U Rwanda rurateganya gutangira gutunganya ingufu za Nikereyeri (Nuclear)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko u Rwanda ruteganya gushyiraho inganda nto za nikereyeri (zitanga ingufu za atomike), mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Gihugu.

Bimwe mu bihugu byo ku Isi bitunganya ubutare bwa Uranium bikabubyazamo Ingufu za Atomike
Bimwe mu bihugu byo ku Isi bitunganya ubutare bwa Uranium bikabubyazamo Ingufu za Atomike

Ibi yabitangarije mu kiganiro yatanze mu Nama yiswe "Columbia Global Energy Summit", yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabiriwe hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Bloomberg.

Abantu benshi bamenyereye ko ingufu atomike zikoreshwa mu ntwaro kirimbuzi, ariko u Rwanda rwo rurashaka gushinga inganda nto ziswe ’modular nuclear plants’, zigizwe n’imashini zishobora kwimukanwa no gusimbuzwa izindi.

Ingufu za nikereyeri n’ubwo kuzicunga biba bigomba kwitabwaho cyane, kugira ngo zidateza ibibazo byo kwangiza Isi n’ibiyituye, ziri mu ngufu zishimwa cyane kutarekura imyuka ihumanya ikirere.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ukwakira 2020, yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho Urwego rwitwa RAEB ruzaba rushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi ku mikoreshereze y’ingufu za Atomike (Atomic Energy) no kuzibyaza umusaruro, urwo rwego rukaba ari rwo ruzaba rushinzwe imicungire yazo.

Perezida Kagame yavuze ko hari abafatanyabikorwa bamuhaye igitekerezo cyo kuzana inganda za nikereyeri (atomike) mu Rwanda, akaba yemera ko yabahaye ikaze.

Perezida Kagame yagize ati "Hari abafatanyabikorwa bazanye igitekerezo cy’ingufu za nikereyeri, ni gishya ariko turimo kubiganiraho n’abafatanyabikorwa, kugira ngo turebe icyakorwa mu Rwanda kikabera urugero ahandi".

Umugabane wa Afurika kugeza ubu ufite ikibazo cy’uko abaturage bawo barenga miliyoni 600 nta muriro w’amashanyarazi bafite, nyamara ngo bakeneye kuwukoresha mu gutunganya no kwita ku musaruro ukomoka ku buhinzi hamwe no kubuteza imbere, nk’uko bitangazwa muri Raporo ya 2022 y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu (IEA).

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruteganya gushyiraho inganda nto za nikereyeri
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruteganya gushyiraho inganda nto za nikereyeri

Perezida Kagame akaba yavuze ko kubura umuriro w’amashanyarazi (muri Afurika) ari ikibazo, ariko bikaba ari n’amahirwe ku bijyanye no kurengera ibidukikije.

Umukuru w’Igihugu avuga ko Umugabane wa Afurika ufite uruhare rungana na 3% gusa mu kohereza mu kirere imyuka ihumanya.

Ni mu gihe ingufu zikomoka kuri uyu mugabane na zo zatangiye kujya hanze yawo, nyuma y’uko izaturukaga mu Burusiya na Ukraine zitakiboneka.

Perezida Kagame akavuga ko mbere ya byose hakenewe ingufu z’amashanyarazi, hanyuma hakabona kujyaho ibiganiro by’izigomba gukoreshwa n’uburyo byakorwamo.

Izindi nkuru bijyanye:

Menya imwe mu mirimo ingufu za Atomike zizakoreshwa mu Rwanda

Minisitiri Gatete yasobanuye impamvu ingufu atomike zigomba gutunganyirizwa mu Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka