U Rwanda ntirusabiriza impunzi, abazashaka bazaza, abatazabishaka ntibazaze- Min Mushikiwabo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda ntawe rushobora kwima ubuhungiro aruhungiyeho, ariko yongeraho ko uzaza wese agomba kugendera ku mategeko asanze.

Tariki 7 Werurwe 2018, impunzi zibarirwa mu 3.000 zambutse umupaka wa Rusizi zinjira mu Rwanda, ziturutse mu nkambi ya Kamanyola yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Zinjiye mu Rwanda mu buryo butunguranye, ariko zirakirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buba buzicumbikiye mu nkambi ya Nyarushishi na yo iherereye muri aka Karere, mu gihe hagishakishwa uko zitabwaho.
Ikibazo cyaje kuba ubwo igihe cyo kuzibarura, zabyanze biturutse ku myemerere yazo, imyitwarire Minisitiri Mushikiwabo yemeza ko ihabanye ni y’umuntu usaba icumbi.
Yagize ati "Icya mbere ni uko ntawasubiza inyuma uje aguhungiraho. Kuba batemera kubarurwa ni ikibazo kuko utakwakira abantu utazi abo ari bo kuko batemera kubazwa.
Igihugu rero nticyabyihanganira, tuzakomeza tuganire nabo turebe ko bakwemera kubahiriza amabwiriza."

Yavuze kandi ko imyitwarire y’impunzi ishobora kubangamira izindi zishaka guhungira mu Rwanda. Ibyo yari abikomoje ku mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi nazo zigaragambije, bikaviramo zimwe muri zo kugwa mu mvururu zari zateje.
Ati "U Rwanda ntirusabiriza impunzi, abazashaka bazaza, abatazabishaka ntibazaze."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|