Menya imwe mu mirimo ingufu za Atomike zizakoreshwa mu Rwanda
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ukwakira 2020 yemeje Iteka rya Perezida rishyiraho Urwego rwitwa RAEB ruzaba rushinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi ku mikoreshereze y’ingufu za Atomike (Atomic Energy) no kuzibyaza umusaruro.
Kuba imirasire ituruka ku ngufu za atomike zitwa ’nuclear’ ishobora kumurikwa ku kinyabuzima ikakibuza kubora, igacengera mu nda y’ikintu ikamenyesha abantu imiterere y’ibikigize, ni amahirwe u Rwanda rugiye kubyaza umusaruro.
Mu bijyanye n’umutekano, hari ibyuma biba ku bwinjiriro bw’inyubako, bikaba bikoresha imirasire y’ingufu za atomike mu gusaka, hakamenyekana ibikigize niba birimo ibinyabutabire byateza ikibazo.
Mu buvuzi, iyi mirasire imurika ku biri imbere mu muntu (cyangwa mu nyamaswa), ibyuma bigafotoramo kugira ngo hamenyekane ahari ikibazo cy’imvune cyangwa ubundi burwayi (ni byo bita guca mu cyuma cyangwa ’radiographie’).
Umwe mu bakozi ba Leta bahugukiwe ibinyanye n’imikoreshereze y’ingufu za atomike (yanze ko amazina ye atangazwa), yavuze ko ibisebe by’indwara ya kanseri mu mubiri bitunzweho imirasire y’ingufu za atomike, bihita bishirira indwara igakira.
Mu bijyanye no gufata neza umusaruro, ibiribwa byangirika vuba iyo bishyizwe ahantu hagera imirasire y’ingufu za atomike ntabwo bishobora kubora cyangwa gushya.
Mu bijyanye n’ubuhinzi, urubuto rwanyujijwe mu mirasire y’ingufu za atomike ruhabwa ubudahangarwa bururinda kubora mu gihe rutewe n’umwuzure cyangwa ubushyuhe mu butaka.
Kimwe no mu bworozi, uwo mukozi wa Leta twaganiriye yakomeje avuga ko ingufu za Atomike zihagarika kuribwa (kwangirika) k’utunyangingo tw’umubiri w’itungo, bigatuma umusaruro ryitezweho ugomba kuboneka.
Mu mikorere y’inganda, bitewe n’uko amaso y’abantu hari imirimo adashobora kugenzura, hifashishwa ingufu za atomike zikamenya ’icupa ry’inzoga rituzuye mu murongo w’arimo gusukwamo, iryo rituzuye rigahita risubizwa inyuma aho gupfundikirwa.
Imirasire y’ingufu za atomike kandi ifasha mu kumenya ingano y’ibigize igicuruzwa bigomba kugenzurwa mu gihe kirimo gusuzumwa ubuziranenge.
Mu bijyanye n’ubwubatsi, icyuma gikoresha ingufu za Atomike kibasha kumurika mu nda y’umusozi kikamenya uburyo ubutaka butsindagiye, ubuhehere burimo n’ibigize ubwo butaka mbere yo kuhashyira inzu cyangwa imihanda.
Urwego rushinzwe ibijyanye n’Ingufu za Atomique rwitwa ’Rwanda Atomic Energy Board’ RAEB ruzaba rufite inshingano zo gukurikirana ibikorwa by’ubushakashatsi n’ikoreshwa ry’ingufu za ’nuclear’ mu Rwanda.
RAEB izaba ishinzwe no kugenzura umutekano w’ikoreshwa ry’ingufu atomike mu Rwanda, ku buryo zitanga umusaruro mu rwego rwo guteza imbere icyerekezo 2050, ndetse no gukurikirana ishyirwaho ry’Ikigo cyigisha ibinyanye n’izo ngufu ndetse n’imishinga y’ikoranabuhanga ritandukanye.
Guhera mu mwaka ushize wa 2019, u Rwanda rumaze kohereza abantu 70 mu Burusiya bagiye kwihugura ku ikoreshwa ry’ingufu za atomike bakazamarayo imyaka kuva kuri itatu kugera kuri itandatu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nubwo ingufu za Nuclear zifite akamaro kanini cyane (Electricity,Ubuvuzi,etc...),bashobora kuzikoresha bagatwika isi mu kanya gato.
Ubu tuvugana,ibihugu 9 bifite intwaro za Nuclear ku buryo baramutse barwanye isi yose yashira mu kanya gato.Amahirwe tugira nuko Imana ibacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Aho kugirango bayitwike,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.