Ubwo Gen Ntaganda yageraga mu Rwanda, M23 yari ikimushakishiriza mu mashyamba

Ubwo Kigali Today yabazaga umuvugizi w’ingabo za M23, Col Kazarama, aho Gen Ntaganda aherereye, yatangaje ko bakimushakisha mu mashyamba ya Congo nyuma y’uko ingabo ze zitsinzwe taliki ya 16 Werurwe zigahungira mu Rwanda.

Col Kazarama atangarijwe ko Gen Ntaganda ari mu Rwanda, yatangaje ko ibaye inkuru ibashimishije bitumye abasirikare bamushakira mu mashyamba basubira mu kandi kazi. Ngo amakuru bari bafite nuko Gen Ntaganda yari akiri muri Congo.

Ngo nyuma yo gutsindwa Gen Ntaganda yahungiye mu mashyamba ashaka uko yihuza na FDLR ariko ntibyashoboka kuko yashakishaga inzira imujyana Walikale bituma aguma mu mashyamba ku buryo ingabo za M23 zitamenye aho yanyuze yinjira mu Rwanda.

Col Kazarama avuga ko ubwo Jean Marie Runiga hamwe n’izindi ngabo bahungiraga mu Rwanda bari bafite amakuru ko Gen Ntaganda akiri muri Congo, ibi bigatuma bari bakomeje kumuhiga kugira ngo atabwe muri yombi.

Kugera mu Rwanda kwa Gen Ntaganda bigaragaza ko yarafatanyije n’ingabo za Runiga nk’uko ingabo za Makenga zabitangazaga ndetse zikavuga ko Gen Ntaganda ariwe washatse gucamo ibice M23 ku nyungu ze akoresheje Runiga n’abandi bambari be.

Col Kazarama yatangaje ko M23 igiye gukomeza ibikorwa byayo n’imishyikirano kuko abashakaga kuyinaniza bavuye mu nzira bashukwa na Gen Ntaganda ubu bavuga ko yari ababangamiye none akaba yahunze bizeye ko azatabwa muri yombi.

Umuvugizi wa M23 avuga ko bizeye ko kuba Gen Ntaganda yahungiye mu Rwanda azashyikirizwa inkiko kuko yicishije abantu benshi.

Gen Ntaganda yisabiye koherezwa muri ICC

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Werurwe Leta ya Amerika yemeje ko Gen Ntaganda koko yahungiye muri Ambasade yabo iri Kigali ndetse ngo yisabiye ko yashyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).

Gen Ntaganda washakishwaga na ICC agiye gusangayo Thomas Rubanga nawe ufungiye yo kubera ibyaha yakoreye mu gace ka Ituri hagati ya 2002 na 2003.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 23 )

ntaganda yakoze agatendo ka gisirikare ku DRC akagera muri ambassy ya USA yewe ni la haye ntacyo zaba

semabuno yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

MWIHANGANE WA!!

yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

Sha mwa bantu mwe game iri gukinwa muri congo izwi n’abantu batagera ku icumi bamwe bari muri aka karere abandi bari iyo bigwa naho twe tuvuga turapacapaca gusa ikibabaje ni abo bapetit barimo kuzira ibyo batazi
rest in peace izo nzira karengane . Ntakitagira iherezo iyi game iri guhitana inzirakarengane izageraho irangire

Mutuba II yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

Ntaganda ai ubwenge cyane, kuko yigiriye Inama yo guhungira mu Rwanda akishyikiriza US Embassy! Iyo ataza kubikora gutya, M23 yari yarahiye ngo nimubona iramukura ku isi, urunva rero bari kumurasa. Nanone kandi nkeka ko iyo ajya mu maboko ya Leta Y’uRwanda, hari igihe yari kuzashyikirizwa Congo, bikamumerera nabi. Yamenye ubwenge kabisa.

shami yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

ayo nayanyu harya uwo ntaganda yibwiraga ko azagera kuki we nabambaribe ko numva ngo niwe watangiye kurasa makenga no muri headquarter ze. aramwaye ndetse nabamushigikiye baba abasivile cg abasilikare babonye isomo. kdi bafunge umunwa kuko ntakigenda bose ni cash gusa nimyanya bishakira none barasebye bose.

kalim yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

Gen ntaganda yarintwari ataragira indanini ubwose niki cyatumabamushima nabana bacyu amaririshije nagende abazwe ubugomebwe

Eriya yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

Mwihangane abahekuwe nibibera muri Est congo!abaduhekuye imana ibabarire,nabo sibo ninda yabarenze.
banyekongo,mwishake mo igisubizo cyamahoro y’iwanyu,nahundi kugendera ku inyungu zabandi bizatumaraho.

mujyanama I yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

twamaganye political yogucamo ibicye abatutsi bo muri congo ariko kanda ndanenga cyane makenga ndetse nantaganda nibutsa ntaganda ko ibimubayeho ningaruka zibyo yakoze nkunda uko wakoze niko uzagenzwa ibyo wakoze bizagusubira kumutwe naho makenga we ntamugabo urimo ntaganda niwe watumye muva murireta mukajya mwishamba? niwe wahejeje ababyeyi bawe nabene wanyu bahera munkambi? niwe wishe abanyamurenge mugatumba, ibukavu, karemi, ndetse nabandi batutsi bose baguye murikongo ndashobora kurondora? milliyoni zirenga eshanu zabakongomani bamaze gupfa nintaganda wabishe? ese umuntu arebye mubasirikare ufite nta bana wasangamo? hanyuma barakubeshe ngo rasa ntaganda nawe uto imbunda abana urabamaze!!! ngaho nibaguhembe urye uhage ariko icyonzi nuko uzasubira murileta ntacyo ukemuriye benewanyu uretse imirambo iryamye aho mwisasiye wowe na ntaganda naruniga nga nibabahe amapeti mwarakoze.

yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

SHA WE AYA NIYO YABAGABO BAVUZE NIMUREKERE!!!!! Ubuse murabona uyu mukino uzagerahe ko ndeba ntazamu , nta na coloneri(inguni ) ibibintu bifite umwe ati ndayoboye undi nawe ati naje , ngaho runaka bamutanze ngo nafatwe kuko ntabuyobozi afite(politique)nonese ubwo dufate nde? tureke nde? Bamaso mwirebere udukino ahandi twicirwe n’inzara mumakambi: kibuye, byumba, na gikongoro ho hataba naho wakura nayariba... biragoye. tuvehe tujyehe???? ngayo nguko nahaburi wese mukomere kumuheto....

DODOS yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

RCD, CNDP, M23 zose zarwaniraga impamvu ifatika ariko indanini yabamwe yababujije kugera kuntego. Mbabazwa n’abasivili bahorana akarago kumutwe kubera kudafatika kw’amahame y’abiyita abacunguzi babo. Naho Bosco ngo y’isabiye kujya Hague? Ruriya si urukiko rw’ubutabera, ahubwo n’igikangisho kuri Africa, yabitewe n’uko ntayandi mahitamo yashobokaga.

Ngabo yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

buriya hari ikintu nibajije kiranyobera; ko bahora batubwira ngo u Rwanda rurarinzwe, ni gute Mushikiwabo atinyuka kuvuga ko batazi uburyo General Bosco yinjiye ntihagire n’umwe ubimenya, akagera kigali akarinda kwinjira muri ambasade ya USA???!!!!! Ese aho bukera niba ari uko byagenze koko ntituri bushiduke Kigali FDLR or indi mitwe ya gisirikare yayinjiyemo? Kwivuguruza no kubeshya kwa leta kurarambiranye pe!

chris yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

Na ndinga ya lingala balobi ete" LELO YAYO LOBI YA MONINGA" useka Ntaganda we ameze nkumwe useka usuze ejo akannya. Ubuse wambwirako MOBUTU, KADHAFI,OSAMA,SADAMU,... Arabagabo kuko bamenyekanye mubikorwa bibi? nibura we washakaga amahoro nubwo abanyenda nini baruhutse bagukojejemo. Pole sana.

Alens yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka