Umugatolika w’i Nyamata ntiyemerewe gutaha ubukwe mu rindi dini adafite uruhushya rwanditse

Muri paruwasi Gatolika ya Nyamata, iherereye mu karere ka Bugesera, muri Arikidiyoseze ya Kigali, hashyizweho ibwiriza ku bakirisitu Gatolika bayibarizwamo ko ugiye gutaha ubukwe mu rindi dini ritari Gatolika, azajya abanza gusaba uruhushya rusinyweho na padiri mukuru, kugira ngo barinde ukwemera kw’abakirisitu babo.

Parowasi Gatolika ya Nyamata ifite ibwiriza ryo guha uruhushya rwanditse umukirisitu wabo ugiye gutaha ubukwe mu rindi dini
Parowasi Gatolika ya Nyamata ifite ibwiriza ryo guha uruhushya rwanditse umukirisitu wabo ugiye gutaha ubukwe mu rindi dini

Bamwe mu bakirisitu Gatolika bo muri iyo paruwasi, baganiriye na Kigali Today bagaragaza ko batiyumvisha impamvu z’icyo cyemezo, kuko bari basanzwe bataha ubukwe na bo bakabutahirwa nta cyo bisabye, cyane ko basanzwe ari abavandimwe kandi basenga Imana imwe.

Uyu wiswe Kayitare Joseph kuko atashatse kugaragaza amazina ye, yagize ati “Njye rwose siniyumvisha impamvu y’iki cyangombwa pe! Ubu nzajya gutaha ubukwe bwa murumuna wanjye ngo ni uko yashyingiwe mu rindi dini nake icyangombwa?”

Kabandana Vincent we agira ati “Ahubwo se ko abo mu yandi madini dusanzwe turi nk’abavandimwe, kuki tubanza gusaba icyangombwa? Boshye ari abishyingiye! Keretse niba batemera ko na bo dusenga Imana imwe!”

Hari kandi n’ababyita uburyo bwo gushakisha amafaranga ku mpamvu itumvikana.

Uwitwa Jean Claude Muneza aragira ati “Ahubwo ndabona ari ivangura rishingiye ku madini. Ubu se ko bo bataha ubwacu ntacyo basabye? Abantu turavukana, turaturanye, yewe harimo n’abanywanyi bacu, ngo ninjya kumutahira ubukwe mbanze nake icyangombwa? Ibyo rwose ni ukuruhanya cyangwa bakaba bashaka kuduca ku nshuti!”

Iki cyemezo kigura amafaranga 500 maze ugifite agataha ubukwe mu rindi dini yemye ntacyo yishisha
Iki cyemezo kigura amafaranga 500 maze ugifite agataha ubukwe mu rindi dini yemye ntacyo yishisha

Naho Tuyishimire Evelyne we agira ati “Njye mbona baba babuze aho bahera batwaka amafaranga, bagashaka impamvu yo kuyabonamo, bakirengagiza umwanya n’amatike baba badutesheje!”

Aganira na Kigali Today, Nsengiyumva Emmanuel, Padiri mukuru wa paruwasi Mwamikazi w’intumwa Nyamata, akaba na perezida w’ihuriro (forum) ry’amadini n’amatorero mu Karere ka Bugesera kose, asobanura impamvu z’iki cyemezo.

Agira ati “Ubundi ni njye utanga urwo ruhushya rwo gutaha ubwo bukwe. Kugira ngo wenda byumvikane neza, paruwasi tuyifata nk’urugo. Umugabo, umugore n’abana. Hakaba harimo umuyobozi mukuru ari we padiri mukuru nk’umubyeyi mu rugo, abana bakaba nk’abakirisitu. Ubundi nta muntu tujya twima uruhushya. Icya mbere ni ukumva ko umwana agomba kujya aho ababyeyi bazi.”

Akomeza agira ati “Ku buryo aramutse agiriyeyo n’ingorane, cyangwa ikibazo kivuka, umubyeyi yaba azi ngo namwohereje aha ngaha ndabyizeye. Cyangwa ubwo ingorane zivutse, nanjye birangeraho.”

Padiri Emmanuel akomeza asobanura inkomoko yabyo aho agira ati “Byatewe n’iki rero! Hari abajyaga bataha ubukwe, rimwe na rimwe wenda babivuze cyangwa batanabivuze, mwagerayo muzi ko bari bubasezeranye cyangwa bakorerwaho indi mihango y’idini ryabo uko biteganywa, bikarangira badasezeranye imbere y’itorero.”

Akomeza agira ati “Iyo buhindutse ubukwe bwa gipagani, muri Kiliziya Gatolika iyo ushyigikiye abantu bishyingiye, uba ukoze icyaha cyo kumugaragaro, ugahita ufungirwa amasakaramentu.”

Avuga ko bashyiraho izi ngamba, kwari ukurengera mbere na mbere umuntu wagiye ahandi hantu utagenzura, agiye azi ko bari busezerano, ariko birangiye badasezeranye. Avuga kandi ko uwagiye n’umutima mwiza wenda yanabivuze, yajya kubona akabona atashye ubwa gipagani, abakirisitu bakavuga ko yabutashye abizi akwiye guhagarikwa. ati “Icyo gihe ni njye ubyirengera.”

Padiri Emmanuel akomeza avuga ko hasigaye hari ikintu gikomeye, cyatumye batangira kwibutsa abakirisitu babo ikibaranga (identity). ‘Ko ari abakirisitu gaturika’.

Agira ati “impamvu ni uru runyuranyurane rw’amadini n’amatorero, rwatumye mu mitwe haza ikintu cyo kuvuga ngo byose ni kimwe, byose ni ugusenga. Ku buryo iyo yagiyemo aho ngaho gutyo, bishobora no kurangira yagiye no ku ifunguro cyangwa ku igaburo ritagatifu bo bita ngo ni igaburo ryera, akagaruka akabyitiranya n’ukarisitiya. Akaba yanahinira bugufi aho abonye hose.”

Avuga kandi ko ari uburyo bwo kubarera, kugira mbere yo kujya ahandi, bajye babanza bamenye ko bagiye ahandi ariko ari abagatolika, kuko ngo “hari abagenda, bagerayo bagatakaza ubugatolika.”

Atanga ingero z’iyo misengere bashobora kwiga ahandi nyamara itari umwimerere wa Gatolika, bababwira ngo basenge, bagasenga badakoze ku kimenyetso cy’umusaraba, bagafata imvugo y’abandi, imico y’ahandi, ku buryo ageraho ntamenye uwo yari ari we. Agira ati “za nshingano za njye zo kurinda ukwemera kwabo, nkaba nziteshutseho,a riko nabo bagendeye muri cya kintu cyo kuvuga ngo byose ni kimwe.”

Padiri Emmanuel Nsengiyumva agaragaza kandi impamvu ya gatatu y’aya mabwiriza ko ari uko ubundi ubusanzwe, umwana wiyubashye kandi umwana warezwe, atava mu rugo atavuze aho agiye! Ati “Nta muntu tujya twima uburenganzira bwe, ariko asiga abivuze.”

Uruhushya rwo gutaha ubukwe, ni urupapuro rwanditse rugasinywaho na padiri, ndetse runateyeho na kashi ya paruwase. Ni uruhushya rwishyurwa amafaranga y’u Rwanda Magana atanu (500Frw), kikaba kiriho imyanya y’abantu icumi, bashobora kugifatanya. Utashye ubukwe bw’umuntu wo mu rindi dini adafite uru ruhushya akaba ashobora gufatirwa ibihano birimo no guhagarikirwa amasakaramentu.

Cyakora ngo iri bwiriza ni umwihariko wa paruwasi Mwamikazi w’intumwa Nyamata, ntabwo ari irya diyoseze cyangwa idini muri rusange, n’ubwo hari andi madini bigenda bigaragaramo. Urugero ni nk’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi rya Kindonyi mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Oh my God, uyu mupadiri afata abayoboke be nk’abana( we ngo ni umubyeyi!!!!???).Ubwo nuko atabise Intama ze. Birababaje

John yanditse ku itariki ya: 9-08-2019  →  Musubize

None se ko mwatangiye muvuga ngo nta handi biba, bikarangira muvuze ngo no mu badivantisiti barabikora?!
Mugenzure neza no mu yandi maparuwasi gatolika mu gihugu atari make birahari.
Urwo ruhusa padri yarushyizeho yashishoje.
Na ho ayo mafranga 500, si ikiguzi. Ni igiciro cy’urwo rupapuro n’umuti w’imashini yandika.

Mujye mumenya kandi ko padri ibyo byemezo abifatana n’abagize inama nkuru ya Paruwasi, irimo bamwe mu bakristu ba Nyamata

Pierrit yanditse ku itariki ya: 9-08-2019  →  Musubize

Buri dini ririyemera.Ntabwo ari Gatolika yonyine.Muli Yohana wa mbere,igice cya 4,umurongo wa mbere,Imana idusaba "gushishoza" igihe duhitamo aho twasengera.
Ya mvugo ngo "byose ni ugusenga",ntabwo ariyo.Ni gute twamenya IDINI Y’UKURI?Hari ibimenyetsi simusiga bishingiye kuli Bible byerekana idini y’ukuri.Urugero,abantu bagize iyo dini,Yesu yavuze ko bazarangwa n’urukundo nyakuri,rutari urwo mu magambo gusa.Ndavuga gusa ibimenyetso 4 bikomeye Yesu yavuze.Yavuze ko abagize iyo dini "atari abisi".Nukuvuga abagize iyo dini,birinda kwivanga mu ntambara z’isi,kubera ko Imana itubuza kurwana no kwicana.Yabasabye kutibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo "bagashaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo igice cya 6 umurongo wa 33 havuga.Yabasabye bose kumwigana,bagakora UMURIMO nawe yakoraga wo kujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi "ku buntu,badasaba amafaranga",kugeza igihe azagarukira ku Munsi w’Imperuka.Nubwo benshi bitwa Abakristu,usanga ibyo bimenyetso Yesu yavuze bibananira.Niyo mpamvu isi ifite ibibazo:Intambara,Genocide,abarya amafaranga y’abayoboke babo biyita abakozi b’Imana,etc...Kurata idini yawe gusa,nyamara abagize iyo dini bose nta numwe ukora ibyo Yesu yadusabye,ni uguta igihe.Biba ari ukwiyemera gusa.

hitimana yanditse ku itariki ya: 9-08-2019  →  Musubize

Ndumva aho bigeze abayobozi b’amadini bateye batyo bakwiye kwirukanwa mu murimo w’Imana kuko ibi ntahandi bitwerekeza ni ku macakubiri ashingiye ku madini nk’uko ivanguramoko ryari ryarimakajwe n’amadini. Ubu rero bisobanuye ko niba gutaha ubukwe butari ubw’umukatorike bisaba uruhushya bivuga ko umuntu utari umukatorike atemerewe gutaha ubukwe bw’umukatorike kuko atazajya gusaba uruhushya kwa Padiri ngo yemererwe kubutaha! Kiriziya Catholique mwisubireho idini ribereyeho guhuza abantu ntabwo ribereyeho gutanya abanyatwanda no kubacamo ibice

Murego yanditse ku itariki ya: 11-08-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka