U Rwanda rurakira abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza muri uku kwezi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza bazagera mu Rwanda muri uku kwezi kwa Kamena, nk’uko Leta z’ibihugu byombi zabyemeranyijweho.

Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, Priti Patel, wemeje ko abo bimukira ba mbere bazazanwa mu Rwanda ku itariki ya 14 y’uku kwezi kwa Kamena.

U Rwanda rwagiranye amasezerano na Leta y’u Bwongereza ku itariki 14 Mata 2022, y’uko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere ruzajya rwakira abimukira baturutse muri icyo gihugu bacyinjiyemo batabyemerewe.

Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, yatangaje ko mu kwezi gutaha kwa Kamena u Rwanda ruzakira abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza.

Yagize ati “Abimukira baturutse mu Bwongereza, turateganya kwakira icyiciro cya mbere kizahagera muri uku kwezi kwa Kamena. Turacyakomeje kubikoraho, turabiteguye, bazaza vuba aha muri Kamena".

Amasezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongere agena ko abo bimukira bazajya bazanwa mu gihugu, ababishaka bagahitamo kuhaguma, ariko hakaba n’abahitamo gusubira mu bihugu bakomokamo cyangwa gushaka ahandi bajya habanogeye.

U Rwanda n'u Bwongereza bemeranyijwe amasezerano yerekeranye no kohereza abimukira mu Rwanda
U Rwanda n’u Bwongereza bemeranyijwe amasezerano yerekeranye no kohereza abimukira mu Rwanda

Mu rwego rwo kubafasha kubaka ubushobozi no kwibeshaho, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120 y’Amapawundi(amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu) akaba ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 150.

Amasezerano ateganya ko iyo nkunga izafasha abo bimukira mu bibatunga no kwiga mu mashuri asanzwe cyangwa ayigisha imyuga n’ubumenyingiro, kuva mu yisumbuye kugera mu makuru na Kaminuza.

U Rwanda rukomeje kwitegura kubakira kuko rwanateganyije inzu muri Kigali zizabacumbikira, zirimo izwi ku izina rya ’One Dollar’ ariko ubusanzwe yitwa Hope House, ikaba iri i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Ni inzu icungwa n’Umuryango AERG w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba yarahoze icumbitsemo bamwe muri abo banyeshuri batagiraga aho kuba mu biruhuko.

Inyubako izwi ku izina rya 'One Dollar' ni imwe mu zizacumbikirwamo abo bimukira
Inyubako izwi ku izina rya ’One Dollar’ ni imwe mu zizacumbikirwamo abo bimukira

Ni inyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 100, ifite ubusitani bunini hanze yayo, igikoni n’ahantu hagari ho kwakirira abantu barimo gufungura.

Ahandi abo bimukira bateganyirijwe ni mu icumbi rya hoteli yitwa ‘Desire Resort Hotel’, na ryo riherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo.

Rifite ibyumba 72, abazaricumbikirwamo bazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, irya ku manywa n’irya nimugoroba, hari n’ubwogero(Piscine) buzafasha bamwe kwidagadura.

Ahandi hazakirirwa abo bimukira ni mu mudugudu witwa ’Hallmark Residences’ uri i Kanombe ku muhanda ujya i Burasirazuba hafi yo ku Mulindi, ukaba ugizwe n’inzu 30 zose zirimo ibyumba 102.

U Bwongereza buvuga ko butorohewe n’ikibazo cy’abimukira, aho mu mwaka wa 2020 wonyine ngo bwakiriye abasaga 8,800 barimo abana 23.

Leta y’icyo gihugu ivuga ko uyu mwaka wa 2022 ushobora kurangira mu Bwongereza hinjiye abimukira barenga ibihumbi 60 biyongera ku bihumbi 28 bakiriwe mu mwaka ushize wa 2021.

Inkuru bijyanye:

Inzu zo gutuzamo abimukira bazaturuka mu Bwongereza zamaze gutegurwa (Amafoto + Video)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka