Rubavu: Uwavurwaga Covid-19 yibarutse umuhungu

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kiratangaza ko umubyeyi wagaragaweho ubwandu bwa Covid-19, yabyariye umwana w’umuhungu mu kigo nderabuzima cya Rugerero mu Karere ka Rubavu, aho yavurirwaga iyo ndwara.

Mu itangazo RBC yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2010, ivuga ko kugeza ubu umwana na nyina bameze neza.

Impuguke mu bijyanye no guhangana n’indwara z’ibyorezo, Dr. Menelas Nkeshimana, avuga ko uwo mwana yavutse afite amanota akenewe ku mwana uvukanye ubuzima bwiza.

Ati “Umwana yavutse ameze neza kimwe n’abandi. Hari amanota duha umwana ukimara kuvuka, uyu yavukanye amanota 9/10, nyuma y’iminota itanu twongeye dusubiramo kuyareba dusanze afite amanota 10/10, bivuze ko ameze neza”.

Ati “Ubundi nta mwana uvukana amanota 10/10. Noneho nk’umwana uvutse ananiwe cyangwa uvukanye ibibazo, dutangira kugira impungenge iyo yavukanye amanota 7 cyangwa 6/10, wanayasubiramo ugasanga akiri hasi. Ariko uwavukanye amanota 9/10, yagera hanze akarira ari na ko yagura ibihaha akihumekera, akabeho kamukubita agatera utugeri, duhita tumuha 10/10”.

Uwo muganga akomeza avuga ko n’ubwo hari indwara umubyeyi ashobora kwanduza umwana amutwitse, kuri Covid-19 ngo birakekwa ariko ntibiremezwa ko bibaho.

Dr. Nkeshimana arongera ati “Uriya mwana rero turamupima tubanze tumenye niba hari iyo yavukanye cyangwa ntayo yavukanye. Nihashira icyumweru twongere tumupime, wenda niba atarayivukanye turebe ko nta wamwanduje, cyane cyane ko nyina ayirwaye, gusa dukora ibishoboka byose ngo atandura”.

Uwo muganga yongeraho ko nyina w’umwana akomeza kuvurwa kandi akubahiriza cyane amabwiriza yo kwirinda.

Ati “Nyina agomba kwambara agapfukamunwa ndetse n’abandi bamwegereye kandi akagira isuku yo ku rwego rwo hejuru. Bishobotse umwana yaryama mu cyumba cye na nyina mu cye, ariko kubera ko aba amukeneye ntibikunda, umubyi rero agomba gukoresha imbaraga nyinsi kugira ngo atanduza umwana”.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi, Col. Dr. Kanyankore William, ashimira cyane abaganga bitaye kuri uwo mubyeyi.

Ati “Ryari itsinda ry’abaganga batatu bamurayeho, baramukurikira ariko birinze ku buryo yabyaye neza nta kibazo, tukabashimira akazi keza bakoze.

Umubyeyi twari twamuteguye uko bikwiye nta n’ubwoba dufite bwo kwandura, tuvuga tuti uyu mubyeyi tugomba kumufasha akabyara nta byo kumutererana”.

Akomeza avuga ko uwo mubyeyi nakira azatahana n’umwana we kandi agakomeza kumwonsa, ari na ko amurinda icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka