Umubyeyi wabyariye aho yavurirwaga Covid-19 yavuye mu bitaro

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bireberera ikigo cya Rugerero cyakira abarwayi ba Covid-19 buratangaza ko uyu mubyeyi n’umwana we bamaze gukira bakaba basezerewe.

Uyu mubyeyi nyuma yo gusezererwa yahawe icyemezo cy'uko yakize COVID-19
Uyu mubyeyi nyuma yo gusezererwa yahawe icyemezo cy’uko yakize COVID-19

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Lt Col Dr William Kanyankore, yatangarije Kigali Today ko uyu mubyeyi n’umwana batashye umubyeyi amaze gukira neza bakaba basanze umuryango wabo.

Tariki 17 Nyakanga 2020 nibwo ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) bwatangaje ko umubyeyi wari urwaye COVID-19 yabyaye umwana w’umuhungu, bombi bakaba bari bameze neza.

Ubuyobozi bwa RBC bwagize buti: “Tunejejwe no kubamenyesha ko umwe mu bavurwa COVID-19 yibarukiye umwana w’umuhungu mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero, kimwe mu bigo bivurirwaho abarwaye COVID-19 mu Rwanda. Umwana na nyina bameze neza”.

Abashakashatsi mu by’ubuvuzi bemeza ko umubyeyi wasanganywe COVID-19 ashobora kwanduza umwana akimutwite cyangwa amubyara ariko ngo bibaho gake, icyakora nyuma y’iminsi 20 nibwo uyu mubyeyi yatashye n’umwana bose ari bazima.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi avuga ko umwana wavutse batigeze bamupima COVID-19 cyakora mbere yo gutaha ngo babapimye bombi basanga ari bazima, kandi ko umubyeyi yabana n’umwana akamwonsa akamwitaho neza badatandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

YESU ashimwe akomeze abane namwe kandi mukomeze mwubahirize amabwiriza ntimwirare!!!

Mbabazi Andre yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka