Inzu zo gutuzamo abimukira bazaturuka mu Bwongereza zamaze gutegurwa (Amafoto + Video)

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko igeze kure imyiteguro yo kwakira abimukira bazaba bagize icyiciro cya mbere bazaturuka mu gihugu cy’u Bwongereza mu mpera z’uku kwezi nk’uko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ku wa 18 Gicurasi 2022 nibwo yageze mu Bwongereza mu ruzinduko rugamije kunoza imirimo ya nyuma y’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ibihugu byombi bifitanye yo guhererekanya abimukira n’impunzi.

Muri Mata 2022 nibwo u Rwanda n’u Bwongereza bashyize umukono ku masezerano agamije gukemura ikibazo cy’abimukira binjira mu Bwongereza binyuranyijwe n’amategeko, aho u Rwanda ruzajya rubakira. Ni amasezerano azamara imyaka itanu.

Inzu bazaturamo zibereye ijisho
Inzu bazaturamo zibereye ijisho

Aya masezerano ateganya ko aba bimukira bazajya bazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo, abashaka kuhaguma bagafashwa uburyo bwo gukomeza ubuzima.

Muri aya masezerano u Bwongereza bwemeye gutanga ibizajya bigenda kuri aba bimukira, ndetse u Rwanda rwahawe miliyoni 120 z’Amapawundi azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’andi mahugurwa mu masomo y’ubumenyingiro.

Ku wa Kane tariki 19 Gicurasi, Kigali Today yasuye zimwe mu nzu zimaze gutegurwa zizacumbikira abimukira bazava mu Bwongereza.

Harimo n'aho gukorera siporo
Harimo n’aho gukorera siporo

Kugeza ubu ibisabwa byose byamaze gutegurwa, ndetse hari ahantu hatanu hatunganyijwe aba bimukira bazaba, nk’uko Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yabitangaje.

Kurikira ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyizakotwakira izompunzi kukoniwomucowacunkabanyarwanda turangwa nurukundo kanditwararuhoranye kuvakera nibiyiziremurwa tubyaye rufite urukundo rufite umutekano rufitenimana ntakibazorufite tubiteguyeneza nibazedufatanyekurwubaka rwokabyara

NI MANISHIMWE LONCE yanditse ku itariki ya: 2-09-2022  →  Musubize

Ndabona ari I Burayi!!! Umuco wo kwakira IMPUNZI ni mwiza.Kubera ko n’abanyarwanda twabaye impunzi mu bihugu byinshi.Ndetse na Yesu umwana w’imana (le fils unique engendre) yabaye impunzi muli Egypt.Niyo mpamvu imana yashishikarije Abisirayeli kujya bakira impunzi neza,kubera ko nabo bamaze imyaka 400 muli Egypt.Uretse n’ibyo,imana idusaba gukundana.Ikibabaje nuko tutabikora,ahubwo tukarwana,tukicana,tukiba,tugasambana,tukabeshyana,etc...Ntitwibuke ko abantu bose bakora ibyo itubuza izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,hanyuma ikagira isi paradizo.

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 20-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka