Minisitiri Gatete yasobanuye impamvu ingufu atomike zigomba gutunganyirizwa mu Rwanda

Kuva aho Inama y’Abaminisitiri yemereje Iteka rya Perezida rishyiraho ikigo gishinzwe guteza imbere inguzu z’amashanyarazi zitwa atomike, Depite Habineza w’ishyaka Democratic Green Party yabyamaganye avuga ko izo ngufu ari kirimbuzi.

Amb Gatete avuga ko ingufu atomike nu Rwanda nta kibazo zizateza
Amb Gatete avuga ko ingufu atomike nu Rwanda nta kibazo zizateza

Depite Habineza yabwiye Radiyo y’Abongereza BBC ko azakomeza kubiganiraho na Guverinoma, kugira ngo ingufu atomike (zikomoka ku butare bwa uranium) zoye gutunganyirizwa mu Rwanda, bitewe n’uko ari igihugu gito ngo kitagira umwanya zatunganyirizwamo.

Dr Habineza yagize ati “hari ingufu nyinshi zisubira dushobora kubona zikomoka ku ngomero z’amazi, iz’imirasire, tugira n’amahirwe kuko dufite gazi metane ishobora kuvamo ingufu zihagije twanasagurira amahanga, ndetse n’iziva mu butaka (nyiramugengeri), ku buryo bitari ngombwa gukoresha izo ngufu za kirimbuzi (atomike)”.

Mbere yaho Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete na we yari yabwiye itangazamakuru ko uko u Rwanda rurimo gutera imbere, ari nako rukenera amashanyarazi menshi aturuka ku bintu bidafite ubushobozi bwo gutanga ahagije.

Avuga ko inganda n’ibindi bikorwa by’Abanyarwanda bizakenera amashanyarazi ingomero za Mukungwa, Ntaruka, Rusizi n’Akagera zidashobora gutanga.

Yakomeje asobanura ko amashanyarazi akomoka kuri gazi metane na yo atazarenza MegaWati 300, kandi ko ava ku mirasire y’izuba na nyiramugengeri na yo ashobora kuba iyanga mu guhaza inganda z’u Rwanda zigifite uruhare rwa 17% mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Minisitiri Gatete yagize ati “niba dushaka ko inganda zacu n’ibindi bikorwa bitera imbere, tuzakenera amashanyarazi menshi arenze ayo dufite, kandi ibyo akomokaho biragenda biba bike cyane, ni yo mpamvu tuzakenera ingufu za ‘nuclear’ (atomike)”.

Minisitiri Gatete avuga ko mu gihugu cy’u Bwongereza ingufu atomike ari zo ziza ku mwanya wa mbere mu zikoreshwa, akabaza impamvu hari ibihugu byemerewe kuzikoresha ariko u Rwanda ntirubyemererwe.

Amb Gatete yakomeje arondora bimwe mu bikorwa u Rwanda ruzifashisha mu kuzamura ubukungu, aho ingufu atomike zizakoreshwa mu biribwa zikabibuza kwangirika, ku buryo bigezwa ku masoko mpuzamahanga bikiri bizima.

Urugero ni nk’aho amafi acuruzwa mu dukopo (sardine) cyangwa amata agurishwa mu makarito, bishobora kumara amezi menshi mu nzira biva hanze y’igihugu, byagera mu Rwanda bikongera kumara imyaka mu maduka bitarangirika.

Uretse n’ibyo, imirasire ituruka kuri izi ngufu ikoreshwa mu byuma bisaka cyangwa bifotora mu nda y’ikintu hakamenyekana ibigikoze n’ibihishwemo, haba imbere mu mubiri w’umuntu, mu gikoresho runaka cyangwa mu nda y’umusozi.

Ibi bikaba bifasha mu bikorwa by’ubuvuzi, ibyo gucunga umutekano, iby’ubwubatsi, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu bushakashatsi.

U Rwanda rwiteguye kuzakoresha imirasire y’ingufu atomike mu gushiririza ibisebe n’ibibyimba bya kanseri, ku buryo abafite ubwo burwayi batazongera kujya kwivuriza mu mahanga.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko nyuma yo gushyiraho ikigo RAEB gishinzwe imicungire no guteza imbere ingufu atomike, hazanashyirwaho ikigo gishinzwe kwigisha ibijyanye na zo.

Ni ingufu ashima ko nta ruhare na ruto zigira mu guhumanya ikirere n’umwuka muri rusange, kandi ngo zicungwa mu buryo buhagije, bwizewe, butuma hadashobora kugira izisohoka ngo zice abantu n’ibindi binyabuzima.

Ibyo Depite Habineza avuga ko inganda za ‘nuclear’ (atomike) zikenera ahantu hanini cyane hategereye abantu cyangwa inyamaswa, Minisitiri Gatete abisobanura ko yasuye zimwe mu nganda z’u Burusiya zitunganya ingufu atomike, agasanga nta kibazo na kimwe zishobora guteza, ndetse ko abahakora baba bameze nk’abibereye mu biro.

Kuri ubu hari abantu barenga 50 u Rwanda rumaze kohereza muri icyo gihugu cy’u Burusiya kwiga imikoreshereze y’ingufu atomike, bakazasoza bashobora kuzikoresha mu buryo butandukanye bufasha u Rwanda kugera ku ntego z’iterambere rwiyemeje.

Ntibiramenyekana igihe ikigo RAEB kizatangirira imikorere, ariko kuva aho Inama y’Abaminisitiri ibyemereye, igisigaye ni Iteka rya Perezida rizagishyiraho.

Minisitiri Gatete avuga ko Leta ishobora gutanga amafaranga menshi mu kubaka uruganda rukora amashanyarazi atomike, ariko ko nyuma yaho nta kizaba gisigaye gituma igihugu gihendwa no gushaka ingufu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka