Ubwo Gen Ntaganda yageraga mu Rwanda, M23 yari ikimushakishiriza mu mashyamba

Ubwo Kigali Today yabazaga umuvugizi w’ingabo za M23, Col Kazarama, aho Gen Ntaganda aherereye, yatangaje ko bakimushakisha mu mashyamba ya Congo nyuma y’uko ingabo ze zitsinzwe taliki ya 16 Werurwe zigahungira mu Rwanda.

Col Kazarama atangarijwe ko Gen Ntaganda ari mu Rwanda, yatangaje ko ibaye inkuru ibashimishije bitumye abasirikare bamushakira mu mashyamba basubira mu kandi kazi. Ngo amakuru bari bafite nuko Gen Ntaganda yari akiri muri Congo.

Ngo nyuma yo gutsindwa Gen Ntaganda yahungiye mu mashyamba ashaka uko yihuza na FDLR ariko ntibyashoboka kuko yashakishaga inzira imujyana Walikale bituma aguma mu mashyamba ku buryo ingabo za M23 zitamenye aho yanyuze yinjira mu Rwanda.

Col Kazarama avuga ko ubwo Jean Marie Runiga hamwe n’izindi ngabo bahungiraga mu Rwanda bari bafite amakuru ko Gen Ntaganda akiri muri Congo, ibi bigatuma bari bakomeje kumuhiga kugira ngo atabwe muri yombi.

Kugera mu Rwanda kwa Gen Ntaganda bigaragaza ko yarafatanyije n’ingabo za Runiga nk’uko ingabo za Makenga zabitangazaga ndetse zikavuga ko Gen Ntaganda ariwe washatse gucamo ibice M23 ku nyungu ze akoresheje Runiga n’abandi bambari be.

Col Kazarama yatangaje ko M23 igiye gukomeza ibikorwa byayo n’imishyikirano kuko abashakaga kuyinaniza bavuye mu nzira bashukwa na Gen Ntaganda ubu bavuga ko yari ababangamiye none akaba yahunze bizeye ko azatabwa muri yombi.

Umuvugizi wa M23 avuga ko bizeye ko kuba Gen Ntaganda yahungiye mu Rwanda azashyikirizwa inkiko kuko yicishije abantu benshi.

Gen Ntaganda yisabiye koherezwa muri ICC

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Werurwe Leta ya Amerika yemeje ko Gen Ntaganda koko yahungiye muri Ambasade yabo iri Kigali ndetse ngo yisabiye ko yashyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).

Gen Ntaganda washakishwaga na ICC agiye gusangayo Thomas Rubanga nawe ufungiye yo kubera ibyaha yakoreye mu gace ka Ituri hagati ya 2002 na 2003.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 23 )

simbabesha ndababa bidasubirwaho ahantu mwari mugeze hariheza ariko barabateranije muremura ubwose ntaganda ananiranywe na makenga basangiye ibisekuru ubwo kazarama ibyabo bizarama ngaho murame ariko mbifurije gukomera naho ntaganda niyigendere kandi ntacyo azaba hariya nubundi hajya abo bene Rugigana badashaka ikibi nuko yari kujya Arusha hamwe na Nabagosora ubwese mudacumura ntasiga muri congo akazi keza makenaga we

masisi yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

buriya rero nta ntwali ihora mukiryamo, NTAGANDA Yatengushwe na bene wabo.kandi nabatumye ahunga bubakiye kumusingi we yatangiye kandi abantu mugemwibukako umuntu mudahuje ibitekerezo wese siko ahita aba umwanzi wawe burya ikintu bitagucikamo ibce ni ikintu kibi cyane iriya partition and scramble for M23. KUKO uwabateje gucikamo ibice guhera igihe cya CNDP yaragamije divide and rule none ashyizwe ayigezeho (INDA IRAGAPFUMUKA)

prince yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

koko ntibikwiriye kunjya mubya politique kuko biragoye kubisobanukirwa ngaho abakomeje ibiganiro i kampala mukomeze ariko amahoro atahe mukaretre kacu nawe makenga ngaho fatanya nabafite ubushake mushake amahoro arabye naho ibya ntaganda turaba tubimenya uko america iribubikoreho murakoze

oooo yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

Mureke tubitege amaso buriya nawe si umwana yinjiye kigabo ntabwo yacengeye. Kuki atagiye kuri ambassade ya Amerika i Bujumbura cyangwa Kinshasa ? Azi ibyo akora muceceke. Ahaaaaaaaaaaa!!!!!

kazindamaguru yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

GNT, uri umushinyaguzi ariko abantu nta n’ubwenge mugira. ubuse ubutwari asize wamwemereraho ni ubuhe, kuburyo wagera ikirenge mucye? umutekano muri bene wacu se? ubuzima bwiza se asigiye bene wacu. cyangwa ubona bariya bakongomani bene wacu bari mu nkambi iyo barya impungure badakora baba batanga umusaruro. ubwo nibwo butwari asize. yishe yiciye abantu ubusa ntiyatuvana ku ngoyi, yisahuriye amabuye y’agaciro ubu ni umuherwe. nagende koko ni intwari.

wowe yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

NTAGANDA!Urumusikare abavuga bavuge ariko abarwandophone turacyagukeneye!

jns yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

Ibi birerekana neza ko Gen Ntaganda yazanye mbere na ba barwanyi mu rwanda, kuko nta kuntu yagera muri ambassade ya Amerika atanyuze mu maboko y’ubuyobozi bw’u Rwanda. Politiki ni hatari!!!

Juann yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

Ababangamiraga m23 ubwo babikijije ngaho m23 nimukomeze akazi kanyu mugere kuntego mwari mwariyemeje mutaravangirwa naba ntaganda ndetse na runiga sawa rero ni muendereya kazi.

enock yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

Niyitange nubundi yari yaratinze. Iyo yitanga kare tuba tumwise intwari. Ariko kuko asize ahekuye ababyeyi benshi , ashyirwe murwego rw’ibigwari.

Nyangezi yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

ntakundi twavugiki ntakundi niyemere ariko numugabosha

yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

Nukuri icyo nababwira nuko mumenya ko ntakigwari gishakishwa nisi yose gusa iyiguye ntayitayigera ihembe.gusa yitanze kigabo kandi utazi ubwenge aseka imbohe insinzi yo gutsinda mweneso ntiyishimirwa,iyo uyumunsi arinjye ejo aba ari wowe,ntaga genda uri umusirikare kugeza nubu abo usize aho bari wabigizemo uruhari.

GNT yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka