya kuva mu bwana bwe, ariko twongeyeho ngo butwi, naho uwo mugabo avuga ni imfura y’i Rwanda yitonda cyane, amateka y’ubuzima bwa buri umwe muri bo nkaba nyazi bihagije.Erega n’ubwo busambanyi afite aho abukomora?Ababyeyi ba Alice ntibazize SIDA mbere ya Jenoside bombi?Alice nareke guharabika uwo munyarwanda, kuko se w’umwana arazwi neza uretse ko ntamuvuga amazina kuri internet, byaba ari nko kumusebya.Alice nareke kuyobya abanyarwanda uburari asebanya, ahubwo azajye gushakisha se w’umwana aho asigaye yibera mu mahanga niba bavugana.Uwo mugabo uhohotewe niyihangane nk’uko dusanzwe tubimuziho siwe wa mbere uharabitswe,na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika dukunda ba ntamunoza ntibasiba kumusebya.Gusa birababaje cyane,abatangaza inyandiko bajya bakunda kugaragaza ubuswa no guhubuka.Bajye bitonda.Ese niba atari guharabikana, Alice ko aregera kuri internet, ayobewe aho inkiko ziba?Niba atahazi azambwire muyobore.Uwo mugabo anagira urukundo ku buryo nuwo wamwitirira atari uwe yamwemera.Iyo mfura yiburiye abayo muri Jenoside yakunguka umwana ikamwanga?Ese Alice niba ashaka gusambana mu mutuzo umwana atamubangamiye yazamunyihereye agaha amahoro iyo mfura y’i Rwanda?Yari Sibomana Eric.

Sibomana Eric yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

ukuntu ari akagore keza!!!!

kana yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Birababaje cyane, ese uwo murezi wakagombye gutanga urugero rwiza aratanga ubuhe burere mu kigo ayobora!!!!!!! ese nyuma y’imyaka itatu babana arahera he avuga ko umwana atari uwe kandi barabanaga nk’umugabo n’umugore. ariko reka nibarize n’uwo mugore" ese we yemeraga kubana n’umugabo imyaka itatu yose badasezeranye kubera iki? ese uwo mugabo yaba afite urundi rugo? niba ari ko bimeze uwo namugaya kuko yaba yarasenye urugo rwa mugenzi we, aho navuga nti: urwishigishiye ararusoma

kabisa yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

njyewe ntawe ncirurubanza murabobose arko ntibagirweko iyo biba bigenzegutyo habahariho icyabiteye gusa inama nabagira bpse nuko bakisunga ibipimo hama uwo Alice uvugango atangazwa nokubona umugabo amuta munzu ngokuko ntawundi babanaga iyo simpamvu ashobora kuba yamuvangaga yarangizza agataha arko sinciyurubanza sory.
uwomugabo nawe nakore nkumuntu wize hanyuma arangize ikibazo murakoze

chris yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Aba bantu nubwo ntabazi ariko simpamya ko uyu mugabo ariwe ufite ikibazo gusa, mukurikirane neza kuko nk’umuntu wizeibijyanye na caracteres z’abantu uyu mugore uko mureba ndabona shobora kuba agoye cyangwa afite ikindi atabwiye uyu munyamakuru.

Reka rero jye nenge uyu munyamakuru wanditse ibi rwose, iyi nkuru ikoze mu buryo butari professional, ni gute wabaza umugore gusa ibyo akubwiye ugahita wandika nkaho ari itangazo utabanje kubaza umugabo ngo ugaragaze impande zombi icyo zibivugaho. noneho twe abasomyi twikorere isesengura. Plz, mushobora kudashyiraho cemments zange ariko nibura bibigishe kuko abanyamakuru banyu bakunze kubikora muzabahugure.Ndamenya ko musobanutse nimbona iyi comment. Sawa rero.

Peter yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Ubindi, Papa w’umwana amenywa na nyina wabmubyaye.
Kandi, umunsi uyu mwana azaba kaganga/ umuntu ukomeye, uyu mugabo azaza ngo: Mbabarira mwana wanjye!!! singaha nibereyeeee

zoro yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Ariko rero abanyarwanda bagombye kubanza no kureba ibyo bapfa mbere yo gukoma akaruru ngo naka cg nyiranaka yanze kwemera umwana yabyaye! Ese ubundi mwapfuye iki?

Si ngombwa kujya kwishyira mu binyamakuru nkaho amategeko adahari. Kubana n’umugabo ntibisobanuye rwose ko 100% abana bavutse muri urwo rugo baba babyawe n’umugabo! Kuba nta buhanga bwa ADN/DNA buragera mu Rwanda nabyo ni ubundi busembwa twagombye kuba twararenze!

Nta muntu wagombye kugira ingingimira ko abana bavutse ari abe. Leta ni uruhare rwayo gucyemura icyo kibazo itumiza imashini zipima abanyarwanda bose. Ugaragaweho kubeshyera uwo bashakanye(mu mpande zombi) nawe akabiryozwa.

Gakuba yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

TEST YA ADN niyo yakemura ikibazo. amfaranga azarihwa n’uzatanga ikirego murukiko.

papy yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Birababaje cane kwihakana umwana wabyaye
ese ubundi nibarize iyo ikibazo kimeze guryo bakaja gupima DNA (ADN) nindi wakwishura amafarange yo kwamuganga mudusobanurire
Murakoze

Paul yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

birababaje kuba witwa umurezi ndetse ukuriye abarezi akaba ari wowe ufata iya mbere mu gukora amakosa naho umwana yaba atari uwawe umuntu mubanye 2ans. ariko mujye mwihesha agaciro koko umuntu wize w’umurezi ashaka mu buryo butemewe n’amategeko ate? aha ubwo burezi mutanga n’ubuhe?

mutamba esperance yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

BASANGE POLICE BAKORERWE DNA NIYO IZABIRANGIZA NTA KINDI,BAJYE KFL NYUMA YO KOHEREZWA NA POLICE IBYO NITOTO KABISA

tit yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka